Umuramyi Richard Nick Ngendahayo ari mu gahinda ko kubura se umubyara, witabye Imana nk’uko uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026
Richard Nick Ngendahayo yamenyesheje abakunzi be iby’uru rupfu abinyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yashyize ifoto iherekejwe n’ubutumwa bugufi bwo gusezera kuri se. Yanditse ati: “Ruhukira mu mahoro papa nkunda.”
Ni ubutumwa bugufi ariko bugaragaza agahinda uyu muramyi afite nyuma yo kubura umubyeyi wamubyaye.
Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu baramyi bamaze igihe kinini bazwi mu muziki wa Gospel nyarwanda. Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu ntangiriro z’imyaka ya 2000, aho yagiye amenyekana binyuze mu ndirimbo zirimo “Yambaye Icyubahiro”, “Ibuka”, “Si Umuhemu”, “Sinzakwitesha”, “Wemere Ngushime” na “Intwari Batinya.”
Mu myaka yakurikiyeho, Richard Nick yakomeje umurimo we wo kuramya no guhimbaza Imana, ndetse aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze imyaka myinshi akorera ibikorwa bye by’umuziki n’ivugabutumwa.
Izina rye kandi ryakomeje kugarukwaho mu muziki wa Gospel nyarwanda, aho mu 2026 umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yasubiragamo indirimbo ye “Intwari Batinya”, imwe mu ndirimbo zamamaje Richard Nick.
Mu minsi ishize, Richard Nick yari amaze no kugaragara mu bikorwa bya muzika mpuzamahanga, aho we, Adrien Misigaro na David Nduwimana bakoze urugendo rw’ibitaramo muri Australia mu mushinga “African Gospel Echoes”.
Uyu munsi ariko, Richard Nick ari mu bihe by’agahinda nyuma yo kubura se umubyara. Ubutumwa bwe bwo kuri Instagram bwagarukaga ku magambo make yo kumwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Imana ikomeze Richard Nick Ngendahayo n’umuryango we muri ibi bihe by’akababaro.