Umuramyi Alexis Dusabe agiye gutaramira mu Bwongereza ku nshuro ya mbere, aho azahurira na Rev. Dr. Pasiteri Antoine Rutayisire mu gitaramo cyiswe “The Hope UK Worship & Restore”
Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Ukuboza 2026, kikaba kigamije guhuriza hamwe abakunda kuramya no guhimbaza Imana, mu mwanya wo gukomeza kwizera no kongera kubaka ibyiringiro binyuze mu ndirimbo n’inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana.
Alexis Dusabe yagaragaje ko kuba agiye kugera muri iki gihugu ku nshuro ya mbere ari amahirwe mashya yo kugeza ubutumwa bwe ku bandi bantu. Yagize ati: “Ni ubwa mbere nzaba ngeze muri iki gihugu, urumva ko niteguye gufasha abakunzi banjye gususuruka, abantu rero bitege byinshi cyane.”
Uyu muramyi amaze imyaka irenga 25 mu muziki wa Gospel mu Rwanda, aho yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zigaruka ku kwizera Imana, ibyiringiro, urukundo rwayo n’imibereho y’Umukristo. Urugendo rwe mu muziki rwatangiye mu mwaka wa 2000, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise “Umuyoboro”. Mu ndirimbo ze zizwi harimo “Kuki Turira”, “Zaburi 23”, “Njyana i Gorogota” na “Ngwino”.
Rev. Dr. Pasiteri Antoine Rutayisire na we azitabira iki gitaramo, aho azafatanya na Alexis Dusabe mu gikorwa cyo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bazacyitabira.
Izina “The Hope UK Worship & Restore” rigaragaza insanganyamatsiko ijyanye no kuramya Imana no kongera kubaka ibyiringiro.