Rev. Isaie Ndayizeye, Umushumba Mukuru muri ADEPR, yigishije ubutumwa bwibanze kuri Yesu Kristo mu giterane “Imana Iratsinze” cyabereye kuri Stade ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, ashimangira ko imbaraga n’agakiza abantu bashaka bibonerwa muri Yesu Gusa.
Mu nyigisho ye, Rev. Isaie Ndayizeye yagarutse ku magambo yo mu Butumwa Bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Mariko, cyane cyane ku gice kivuga uburyo Yesu yabyukaga mu museke akajya ahantu hiherereye gusenga, mbere yo gukomeza umurimo wo kwigisha no gukorera abantu.
Yasomye Mariko 1:35-39, aho bigaragara ko Yesu yagiye mu butayu gusenga, Simoni n’abandi bakamushaka, ariko Yesu akababwira ko bagomba kujya no mu yindi midugudu kugira ngo na ho abwirize, kuko ari cyo cyari cyaramuzanye.
Ahereye kuri uwo murongo, Rev. Isaie yibukije abari bateraniye aho ko umurimo wa Yesu utagarukiraga ahantu hamwe, kuko yari afite ubutumwa bwo kugeza ku bantu bose.
Mu gihe yigishaga, Rev. Isaie yanahuje ubwo butumwa n’indirimbo z’abaririmbyi, avuga ko mu ndirimbo zabo harimo ubutumwa bwibutsa abantu ibikorwa bikomeye Imana yakoze, harimo n’ibyerekeye umuhanuzi Eliya ndetse no gutsinda kw’Imana.
Yagize ati: “Mu ndirimbo zanyu mwaririmbye Eliya n’izindi zerekana gutsinda kw’Imana. Yahise ashimangira ko Imana yagendanye n’Abayisirayeli mu bihe bitandukanye banyuzemo, bityo ko n’abayizera muri iki gihe bakwiye kwizera ko igendana na bo.
Ati: “Urebye Abayisirayeli babaga mu buretwa, ubona ukuntu Imana yagendanye na bo. Imana rero namwe igendana namwe.”
Rev. Isaie yakomeje avuga ku bubasha bw’izina rya Yesu, ashimangira ko atari izina ryo kuvugwa gusa, ahubwo ko ari ryo abizera bashakiramo imbaraga mu bibazo bitandukanye. Ati: “Imbaraga za Yesu zifite ububasha ku bintu, ku bantu no ku hantu hose.”
Yavuze ko izina rya Yesu rifite ububasha ku byo abantu babona ndetse n’ibyo batabona, ku bibazo basengera ndetse no ku byo bashimira Imana bamaze kubona.
Mu gutanga urugero rw’umuntu watsinze ikintu cyari kimurenze, Rev. Isaie yibukije abari bateraniye aho inkuru ya Dawidi na Goliyati.
Yavuze ko mu maso y’abantu Goliyati yari igihangange, ari umurwanyi wamenyereye intambara, ariko Dawidi ntiyamwitegereje nk’uko abandi bamubonaga, ahubwo yamuteye “mu izina”.
Ibi bihuje n’ubutumwa bw’indirimbo nshya ya Bethlehem Choir, “Yesu Gusa (Yesu ni we Muhuza)”, yashyizwe hanze ku wa 21 Kanama 2026.
Iyi ndirimbo ishingiye ku magambo ya Yesu ari muri Yohana 14:6, aho Yesu avuga ati: “Ni jye nzira, n’ukuri, n’ubugingo; nta wujya kwa Data, ntamujyanye.”
Ni umurongo ugaragaza Yesu Kristo nk’inzira y’umuntu igana ku Mana Data, akaba ari na wo mutima w’ubutumwa Bethlehem Choir yashyize mu ndirimbo yayo nshya.
Mu nyigisho ye, Rev. Isaie yavuze ko iyo avuga “agakiza” atagomba kumvikana nk’aho avuga ubugingo gusa, ahubwo ko hari n’ubuzima bw’umuntu n’ibindi bibazo anyuramo.
Ati: “Iyo mvuze agakiza, simba mvuze ubugingo gusa. N’ubuzima buri muri iryo zina mba mbuvuzeho. Nta rindi zina mwahawe agakiza kabonerwamo. Agakiza si ubugingo gusa.”
Yakomeje ashimangira ko hari ibibazo umuntu ashobora kubona ko bimurenze, ariko ko Yesu ari we shingiro ry’ibyiringiro bye. Ati: “Bya bindi byose ubona bikomeye, hari Yesu Gusa ushobora kubikiza.”
Rev. Isaie kandi yavuze ko Yesu ari we “buye ryanzwe n’abantu ariko ryaratoranyijwe”, ashimangira ko umwizera atazakorwa n’isoni. Yagize ati: “Uryizera ntazakorwa n’isoni. Ntazayoba inzira, ntazamwara, ntazabura uko abigenza, ntazagenda mu mwijima.”
Yakomeje avuga ko izina rya Yesu ari ryo abizera bahawe, bityo ko umuntu uryizera adakwiye gucika intege imbere y’ibimugerageza. Ati: “Nuryizera ntuzabura uko ubigenza. Ntuzananirwa cyangwa ngo utsindwe, waba ukomeye cyangwa woroheje.”
Ubu butumwa buhura n’umurongo w’ingenzi w’indirimbo “Yesu Gusa”, aho Bethlehem Choir yibutsa abayumva ko Yesu Kristo ari we Muhuza w’umuntu n’Imana, akaba ari we nzira igana kuri Data.
Rev. Isaie yanagarutse ku rukundo rw’Imana, avuga ko imbaraga Imana ikoresha mu guhindura no gutsindira umuntu zitandukanye n’uko abantu bashobora kubitekereza. Ati: “Uyu munsi turavuga Imana itsinda. Ariko imbaraga Imana yakoresheje ziri mu izina rya Yesu!”
Yongeyeho ko icyo Imana ishaka gukorera umuntu uyu munsi, imbaraga igikoresha ari urukundo rwayo. Ati: “Imbaraga yashimye gukoresha ni iz’urukundo.”
Mu gusoza ubu butumwa, Rev. Isaie yibukije abari bateraniye aho ko Yesu akunda umuntu kandi ko urukundo rwe rutagengwa n’igihe cyangwa ahantu. Ati: “Yesu aragukunda cyane, akurebera mu rukundo rwe, urukundo rw’ibihe n’ahantu hose.”
Ni inyigisho yagarutseho cyane ku kwiringira Yesu, ku bubasha bw’izina rye no ku rukundo rw’Imana, ibintu bihurira ku butumwa bw’indirimbo nshya ya Bethlehem Choir, “Yesu Gusa (Yesu ni we Muhuza)”.
Bethlehem Choir ADEPR Gisenyi yatangaje ko iyi ndirimbo yayiteguriye abakunzi bayo ndetse n’abantu bose, kugira ngo ibibutse ko Yesu ari we nzira nyakuri ibageza ku Mana Data.
Ubwo igitaramo cyari kiri hafi kurangira, Umuyobozi Mukuru wa Korali Bethlehem yashimiye cyane Rev. Ndayizeye Isaïes, anagaruka ku buryo ubutumwa bwe bwahuzaga neza n’ubutumwa buri mu ndirimbo yabo nshya, “Yesu Gusa.”
Yagize ati: “Kuko nta rindi zina twahawe ryo gukirizwamo. Turashimira Korali Jehovah Jireh ku iyerekwa yagize kugira ngo barishyire mu bikorwa.
Hari indirimbo nshya iri kuri YouTube channel ivuga ngo ‘Yesu ni we Muhuza wacu n’Imana’, kuko nta rindi zina twahawe ryo gukirizwamo. Irimo ubutumwa twahawe uyu munsi. Umushumba wagira ngo twari kumwe mu gihe twayandikaga.”
REBA INDIRIMBO IHUYE ’YESU GUSA’ IHUYE N’UBUTUMWA BWA REV. PASTOR ISAIES NDAYIZEYE