× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Alain Numa yavuze amagambo akomeye nyuma y’ubukwe bw’umukobwa we

Category: Wedding  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rev. Alain Numa yavuze amagambo akomeye nyuma y'ubukwe bw'umukobwa we

Rev. Alain Numa yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima nyuma yo kubona umukobwa we w’imfura, Irakoze Tamara Bolden, ashyingiwe na Isaiah Anthony Bolden.

Uyu mushumba yeruye avuga ko ubukwe bw’umwana ari igihe gikomeye gituma umubyeyi asobanukirwa neza uruhare Imana yamuhaye mu buzima bw’umwana.

Tamara na Isaiah bakoze ubukwe ku wa 22 Kanama 2026, muri Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu muhango witabiriwe ahanini n’abagize imiryango yombi n’inshuti za hafi.

Icyaranze uyu muhango kandi ni uko Rev. Alain Numa, se wa Tamara, ari we wasezeranyije umukobwa we n’umukwe we.

Nyuma y’uyu muhango, Numa yifashishije imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram asangiza amubakurikirana ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima, asobanura isomo rikomeye uku kwezi kw’ishyingirwa ry’umukobwa we kwamwigishije.

Yavuze ko kubona umukobwa wawe ashyingiwe bituma wumva mu buryo bwimbitse ko abana atari ab’ababyeyi babo burundu, ahubwo ko ari impano Imana ibaha ikabashinga kubarera no kubitaho mu gihe runaka.

Ati: “Kubona umukobwa wawe ashyingiwe bikwigisha isomo rikomeye: abana ntabwo baba abacu burundu; ni impano Imana iduha ikatwishinga kubarera no kubitaho mu gihe runaka.”

Numa yakomeje agaragaza ko uyu munsi wari wuzuye ishimwe kuri we, avuga ko ashimira Imana ku rugendo rwose rwagejeje umukobwa we kuri iyi ntambwe.

Ati: “Uyu munsi umutima wanjye wuzuye ishimwe. Ndashimira Imana ku rugendo rwose, ku masengesho yose yasubijwe, ku kurindwa kose, ku masomo yose nize, no kuba yaragejeje umukobwa wanjye kuri iki gice gishya kandi cyiza cy’ubuzima bwe.”

Yahise agira n’ubutumwa agenera abandi babyeyi, abasaba kwiga gushimira Imana ku byo yabakoreye aho guhora bahangayikishijwe n’ibizaza.

Ati: “Ku babyeyi bose: Mumenye gushimira Imana ku byo yamaze kubakorera mbere yo guhangayikishwa n’ibitaraba. Mwishimire intambwe abana banyu bagezeho. Mubabe hafi mu bihe by’agaciro mubibike mu mitima yanyu. Mwizere Imana yabagejeje kuri iyi ntambwe ko ari na yo izakomeza kubayobora ikabageza kure kurushaho.”

Numa kandi yasoje ubutumwa bwe yifashishije umurongo wo muri Bibiliya wo muri Yakobo 1:17 agira ati: “Buri mpano nziza kandi itunganye ituruka mu ijuru.”

Yahise yifuriza ubuzima bwiza bw’abashakanye Tamara na Isaiah, ati: “Mwarakoze cyane bana banjye, ndabakunda mwembi.”

Tamara ni umukobwa w’imfura wa Rev. Alain Numa. Ku wa 25 Kamena 2025 yari yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we, icyo gihe agaragaza ko yari abonye umuntu wamuteye kumva afite umutekano n’ibyishimo kandi ko yari yiteguye gutangira urugendo rushya.

Nyuma y’igihe kirenga umwaka, urwo rugendo rwageze ku ntambwe y’ubukwe.

Ubutumwa bwa Numa bwakiriwe n’abantu benshi bamugaragariza ko bishimiye umuryango we. Bamwe mu bamwandikiye bamushimiye kuba ageze kuri iyo ntambwe yo kubona umwana we yubaka urugo, abandi basabira umugabo n’umugore bashya umugisha n’urugo ruhire.

Muri abo harimo uwitwa Jessica Nyagatare wamwandikiye ati: “Urakarera ibikura urakagira abakwe n’abakazana, abuzukuru n’abuzukuruzaaaa. Twifatanyije namwe mu munezero. Uwiteka abubakire bibondo.”

Ku muryango wa Numa, uyu muhango wabaye umwanya wo kwizihiza intambwe nshya ya Tamara, ariko ku butumwa bwa se, bigaragara ko wari n’umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rwose rwo kurera umwana no kwemera ko igihe cyo kumurekura akajya kubaka urwe na cyo kigera.

Rev. Alain Numa yagaragaje ibyishimo n’amarangamutima yagize nyuma yo kubona umukobwa we w’imfura, Irakoze Tamara Bolden, ashyingiwe na Isaiah Anthony Bolden

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.