× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Alain Numa yasezeranyije umukobwa we Tamara Bolden n’umugabo we Anthony Bolden

Category: Wedding  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rev. Alain Numa yasezeranyije umukobwa we Tamara Bolden n'umugabo we Anthony Bolden

Muri Maine, imwe muri Leta Zunze Ubumwe Amerika, ni ho Irakoze Tamara Bolden, umukobwa w’imfura wa Rev. Alain Numa, yakoreye ubukwe n’umusore witwa Isaiah Anthony Bolden.

Ubukwe bwa Tamara na Isaiah bwabaye ku wa 22 Kanama 2026, mu birori byari byitabiriwe n’abantu bake biganjemo abo mu miryango yombi n’inshuti za hafi.

Icyaranze uyu muhango mu buryo budasanzwe ni uko Rev. Alain Numa, se wa Tamara, ari we wasezeranyije umukobwa we n’umukwe we.

Ni ibintu bidakunze kugaragara mu bukwe bwo mu Rwanda, aho inshingano yo gusezeranya abageni akenshi ihabwa undi mushumba cyangwa umuyobozi w’idini.

Ku wa 25 Kamena 2025, Tamara yari yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we. Mu butumwa bwe icyo gihe, yavuze ko yumvaga abonye umuntu umuha umutekano n’ibyishimo, anagaragaza ko yiteguye gutangira urugendo rushya ari kumwe na we.

Kuva ubwo, umubano wabo wakomeje kugeza ubwo bageze ku muhango wo gusezerana imbere y’Imana muri Kanama 2026.

Nyuma y’iyi ntambwe, Rev. Alain Numa yagaragaje ibyishimo byo kubona imfura ye itangiye ubuzima bw’abashakanye.

Uyu muryango wamaze igihe uzwi cyane mu bikorwa by’itorero, kandi Tamara na we ni umuramyi ukomeje ibikorwa bye mu gihe ari muri Amerika, aho yakomereje amasomo ya Kaminuza.

Rev. Alain Numa azwi kandi nk’umukozi w’Imana ukorera mu Itorero Guérison des Âmes riyobowe na Apôtre Sosthène Serukiza, ndetse akaba n’umuyobozi muri MTN Rwanda.

Mu bitabiriye ubukwe bwa Tamara Irakoze Bolden na Isaiah Anthony Bolden harimo inshuti z’umuryango wa Rev. Alain Numa, barimo se wa Coach Gaël wari kumwe n’umugore we n’abana.

Tamara Irakoze, imfura ya Rev. Alain Numa yakoze ubukwe mu birori byabereye muri Amerika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.