Umushumba n’umukozi w’Imana Prophet Ernest Nyirindekwe n’umugore we Agnes Mutegwaraba bashimiye byimazeyo abifatanyije nabo mu kwakira umwana wabo wa kane, akaba ari umwana w’umuhungu bise Edeni Eze Ethan Luxen.
Uyu mwana yabonye izuba ku Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, ahagana saa mbiri za mu gitondo, aba umwana wa kane mu muryango wa Prophet Ernest Nyirindekwe na Agnes Mutegwaraba.
Nyuma yo kwakira uyu mwana, Prophet Ernest yashimiye Imana ndetse asaba inshuti, abakristo n’abakunzi b’umuryango we kwifatanya na bo mu gushimira Imana ku bw’iyi mpano nshya yabahaye.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Prophet Ernest yagize ati: “Mumfashe gushima Imana hamwe n’umuryango wanjye yaduhaye umwana w’umuhungu. Umubyeyi ni muzima n’umwana ni muzima.”
Nyuma y’aho, inshuti n’abavandimwe bakomeje gusura no kwakira uyu muryango mu rugo, bifatanya na wo mu byishimo byo kwakira umwana mushya.
Umuryango wa Prophet Ernest na wo wabashimiye kuba barabaye hafi yabo muri ibi bihe by’ibyishimo no gufatanya na bo gushimira Imana.
Prophet Ernest, yashimiye inshuti n’abavandimwe babasuye, avuga ko bishimiye kuba barafatanyije na bo gushimira Imana ku bw’impano y’umwana w’umuhungu.
Yagize ati: “Imana ihe umugisha inshuti n’abavandimwe baje kutwakira mu rugo. Dufatanyiriza hamwe gushima Imana ku bwo kuduha umwana w’umuhungu. God bless you.”
Kwibaruka uyu mwana byabaye ibyishimo bidasanzwe ku muryango wa Prophet Ernest, kuko uyu ari umwana wa kane bibarutse, bikaba byongeye umubare w’abagize uyu muryango.
Umuryango wa Prophet Ernest ni umwe mu miryango izwi cyane muri Gospel, cyane cyane binyuze ku murimo we wo kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza n’ubuhanuzi.
Prophet Ernest yibarutse umwana wa kane ku isabukuru y’imfura ye
Ubutumwa bwa Prophet Ernest ku isabukuru y’imfura ye