Pete Greig, umwanditsi w’ibitabo bya Gikristo akaba ari na we watangije umuryango wa 24-7 Prayer, yatangaje ubutumwa avuga ko yahawe mu buryo bw’ubuhanuzi, burimo umuburo usaba Abakristo kwitegura ibihe bikomeye ndetse n’intambara ishobora kubaho.
Uyu Mwongereza Greig, yavuze ko ubwo butumwa yabubonye muri Werurwe ubwo yari ari muri Afurika y’Epfo, aho yari yagiye gusengera hamwe n’abandi bayobozi ba 24-7 Prayer.
Yasobanuye ko mu gihe cyo kuramya Imana yabonye mu bitekerezo ishusho y’Isi iri munsi y’ibicu by’umwijima, yumva n’inkuba.
Nyuma yarakomeje avuga ko yumvise amajwi asa n’ingoma z’abasirikare bari mu myiyereko, maze agira igitekerezo gikomeye cy’amagambo atatu agira ati: “Prepare for war”, bisobanuye ngo “Mwitegure intambara.”
Greig yavuze ko atabonye abo intambara yaba ihanganyemo, igihe yaba, cyangwa uburyo yaba imeze. Ahubwo ubutumwa yavuze ko yabonye bwari ubushimangira ko abantu bakwiriye kwitegura ibihe bishobora kuba bikomeye.
Nyuma yo kugira ubwo buhanuzi, Greig yavuze ko yabwiye umwe mu bayobozi bari kumwe icyo yari amaze kubona, kuko yatinyaga ko yaba ari kwibeshya.
Uwo muntu, wari warakoze imyaka icyenda mu biro bya Leta bishinzwe ububanyi n’amahanga, ngo yamusubije ko mu myaka irindwi yari amaze muri uwo murimo, umwanya munini bawumaze bitegura mu ibanga ibihe by’intambara.
Greig yavuze ko nyuma y’igihe gito, yamenye ko bamwe mu bakozi ba 24-7 Prayer bari i Beirut batangiye kwimurwa kubera impungenge z’uko ibitero bya Israel byashoboraga kuba. Ibyo byatumye arushaho gufatana uburemere ubutumwa yari amaze kubona.
Nyuma yaho, Greig yavuze ko yakiriye inyandiko y’umugore atari asanzwe azi, wamwandikiye amubwira ko yari yagize inzozi ziteye ubwoba zirimo abasore benshi bapfuye. Muri izo nzozi, ngo yari yabwiwe kugeza kuri Greig ubutumwa bugira buti: “Prepare for war.”
Greig yavuze ko igitangaje kuri we ari uko uwo mugore yagize izo nzozi ku munsi umwe n’uwo we avuga ko yakiriyeho ubwo butumwa.
Nubwo bimeze gutyo, Greig ntiyavuze ko ubwo butumwa busobanuye ko intambara runaka izabaho ku itariki cyangwa ahantu runaka. Ahubwo avuga ko ari umuhamagaro ku Bakristo wo kwitegura mu buryo bw’umwuka no kuba maso ku bibera ku Isi.
Yagaragaje impungenge ku bihe Isi irimo, avuga ko hari ibibazo byinshi bikomeye biri kubaho icyarimwe kandi bishobora gukomeza kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Muri ibyo harimo ibibazo by’ibidukikije ndetse n’amakimbirane mpuzamahanga.
Greig kandi yavuze ko intambara ya mbere ishobora kuba atari intambara ikoresheje ingabo n’intwaro, ahubwo ko ibitero bya murandasi, bizwi nka cyberattacks, bishobora kuba kimwe mu bikoresho bizakoreshwa mu makimbirane azaza.
Uyu muyobozi wa 24-7 Prayer yanasabye Leta kongera gushyira imbaraga mu mutekano no mu bushobozi bwo kwirinda ibitero, avuga ko ibyo bishobora gufasha mu gukumira ibihugu cyangwa imitwe ishobora gushaka gukoresha imbaraga mu guhohotera abandi.
Ku ruhande rw’Abakristo, Greig yasabye abantu gusengera ingabo n’abasirikare ndetse n’abayobozi b’amadini bakorera hafi yabo.
Yavuze ko nubwo hari Abakristo batemera ko hagomba kubaho ingabo cyangwa ko amafaranga menshi yakagombye kujya mu bikoresho bya gisirikare, bakwiriye nibura gusengera abasirikare bashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe barimo kurinda igihugu.
Ubutumwa bwe bwo “kwitegura intambara” bwatumye abantu benshi bibaza ku buryo bwo gusobanura ubuhanuzi nk’ubu, cyane cyane mu gihe Isi ikomeje guhura n’amakimbirane n’ibibazo bitandukanye.
Greig we asaba Abakristo kutabufata nk’itangazo ry’uko intambara runaka byanze bikunze izaba, ahubwo ko bakwiriye kubufata nk’umuhamagaro wo gusenga, kuba maso no kwitegura ibihe bikomeye.