Muhabwanayo Pauline yashyize hanze agace k’indirimbo ‘Umwami wa Kera’, indirimbo yakunzwe cyane na Uwanyana Assiya
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Muhabwanayo Pauline, yashyize hanze agace k’indirimbo ye nshya yise “Umwami wa Kera”, imwe mu ndirimbo gakondo ari gutegura gushyira hanze, ikaba yarakoze ku mutima Uwanyana Assiya, umugore wa nyakwigendera Pasiteri Théogène Inzahuke.
Mu butumwa Muhabwanayo yahaye Paradise ku bijyanye n’iyi ndirimbo, Uwanyana Assiya yagaragaje ko yayikunze cyane, avuga ko izajya imufasha mu bikorwa bitandukanye by’urukundo akora, birimo gufasha abababaye no gutegura ibiganiro mbarankuru (documentaries) bijyanye n’ibyo bikorwa.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo ni iyange rwose!” Yongeyeho ko azajya ayikoresha muri documentaries ze no mu bindi bikorwa by’urukundo akora agamije gufasha abantu bari mu bibazo.
“Umwami wa Kera” ni indirimbo ifite inkomoko mu ndirimbo yo mu gihe cya Noheli yitwa “Good King Wenceslas”, yanditswe n’abanditsi b’indirimbo zo kuramya John Mason Neale na Thomas Helmore, ikaba yararirimbwe mu mwaka wa 1853. Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’Umwami Wenceslas uvugwaho kugira umutima w’impuhwe no gufasha abakene.
Muhabwanayo Pauline ari gutegura gusohora indirimbo eshatu nshya zirimo “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera” na “Dukore”. Yavuze ko zamaze gukorerwa amajwi n’amashusho, ariko ko yari agihitamo uko zizakurikirana zisohoka.
Uyu muhanzikazi utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo “Murajya He?”, “Urashoboye” na “Isiganwa”. Avuga ko afite umuhamagaro wo kuririmba no kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana.
Gushyira hanze agace ka “Umwami wa Kera” no kwakirwa neza na Uwanyana Assiya ni indi ntambwe mu rugendo rwa Pauline rwo kumenyekanisha ibihangano bye, by’umwihariko ibifite injyana gakondo n’ubutumwa bwubaka.
Aha, umuramyi Pauline washyize hanze agace k’indirimbo ‘Umwami wa Kera’ yari ari kumwe na Uwanyana Assiya wa Theogene Inzahuke, umwe mu bishimiye iyi njyana
Reba ako gace