Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Muhabwanayo Pauline, yatangaje ko ari agiye gusohora indirimbo eshatu nshya zirimo “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera” na “Dukore”
Izi ndirimbo zose yakoreye amashusho n’amajwi yazo icyarimwe. Uyu muhanzikazi Pauline utuye i Kabuga mu Mujyi wa Kigali, ari mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika, ariko avuga ko afite umuhamagaro wo kuririmba no kugeza ku bantu ubutumwa bw’Imana.
Uretse izi ndirimbo nshya, uyu muhanzikazi asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo “Murajya He?”, “Imbaraga z’Imana”, “Umwami wa Kera”, “Urashoboye” n’iyo aheruka yitwa “Isiganwa”.
Izi ndirimbo ze za mbere ahanini yazishyize hanze mu buryo bwa audio, Isiganwa ikaba ari yo ya mbere yashyize hanze ifite amashusho, mu gihe izi nshya zo yemeje ko na zo yazikoreye n’amashusho.
Pauline yavuze ko izi ndirimbo eshatu yazishyize hamwe mu mushinga umwe, kuko amashusho yayo yayafatiye rimwe. Ati: “Mfite indirimbo nshya, nzakora 3 zikurikirana, kandi rwose zararangiye, amashusho nayafatiye rimwe, ikibura ni uguhitamo uko zizakurikirana.”
Nubwo izo ndirimbo zose uko ari eshatu zamaze gutunganywa, Pauline avuga ko ubwe ataramenya neza iyo azatangiriraho, kuko zose azibonamo umwihariko. Icyakora, yavuze ko kuba atarahitamo neza iyo azabanza gusohora bitazabuza ko hari imwe muri zo ishobora kuba igiye kujya hanze vuba.
Ati: “Ntibikuraho ko indirimbo nshya imwe muri zo irajya hanze mu cyumweru gitaha gitangira ku wa 5 Ukwakira 2026.”
Muri izi ndirimbo nshya, “Imbaraga z’Imana” n’“Umwami wa Kera” ziri mu njyana gakondo.
Reba indirimbo iheruka ya Pauline, Isiganwa