Umuramyi akaba n’Umushumba Mukuru wa Rejoice Room Ministry, Pastor Nshuti Appolinaire, yavuze ko kuba umugore we Jenny Umurerwa ashyigikira umuhamagaro we n’umurimo w’Imana ari umwe mu migisha ikomeye abona mu rugo rwabo.
Uyu mukozi w’Imana kandi yatangaje ko we n’umugore we bafite impanga z’imfura, anateguza indirimbo nshya yise “Ibise”. Pastor Nshuti Appolinaire ni umwe mu Banyarwanda bakorera umurimo w’Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akorera ivugabutumwa ndetse n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Yashakanye na Jenny Umurerwa ku wa 4 Werurwe 2023, mu bukwe bwitabiriwe n’abavandimwe, inshuti ndetse n’ibyamamare bitandukanye, barimo Massamba Intore, Aline Gahongayire, Nelson Mucyo na Rev. Dr Antoine Rutayisire.
Nyuma y’ubukwe, Jenny yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma igihe kinini cy’imyaka itatu ishize bakimaramo batari kumwe. Umwaka ushize, Pastor Nshuti yaje gusanga umugore we muri Amerika, none bakaba bageze ku isabukuru y’imyaka itatu y’urushako bari kumwe.
“Umugore wanjye ashyigikira umuhamagaro wanjye”
Mu kiganiro na InyaRwanda, Pastor Nshuti yavuze ko kimwe mu bintu bimushimisha cyane mu rugo ari ukubona umugore we amushyigikira mu muhamagaro no mu murimo w’Imana.
Yagize ati: “Icyanshimishije ni uko umugore wanjye ashyigikira umuhamagaro wanjye.”
Yavuze ko kugira umugore ushyigikira umurimo w’Imana akora ari umugisha ukomeye, kuko bituma akomeza inshingano ze afite amahoro n’umutima utuje.
Nshuti Appolinaire kandi yavuze ko amahoro ahabwa n’umugore we ari kimwe mu bintu yifuzaga cyane mu rugo.
Ati: “Umudamu wanjye ampa amahoro. Ni ibintu nasabaga Imana, ibindi mbibona nk’inyongera.”
Yumvikanishije ko amahoro mu rugo ari kimwe mu bintu yagiye asaba Imana, bityo kuba yarabonye umugore umufasha kuyagira akaba abibona nk’umugisha udasanzwe.
Babyaranye impanga z’imfura
Pastor Nshuti Appolinaire yavuze kandi ko we na Jenny Umurerwa bahawe umugisha w’abana, bakaba bafite impanga z’imfura. Ati: “Ni abana Imana yampaye b’impfura b’impanga.”
Uyu muramyi avuga ko abana na bo ari umugisha ukomeye Imana yongeye ku muryango wabo, nyuma y’amahoro n’ubufatanye avuga ko asanga mu rugo.
Yateguje indirimbo nshya “Ibise”
Uretse ibikorwa by’umurimo w’Imana n’umuryango, Pastor Nshuti Appolinaire ari kwitegura gusohora indirimbo nshya yise “Ibise”, ateganya kugeza ku bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu muramyi amaze gukora indirimbo zitandukanye, akaba akomeje gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana ku bantu binyuze mu muziki.
Nshuti Appolinaire ni Umushumba Mukuru wa Rejoice Room Ministry, akaba aba mu Mujyi wa Columbus, muri Leta ya Ohio, hamwe n’umuryango we. Ni ho akorera umurimo w’Imana ndetse n’ibikorwa bye bya muzika.
Mu rugendo rwe, Pastor Nshuti yakomeje kugaragaza ko umuryango n’umuhamagaro ari ibintu by’ingenzi bigomba kujyana.
Kuri we, kugira umuntu umushyigikira mu byo Imana yamuhamagariye gukora ni umugisha ukomeye, cyane cyane iyo uwo muntu ari uwo bashakanye.
Nshuti Appolinaire na Jenny Umurerwa bamaze imyaka itatu bubatse urugo, aho uyu muramyi avuga ko amahoro, ubufatanye ndetse n’inkunga ahabwa n’umugore we biri mu bintu by’ingenzi bimushimisha muri uru rugendo rw’urugo n’umurimo w’Imana.
Pastor Nshuti Appolinaire yatomoye umugore we babyaranye impanga anateguza indirimbo nshya “Ibise”