× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Jimmy Muyango: Uko umunyarwanda yaba umwe muri ba babembe 10 muri Rwanda Shima Imana

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Jimmy Muyango: Uko umunyarwanda yaba umwe muri ba babembe 10 muri Rwanda Shima Imana

Pastor Jimmy Muyango, ubwo yari ari muri ADEPR Remera yagize ati: “Tuzabe ba bandi bagaruka gushimira Imana” ashishikariza buri wese kuzajya muri Stade Amahoro agiye gushima Imana.

Pastor Jimmy Muyango uyobora PEACE PLAN itegura ibiterane bya Rwanda Shima Imana, yasabye Abakristo bagera ku bihumbi 15 baherereye hafi ya Remera kuzitabira igiterane cya Rwanda Shima Imana 2026.

Iki giterane kizabera muri Stade Amahoro ku wa 16 Kanama 2026. Yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gutera intambwe bakagaruka gushimira Imana kubera ibyo yabakoreye.

Ibi yabivugiye mu kibwiriza yatanze muri ADEPR Remera, aho yari ari kumwe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Isaïes Ndayizeye.

Umushumba Mukuru wa ADEPR yavuze ko Remera ari ahantu hafite umwihariko kuri we, kuko ari ho yasengeye bwa mbere nyuma yo kuba Umushumba Mukuru, ndetse akaba ari na ho yaje mu materaniro ya mbere yagiriye i Kigali.

Yavuze ko kuba bari muri Remera ari umwanya mwiza wo gutekereza ku mpamvu Abanyarwanda bafite zo gushimira Imana, asaba abantu kutareba gusa ku mihanda n’ibikorwa remezo, ahubwo bakareba n’aho Igihugu cyageze ndetse n’uburyo Imana yagikomeje.

Yavuze ko yishimiye kugirana uru ruzinduko na mugenzi we akaba n’inshuti ye, Pastor James Jimmy Muyango, uyobora PEACE PLAN, umuryango uhuza amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda. Yagaragaje ko Rwanda Shima Imana itegurwa na PEACE PLAN kandi ko iyo igiterane kibaye, Pastor Jimmy Muyango aba ayoboye uwo murimo.

Pastor Jimmy Muyango na we yashimiye Imana ku muryango we no ku murimo w’ivugabutumwa. Yavuze ko afite abana umunani, ko abakuru barangije amashuri yisumbuye kandi ko ari impanga, ndetse ko ayobora itorero rya Potter’s Hand.

Yagaragaje ko gukorana n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Isaïes Ndayizeye, ari umugisha udasanzwe, amugereranya na Barinaba uvugwa muri Bibiliya, avuga ko na we ari umugabo mwiza.

Mu butumwa bwe, Pastor Jimmy Muyango yibanze ku nkuru yo muri Luka 17, ivuga ku babembe icumi Yesu yakijije. Yibukije ko Yesu yabasanze mu gihe bari mu kato, kuko indwara y’ibibembe muri icyo gihe yabonwaga nk’indwara ituma umuntu aba uwanduye kandi agomba gutandukanywa n’abandi.

Yasobanuye ko umuntu wabaga arwaye ibibembe yashyirwaga mu kato, ntabe mu murwa hamwe n’abandi, ndetse akajya atangaza ko ari umubembe kugira ngo abantu bamwirinde. Muri ubwo buzima bwo kwigunga, abafite uburwayi babaga baratakaje byinshi, harimo kubana n’imiryango yabo no kugira ubuzima busanzwe.

Yavuze ko mu babembe icumi Yesu yahuye na bo harimo Abayahudi icyenda n’Umusamariya umwe. Nubwo Abayahudi n’Abasamariya bari basanzwe batandukanye, ikibazo cy’ibibembe cyari cyarabahuje. Pastor Jimmy Muyango yavuze ko rimwe na rimwe ibibazo bihuriza abantu hamwe nubwo baba bafite amateka atandukanye.

Yagaragaje kandi ko Yesu yari azi aho abantu bafite ibibazo bari kandi akahagera. Yibukije inkuru y’umugore w’Umusamariyakazi Yesu yahuriye na we ku iriba, avuga ko uwo mugore na we yari yarishyize mu kato kubera ubuzima yari abayemo, ndetse anibutsa n’umugabo wari waratewe n’abadayimoni Yesu yasanze mu irimbi.

Yagize igitekerezo cy’ingenzi ati “Yesu amenya aho abantu bari mu kaga kandi akahagera. Ni muri urwo rwego yavuze ko Yesu yasanze ba babembe icumi aho bari, arabakiza.
Ariko nyuma yo gukira, habayeho ikintu kimwe cyatandukanyije umwe muri bo n’abandi icyenda.”

Ababembe bose baratakambye. Bose barakize. Ariko umwe gusa ni we wagarutse gushimira Yesu.

Abandi icyenda bakomeje urugendo rwabo bajya kureba abatambyi, nk’uko bari babitegetswe, ariko uyu umwe we amaze kubona ko yakize, yarahindukiye asubira aho Yesu yari ari. Yikubita imbere y’ibirenge bye aramushima. Kandi uyu muntu wari wagarutse yari Umusamariya.

Pastor Jimmy Muyango yahise yibutsa ikibazo Yesu yabajije ati: “Ntimwakize muri icumi? Ba bandi icyenda bari he?”

Ni ho yahereye asaba Abanyarwanda kwibaza niba na bo bazaba muri ba bantu Imana yagiriye neza ariko bakibagirwa kugaruka kuyishimira.

Yavuze ko hari igihe umuntu Imana imukorera ikintu gikomeye, ariko aho kugira ngo ahite ashimira Imana, agatangira kwirata ibyo yabonye nk’aho ari we wabikoze wenyine. Yatanze urugero rw’umuntu watangira kwirata imodoka cyangwa ubukire amaze kugira icyo agezaho, aho kuvuga ati: “Shima Imana mutima wanjye.”

Yabajije abamuteze amatwi niba bazirikana Umucunguzi wabo, niba babona umwanya wo gushimira Imana, aravuga ati “Ikibazo gikomeye ni uko abantu benshi batabaza Imana, ariko atari benshi bagaruka kuyishimira.”

Yahise ahuza ubwo butumwa na Rwanda Shima Imana 2026, avuga ko iki ari igihe Abanyarwanda bakwiye guhagarika imirimo yabo bakagira umunsi wo kugaruka imbere y’Imana no kuyishimira.

Yibukije kandi insanganyamatsiko ishingiye mu Gutegeka kwa Kabiri 8:17-18, isaba umuntu kwirinda kwibwira ko imbaraga ze n’ubwenge bwe ari byo byamuhesheje ubutunzi, ahubwo akibuka ko Imana ari yo itanga imbaraga zo kububona.

Pastor Jimmy Muyango yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka aho Igihugu cyavuye, ibyo Imana yagikoreye n’ubuzima buri wese afite, aho kubifata nk’ibintu yagombaga guhabwa.

Yavuze ati: “Kimwe mu bituma umuntu atagira umutima wo gushimira ni ukwiyumvisha ko ibyo yagiriwe yari abikwiriye. Abana bashobora kumva ko ababyeyi babo bagombaga kubishyurira amashuri cyangwa kubitaho, batibutse imirimo n’imbaraga ababyeyi babo bashyizeho kugira ngo babigereho.”

Yongeyeho ati “Kudashimira kubera ko umuntu yumva ko ibyo yagiriwe yari abikwiriye na byo ni ikibazo gikomeye.”

Ni yo mpamvu yasabye Abanyarwanda kuzaba muri ba bandi bagaruka. Yavuze ko Rwanda Shima Imana ari amahirwe Abanyarwanda bahawe yo guhagarara hamwe nk’abantu bafite ibyo bashimira Imana.

Yagize ati “Abatayizera bashobora kutamenya uko Imana yagiriye neza u Rwanda, ariko abizera bafite amahirwe yo gufata umunsi umwe bakaza hamwe bagashimira Imana.”

Yasabye abazitabira Rwanda Shima Imana kutajya bumva ko ibyo bafite ari bike cyangwa ko bidahagije, ahubwo bagatangira gushimira Imana bahereye ku byo bafite.

Yagize ati “Twe tuzashime, duhere ku byo dufite dushima.”

Yongeyeho ko gushima Imana bidakwiriye kuba amagambo gusa. Yavuze ko gushima nyakuri rimwe na rimwe bisaba umuntu kugira icyo yigomwa.

Yifashishije wa mubembe wagarutse kuri Yesu, avuga ko uwo muntu atahise akomeza gahunda ze nk’abandi icyenda. Yaretse ibyo yari agiye gukora, aragaruka ashakisha Yesu wari wamukijije.

Ni ho yahereye asaba Abanyarwanda kuzagira icyo bigomwa kugira ngo bitabire Rwanda Shima Imana 2026, aho gutuma ubucuruzi n’indi mirimo bibabuza kuza gushimira Imana.

Ubutumwa bwe bwari bushingiye ku kintu kimwe: Abanyarwanda ntibakwiriye kuba abantu batabaza Imana gusa igihe bafite ibibazo, ahubwo bakwiriye no kuba abantu bagaruka kuyishimira mu gihe ibafashije.

Ku wa 16 Kanama 2026, Rwanda Shima Imana izabera muri Stade Amahoro, kwinjira bikaba ari ubuntu. Igiterane gitegurwa na PEACE PLAN, umuryango uhuza amatorero ya Gikristo akorera mu Rwanda.

Kuri Pastor Jimmy Muyango, ubutumwa bwa ba babembe icumi bukwiriye gutuma buri Munyarwanda yibaza ati: “Nyuma y’ibyo Imana yankoreye, ndi mu bantu bangahe bagaruka gushimira?”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.