× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Hortense yasabye urubyiruko kudashukwa n’ubuzima babona ku mbuga nkoranyambaga

Category: Pastors  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Pastor Hortense yasabye urubyiruko kudashukwa n'ubuzima babona ku mbuga nkoranyambaga

Pastor Hortance Mazimpaka yagaragaje ko hari igihe ibyo abantu babona ku mbuga nkoranyambaga bibashuka, bikabatera kwifuza ubuzima batazi aho bwaturutse, aho we ahamya ko ari mu nzira mbi

Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje kuzura amafoto n’amashusho agaragaza ubuzima bw’akataraboneka, Pastor Hortance Mazimpaka yasabye urubyiruko kwitondera kutagwa mu mutego wo kwifuza ubuzima bw’abandi batazi aho bwaturutse.

Mu nyigisho ze, Pastor Hortance yavuze ko hari abakobwa n’abasore benshi bajya kuri social media bakabona abantu bafite imodoka zihenze, amazu meza n’ubuzima buhenze, bagahita biyemeza ko ari bwo buzima na bo bashaka kugeraho, nyamara batazi inzira yabubagejejeho.

Yagize ati: "Ujya kuri social media ukabona umukobwa utunze imodoka y’igitangaza ya miliyoni ijana, ukavuga uti ’nanjye ni biriya nshaka.’ Ariko miliyoni ijana wazikura he, atari umurage w’ababyeyi, na bwo b’abakire cyane?"

Yakomeje agaragaza ko hari igihe urubyiruko rutibaza inkomoko y’umutungo rwifuza, ati: "Umukobwa w’imyaka 25 izo miliyoni yaba azivanye he? Turabyumva neza ko zitava mu nzira nziza."

Pastor Hortance yavuze ko n’abakobwa bakunda kuvuga ko bifuza kurongorwa n’umusore ukiri muto kandi ukize, bakwiye kubanza gutekereza neza ku byo bifuza.

Yagize ati: "Hari igihe abakobwa bashukwa bakavuga ngo bashaka kurongorwa n’umusore w’umukire kandi muto. Abato ntibaba abakire, baba bagishaka amafaranga. Baba bafite imbaraga n’ibitekerezo byo gukora kugira ngo bazabigereho."

Yavuze ko umusore ukiri muto, urangije amashuri kandi utararazwe umutungo ukomeye, aba akiri mu rugendo rwo kwiyubaka.

Ati: "Ariko se umwana w’umusore w’imyaka 26 cyangwa 28 ukirangiza amashuri, atari umurage na bwo w’abaherwe, urumva uwo mwana yabikura he? Uramushakaho miliyoni ijana yazikura he? Ni ikinyoma."

Uyu muvugabutumwa yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko abantu benshi batagishakira ubuyobozi kuri Kristo, ahubwo bakararikira ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: "Ariko iyo tutegereye Kristo, ubwo buzima buradushuka bukadutwara."

Yakomeje avuga ko hari abantu bifuza kumera nk’abantu babona bifotoreje mu bihugu bikize, batitaye ku buryo bageze kuri ubwo buzima.

Ati: "Ugasanga wifuje ubuzima bw’umukobwa wo ku mbuga nkoranyambaga, wifotoreje Dubai cyangwa Miami, uti ’nanjye nshaka kumera nka we,’ wirengagije ko atabigezeho binyuze mu nzira nziza."

Yasoje yongera gushimangira ko n’umusore ukiri muto bidakwiriye gufatwa nk’aho aba afite ubushobozi bwo gutunga umutungo nk’uwo, keretse hari izindi mpamvu zidasanzwe, ati: "Byaba bivuye he ku musore w’imyaka 24? Nta ho!"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.