New Melody Choir ikomeje urugendo rwo kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu mu ndirimbo zigaruka ku mbabazi z’Imana, ibyiringiro, gushima no guhindura imibereho y’abizera.
Mu gihe imyiteguro ya Selah Concert III ikomeje, Paradise.rw iragaruka ku bikorwa bitanu byaranze iyi korali yakoze bikanyeganyeza umutima w’Imana nintebe y’imbabazi zayo.
New Melody Choir ni rimwe mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana akomeje kumenyekanisha ibendera rya Kristo binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bushingiye ku Ijambo ry’Imana.
Iri tsinda, ribarizwa muri New Melody Industries, rigizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo, barimo Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza, Bosco Nshuti, Emelyne Penzi n’abandi.
Mu ndirimbo zaryo zamamaye harimo “Yarambabariye”, “Ndakwiringiye”, “Imana Ntisinzira”, “Ndashimira Umwami”, “Soko y’Ibyishimo”, “Nuzuye Ibyishimo”, “Yego”, “Uhembuwe” na “Imbabazi”. Izi ndirimbo zigaruka ku butumwa bw’imbabazi, kwizera, gushima no gukomeza kugirana ubusabane n’Imana.
Mu gihe iyi korali iri kwitegura igitaramo cya Selah Concert III, izahuriramo n’abaramyi Papi Clever na Dorcas, hari bimwe mu bikorwa byiza yakoreshejwe n’Imana bikaba byarasigaye mu gitabo cyurwibutso nkimibavu ihumura neza.
1. Selah Concert II: Igitaramo cyasize bizeye imbabazi zImana bakira agakiza.
Ku wa 25 Ugushyingo 2018, New Melody Choir yaremeye ibirori abakunzi bayo bitabiriye igitaramo cya Selah Concert II cyabereye mu ihema ryibonaniro rya Camp Kigali, cyitabirwa n’imbaga y’abantu barimo abaririmbyi b’ibyamamare n’abandi bantu batandukanye.
Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo Aline Gahongayire, Knowless Butera, Mani Martin, Christopher, Dominic Ashimwe na Prosper Nkomezi, hamwe n’abandi. Iki gitaramo cyari gifite intego yo guhembura imitima y’abacyitabiriye no gushaka intama zazimiye.
Inkuru nziza ku bateguye iki gitaramo ni ukugera ku ntego y’ubutumwa bwizaariyo kubona iminyago yo kuxzamurikira Kriso ku munsi w’ingororano.
Muri iki gitaramo benshi bakiriye agakiza nyuma yo kumva ubutumwa bwiza mu ’Imana zatanzwe na Pasiteri Senga Emmanuel bagatsindwa n’Ijambo ry’Imana bagaca bugufi bakihana.
2. Evening of Salvation Songs:
Tariki ya 8 Ukuboza 2024, ni itariki itazibagirana ku bakunzi ba New Melody Choir yabagiye abakunzi bayo ibibyibushye mu buryo bw ’umwuka binyuze mu gitaramo cyiswe “Evening of Salvation Songs”, cyabereye muri Bethesda Holy Church ku Gisozi.
Iki gitaramo cyahuje New Melody Choir n’abakozi b’Imana batandukanye bzzwiho kugabura ibyayo neza barimo Pasiteri Hortense Mazimpaka, Elie Bahati, Boanerges, Jado Sinza na Bosco Nshuti.
Iki gikorwa cyari kigamije kugeza ku bantu ubutumwa bw’agakiza binyuze mu ndirimbo no mu nyigisho za Gikristo.
Izina ry’iki gitaramo ubwaryo ryagaragazaga intego yo kwibanda ku gakiza, ubutumwa bw’ingenzi mu myemerere ya Gikristo. Iki gitaramo cyahembuye abacyitabiriye ndetse kiba nkituro rihumurira neza abantu ndetse n’Imana
3. Gusohora indirimbo“Nuzuye Ibyishimo”: Kwibutsa abantu ubuzima bushya bwo muri Kristo YESU
Ku wa 22 Nyakanga 2025, New Melody Choir yashyize hanze indirimbo “Nuzuye Ibyishimo”, igaruka ku buzima bushya umuntu abona iyo yakiriye Kristo.
Iyi ndirimbo yanditswe na Gad Iransubije, umwe mu baririmbyi b’iri tsinda. Nk’uko Josue Shimwa, washinze New Melody Choir, yabitangarije Paradise, ubutumwa bwayo bwashibutse ku byanditswe byera byahumetswe n’Imana no gusenga, bugamije kugaragaza ibyishimo, amahoro n’umunezero bibonerwa muri Kristo.
Yahereye ku ijambo ry ’Imana riboneka mu Bagalatiya 2:20, aho Pawulo agaragaza ko ubuzima bw’umukristo bugomba kuyoborwa na Kristo.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo burenze ibyishimo by’akanya gato. Bugaragaza Impinduka ku muntu w’imbere agahinduka mushya, akagira imyumvire mishya n’ubuzima bushingiye ku kwizera.
Mu gihe abantu benshi bashobora gushaka ibyishimo mu bintu bitandukanye, “Nuzuye Ibyishimo” yibutsa abakristo ko umubano wabo na Kristo ari umwe mu nkingi z’ingenzi z’ubuzima bwo mu mwuka.
4. “Ntibitwambure ubumuntu”: Ubutumwa bwo gukunda no kwita ku bari mu kaga
Mu mwaka wa 2025, New Melody Choir yagarutse ku bibazo byugarije isi, isaba abantu gukomeza kurangwa n’urukundo no kutemera ko ibihe bikomeye bibambura ubumuntu.
Mu butumwa bwatambukijwe wa 22 Nyakanga 2025, iri tsinda ryagaragaje ko abantu bakwiye gukomeza kwita ku bari mu kaga, gufashanya no gusangira n’abafite bike.
Josue Shimwa, washinze iri tsinda, yibukije abantu ko Yesu Kristo afite ububasha bwo gukiza no gutabara abari mu bigeragezo, anashimangira ko urukundo rukwiye kurangwa n’ibikorwa bifatika.
Ubu butumwa bufite umwihariko kuko butagarukira ku kuririmba cyangwa kwitabira ibitaramo. Bwerekeza ku nshingano za buri mukristo zo kwita ku bandi, cyane cyane abahuye n’ibibazo.
Mu by’ukuri, ivugabutumwa rifite uruhare mu buzima bw’abantu ntirigarukira mu magambo meza. Rigaragarira no mu gufasha ababaye, guhumuriza abihebye no kwibuka ko buri muntu afite agaciro.
5. Gusura abarwayi no kubagezaho ihumure n’ibyiringiro
Kimwe mu bikorwa by’urukundo byagarutsweho mu nkuru za New Melody Choir ni ugusura abarwayi mu bitaro, bakabagezaho ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.
Ibi bikorwa bigaragaza uruhande rw’ivugabutumwa rutandukanye no kuririmba imbere y’imbaga y’abantu, kuko rwegereza ubutumwa abantu bashobora kuba bari mu bihe by’uburwayi, agahinda cyangwa gucika intege.
Amakuru paradise ifite avuga ko mu bihe bitandukanye iri tsinda ryakoze ibikorwa by’umusamariya mwiza birimo no gufasha abarwayi kwivuza no gusura abatishoboye bitatangajwe mu itangazamakuru.
Ku muntu umaze igihe mu kidendezi cyurwayi, amagambo ahumuriza, isengesho n’indirimbo ishobora kumwibutsa ko Atari wenyine, bishobora kumufasha gukomeza kugira ibyiringiro bifite ubugingo.
Ni muri urwo rwego ibikorwa nk’ibi bifite agaciro mu murimo wa Gikristo: byibutsa abantu ko urukundo rwa Kristo rutagomba kugarukira mu rusengero, ahubwo rugomba no kugera ku bantu bafite ibibazo mu buzima busanzwe.
Selah Concert III: New Melody Choir igiye kongera guhuriza abantu mu kuramya Imana
Nyuma y’ibi bikorwa, New Melody Choir iri kwitegura igitaramo cya Selah Concert III, giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa.
Nk’uko Paradise.rw yabitangaje, Papi Clever na Dorcas bazifatanya na New Melody Choir muri iki gitaramo.
Iki gitaramo kije nyuma y’imyaka umunani Selah Concert II ibaye, kikaba ari amahirwe yo kongera guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wa Gospel mu mwuka wo kuramya no guhimbaza Imana.
New Melody Choir bafite amavuta y’igikundiro n’ubwiza bw’Imana. Iyo bageze ku ruhimbi abadaimoni bagendesha imigongo.
Ku bakunzi ba New Melody Choir, ni n’umwanya wo kongera guhura n’iri tsinda, kumva ubutumwa bw’indirimbo zaryo no gushyigikira umurimo rikora.
Ariko, nk’uko amateka ya Selah Concert II abigaragaza, agaciro k’igitaramo cy’ivugabutumwa ntigapimirwa gusa ku bwinshi bw’abacyitabiriye cyangwa ku bahanzi bazaririmbamo.
Gashobora no kugaragarira mu butumwa buzatangwa, mu bantu buzagera ku mitima no mu bikorwa byiza buzashishikariza abazacyitabira.
Urugendo rwa New Melody Choir rutanga urugero rw’uburyo impano yo kuririmba ishobora gukoreshwa mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza, guhumuriza abantu no kubibutsa urukundo rwa Kristo.
Selah Concert II, Evening of Salvation Songs, indirimbo “Nuzuye Ibyishimo”, ubutumwa bwo kutemera ko ibihe bikomeye bitwambura ubumuntu n’igikorwa cyo gusura abarwayi ni bimwe mu bikorwa n’ubutumwa byagarutsweho mu mateka y’iri tsinda.
Kuri ubu New Melody Choir ikomeje imyiteguro y’igitaramo yise “Selah Concert III”, giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00), muri Camp Kigali.
Kwinjira ni ibihumbi 5 Frw mu myanya ya Silver, ibihumbi 10 Frw mu myanya ya Gold, ibihumbi 20 Frw mu myanya ya Platinum ndetse n’ibihumbi 50 Frw mu cyiciro cya Sponsor. Amatike agurirwa ku rubuga www.newmelody.rw.
Iki gitaramo gitegerejwe nk’umwanya wihariye wo guteranira hamwe mu kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, kikaba n’umwanya wo kongera gutekereza ku rukundo rw’Imana no kurushaho kuyegera binyuze mu kuramya.
Imyanya 500 y’ubuntu: Amahirwe asaba kwihutirwa
Mu rwego rwo korohereza abakunzi bayo n’abandi bifuza kwitabira iki gitaramo, New Melody Choir yashyizeho amahirwe y’imyanya 500 y’ubuntu. Iyi myanya yasamiwe hejuru ndetse Ejo ku Cyumweru iyi myanya yari imaze gushira nk’uko New Melody yabitangarije Paradise.
Abifuzaga kwiyandikisha ngo bahawe aya matike y’ubuntu bashobora gusura urubuga rwa www.newmelody.rw, cyangwa bagakoresha QR code iri ku byapa byamamaza iki gitaramo. Ku bindi bisobanuro, bashoboraga guhamagara kuri 0788880901.
Ni igitaramo cyo kuramya, gusabana no guhimbaza Imana. Ku bakunda umuziki wa Gikristo, ku miryango no ku nshuti zifuza gusangira ibihe byiza imbere y’Imana, Selah Concert III ni imwe mu matariki bakwiye gushyira mu ngengabihe yabo.
Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, guhera saa cyenda z’amanywa, amaso azaba ahanzwe muri Camp Kigali. Nyuma y’uko amatike 500 y’ubuntu ashize, kuri uyu wa Mbere ni bwo hagiye hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira aho nayo agurishirizwa kuri newmelody.rw
Ba uwa mbere uguze itike yo kujya mu gitaramo cya New Melody