× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Papa Leo XIV yavuze ko aho bigeze amarira y’abamama ari yo yahagarika intwaro

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Papa Leo XIV yavuze ko aho bigeze amarira y'abamama ari yo yahagarika intwaro

Papa Leo XIV yasabye ko amarira y’ababyeyi babuze ababo bazize intambara yakora ku mitima y’abafite ubushobozi bwo guhagarika intambara, bagashyira intwaro hasi

Ibi yabivugiye muri Misa yayoboye ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu irimbi rya Campo Verano i Roma, mu Butaliyani, mu rwego rwo kwibuka Abakirisitu bose bapfuye.

Mu nyigisho ye, Papa yagarutse ku isezerano ry’Imana ryo guha ubuzima bw’iteka abayizera, ashimangira ko urupfu rudaca umubano w’abemera Kristo n’ababo bapfuye, ahubwo ko uhinduka.

Yibanze ku nyigisho za Yezu zigaragaza ko abapfushije ababo bazahozwa, avuga ko agahinda k’ababuze ababo, cyane cyane abahitanywe n’intambara, gakwiriye kwibutsa abayobozi n’abafite ububasha inshingano zo guhagarika urugomo.

Papa Leo XIV yasabye ko amarira yabo “yakora ku mitimanama y’abafite ubushobozi bwo gucecekesha intwaro”, ashimangira ko hakenewe amahoro n’impuhwe mu isi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.