× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Opinion: Ibintu bitanu wakwishimira uramutse uhinduye idini ukaba Umuhamya wa Yehova

Category: Opinion  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Opinion: Ibintu bitanu wakwishimira uramutse uhinduye idini ukaba Umuhamya wa Yehova

Hari abantu bashobora kumva bavuga ngo umuntu yabaye Umuhamya wa Yehova bakibaza ibyo bisobanuye, ibyo asabwa gukora, n’impamvu hari abahitamo kwinjira muri iri dini rigira amahame yihariye cyane mu myizerere no mu mibereho ya buri munsi!.

Mu ruhererekane rwacu rwo kureba amadini n’amatorero atandukanye, uyu munsi turareba ku Bahamya ba Yehova: aho bakomoka, icyo bashingiyeho, bimwe mu byo basaba abayoboke babo, ndetse n’ibintu bitanu umuntu ashobora kubona nk’ibyiza by’umwihariko mu gihe yaba ahisemo kuba umwe muri bo.

Ibi ntibisobanuye kuvuga ko ibyo bintu bitaboneka ahandi, ahubwo ni ukugaragaza amahame n’imyemerere byihariye biranga Abahamya ba Yehova.

Ku rubuga rwabo, Abahamya ba Yehova bavuga ko ubuyobozi bwabo bwa none bwatangiye gukura mu mpera z’ikinyejana cya 19, ubwo itsinda rito ry’abigaga Bibiliya ryateraniraga hafi ya Pittsburgh muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Charles Taze Russell yari umwe mu bayoboye uwo murimo wo kwiga Bibiliya, ariko ubwabo ntibamufata nk’uwashinze Ubukristo cyangwa nk’uwashinze idini mu buryo bwo kuba ari we watangije Ubukristo; bavuga ko Yesu Kristo ari we Mushinga w’Ubukristo.

Itsinda ryabo ryari rigamije gusuzuma inyigisho z’amadini zari zisanzweho no kuzigereranya n’ibyo basangaga muri Bibiliya.

Mu 1879, Russell yatangiye gusohora ikinyamakuru Zion’s Watch Tower, bivuze Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni, nyuma cyaje kumenyekana nka The Watchtower bisobanuye Umunara w’Umurinzi.

Ibintu by’ingenzi umuntu yakwishimira aramutse abaye Umuhamya wa Yehova;

1. Kkugira ukwizera gushingiye ku gusoma no kwiga Bibiliya buri gihe.

Abahamya ba Yehova bavuga ko imyizerere yabo ishingiye kuri Bibiliya yose y’ibitabo 66, kandi ko abayoboke badashishikarizwa kwemera inyigisho kubera gusa ko ari umuco cyangwa ko ari ibyo abayobozi bavuze, ahubwo bakiga icyo Bibiliya ivuga.

Mu materaniro yabo haba gusoma no kwiga Bibiliya, gutekereza ku byo bigishijwe no kubiganiraho. Ibi bituma umuntu winjiye muri iri dini aba afite gahunda ihoraho yo kwiga inyigisho z’idini rye, aho kwizera gusa bidaherekejwe no kwiga.

2. Kkubaho ubuzima bufite umurongo w’imyitwarire ushingiye ku mahame ya Bibiliya.

Umuhamya wa Yehova ntiyinjira mu idini ngo ajye mu materaniro gusa, aba asabwa no guhindura imibereho ye kugira ngo ihuze n’ibyo yize.

Abahamya ba Yehova bakurikiza amahame yerekeye ubudahemuka mu bashakanye, kwirinda ubusambanyi, kutanywa inzoga ku buryo bukabije, kwirinda imyitwarire ibonwa nk’iyanduye, no kubana mu mahoro n’abandi.

Hari kandi ibintu byihariye cyane mu myizerere yabo, nk’uko badakoresha cyangwa ngo basenge bifashishije umusaraba n’amashusho mu gusenga, kandi birinda gukoresha amaraso harimo kuyatanga no kuyaterwa, kubera impamvu zishingiye ku myumvire yabo ya Bibiliya.

3. Ubumwe bw’abayoboke babo ku isi hose mu nyigisho z’ingenzi n’imikorere y’amatorero.

Umuntu ashobora kuba Umuhamya wa Yehova mu Rwanda, muri Afurika, i Burayi cyangwa ahandi, ariko ugasanga inyigisho z’ibanze n’uburyo bwabo bwo gusenga bifite umurongo umwe. Amatorero yabo ayoborwa n’inteko y’abasaza, kandi ko abasaza si abasaza bashaje, ahubwo ni abantu bakuze mu buryo bw’umwuka.

Abasaza b’itorero si itsinda ry’abapadiri cyangwa abapasiteri bahembwa. Mu Bahamya ba Yehova, nta cya cumi basaba kandi mu materaniro yabo ntihabamo gukusanya amafaranga, ibikorwa byabo biterwa inkunga n’impano zitangwa ku bushake.

4. Kugira gahunda ikomeye yo kubwiriza no kwigisha Bibiliya abandi.

Uyu ni umwe mu murimo uzwi cyane ku Bahamya ba Yehova, kuko kuri bo Umukristo afite inshingano yo kubwira abandi “ubutumwa bwiza bw’Ubwami.”

Ni yo mpamvu ushobora kubabona basura abantu, baganira na bo kuri Bibiliya, batanga ibitabo cyangwa ibindi bikoresho byo kwigisha, ndetse bakigisha abantu Bibiliya ku buntu.

Ku muntu ukunda gusoma, kwigisha no kuganira n’abandi ku myizerere ye, iyi gahunda ishobora kuba kimwe mu bintu byamushimisha amaze kwinjira muri iri dini.

5. Icyizere cy’ubuzima bw’iteka ku isi izaba yahindutse paradizo, ari na cyo gice cy’imyizerere yabo gitandukanya cyane uko basobanura ahazaza h’abantu n’uko bamwe mu yandi madini basobanura ijuru n’ubuzima bw’iteka.

Abahamya ba Yehova bigisha ko Imana izahindura isi ikaba ahantu h’ubutabera, amahoro n’ubuzima butunganye, kandi ko abantu bumvira Imana bazabaho iteka ku isi.

Banigisha ko abapfuye badakomeza kubaho mu muriro w’iteka ubababaza, ahubwo ko abapfuye bari mu mimerere yo kutabaho kandi ko Imana izazura abantu benshi.

Mu myizerere yabo kandi, abantu 144.000 ni bo bazajya mu ijuru gutegekana na Kristo, mu gihe abandi bazaba ku isi izahinduka paradizo.

Ariko kuba umuntu yabona ibi bintu bikamushimisha ntibivuze ko kwinjira mu Bahamya ba Yehova ari ibintu byoroshye cyangwa ko nta byo bisaba.

Umuntu ushaka kuba Umuhamya asabwa kwiga Bibiliya, kumenya no kwemera inyigisho zabo, guhindura imyitwarire ye ikaba ihuje n’amahame yigishwa, kwiyegurira Yehova no kubatizwa.

Nyuma yaho akomeza kugira uruhare mu materaniro, kwiga no kubwiriza. Ni ukuvuga ko atari umuryango umuntu ajyamo kubera izina gusa; ni ubuzima busaba ko imyizerere igira uruhare mu myanzuro ya buri munsi.

Ikindi cy’ingenzi ni uko Abahamya ba Yehova batagendera ku nyigisho y’Ubutatu. Bemera Yehova nk’Imana Ishoborabyose, Yesu bakamwemera nk’Umwana w’Imana n’Umukiza, ariko bakavuga ko Yesu atari Imana Ishoborabyose kandi ko Bibiliya idashyigikira inyigisho y’Ubutatu.

Banemera ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyakuri bwo mu ijuru, bakavuga ko Yesu ari Umwami wabwo kandi ko yatangiye gutegeka mu 1914. Izi ni zimwe mu nyigisho zibafasha gusobanura uburyo basoma Bibiliya n’amateka y’umugambi w’Imana.

Mu rwego rw’amateka, izina “Abahamya ba Yehova” ryaje nyuma y’igihe kirekire iri tsinda rizwi cyane nka Bible Students, cyangwa Abigishwa ba Bibiliya.

“Ni iki cyatuma umuntu ahitamo kuba Umuhamya wa Yehova?” Ni byinshi: gukunda kwiga Bibiliya, gushaka kubaho hakurikijwe amahame yayo, kugira gahunda ihamye yo gusenga no kwigisha abandi, kubana n’abandi mu bumwe bw’itorero, no kugira icyizere cy’ubuzima bw’iteka mu isi izahinduka paradizo.

Ibi byose ni imyizerere yabo ubwabo, kandi kuba hari umuntu ubikunda cyangwa undi ntabikunde ni amahitamo ashingiye ku myizerere n’umutimanama bya buri muntu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.