× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nzafata ikiganza sinzakirekura! Eric yateye imitoma Denyse wasezeranyijwe n’Imana urugo ku myaka 16

Category: Love  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nzafata ikiganza sinzakirekura! Eric yateye imitoma Denyse wasezeranyijwe n'Imana urugo ku myaka 16

Iradukunda Denyse, umuririmbyi muri Chorale Elimu, na Kubwimana Eric wo muri Chorale Jehova Shalom, kuri ubu bakomeje imyiteguro yo gusohoza isezerano ryo kuba umuntu umwe dore ko tariki ya 26 Ukuboza 2026 bazasezerana Imbere y’Imana bagahabwa uburenganzira bwo kurara munzu imwe.

Umwe mu bahanzi yararirimbye ati: "Kuri Karindari y’Imana buri wese agira Samedi ye. Mu gihe wowe usoma iyi nkuru Samedi yawe yageze Cyangwa se ukaba uyitegereje, si ko bimeze kuri Eric na Denyse dore ko iyabo ibura igihe gito cyane nyuma yo kurwana intambara nziza yo kunesha bakarinda ibyo Kwizera ndetse bakubahisha Imana mu busore bwabo no mu bukumi.

Denyse ati: "Cherie, iminsi iri kugenda gahoro, si jye uzarota ndyamye mu gituza cyawe, nzasinzira ubuticura."

Buri wese kandi agira Padanaramu ye (ahazava urubavu rwe). Isaka yakuye Rebecca kwa Betuweli mwene Miluka muka Naholi,Yakobo aronkera imigisha ye kwa Labani nyuma yo gutendera Racheli imyaka 7 ariko ntamuhabwe,bikamusaba indi myaka irindwi igashyika 14.

Uko ni ko na Eric yakobokeye Denyse kuko yamukundaga none ubu akaba agiye kumutuza iteka mu gituza cye gitagatifu gitatse ubusitani butagatifu karemano.

Kuri ubu aba bombi bari mu munezero nyuma y’urukundo rutari urumamo bavuga ko rwaherekejwe n’amasengesho n’ibitangaza by’Imana.

Aba bombi babarizwa muri Paruwasi ya Huye, mu Rurembo rw’Amajyepfo, aho Denyse akorera umurimo w’Imana muri ADEPR Sumo, naho Eric akaba umuririmbyi muri ADEPR Tumba.

Aba bombi barebana akana mu jisho

Urukundo rwabo rwamenyekanye ku mugaragaro ubwo batangazaga itariki y’ubukwe bwabo, baherekezanya ubutumwa bwo gushimira Imana n’umurongo wo muri 1 Samweli 1:27 ugira uti: “Uyu mwana ni we nasabye kandi Uwiteka yampaye icyo namusabye.”

Eric akomeje imyitozo yo gutanga care ntagatifu

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Denyse yavuze ko kuva afite imyaka 16 Imana yamusezeranyaga kuzashinga urugo, kandi ko mu rukundo rwe na Eric yagiye abona ibitangaza byamukomeje mu kwizera.

Denyse nawe si umwana ,wagirango yize mu ishuli ryo gutanga care.

Yagize ati: “Umukunzi wanjye, ibyo mukundira ni byinshi, ariko ni umusore usenga kandi ugira urukundo, utari Umukristo wo mu rusengero gusa, utiyoberanya nk’uko bamwe bo muri iki gihe babikora nk’umuhango. Ndamwizeza kuzamukunda iteka, kandi kuko twese turi abaririmbyi, impano zacu zizashyigikirana.”

Eric nta mikino agira yamaze kuyishyira muri Denyse! Denyse nawe ati irandyoheye narimaze imyaka myinshi nyitegereje. Ndavuga Impeta hatagira umpimbira.

Denyse yagiriye inama abakobwa bitegura gushinga ingo kudahubukira umuntu wese ubabwiye ko abakunda, ahubwo bakabanza gushishoza bakamenya niba urukundo abagaragariza ari urw’ukuri.

Denise na Eric baranzwe, banerekanwa imbere y’abakristo

Ati: “Inama nabagira ni iyo kutirukira umuntu wese kuko akubwiye ko agukunda. Ahubwo, ugashishoza ukareba ko agukunda by’ukuri, kuko ari byo bishyigikira umubano mwifuza kuzagira mu rugo rwanyu rushya. Mwe ntimukiyobore, ahubwo muyoborwe n’Uwiteka.”

Abakristo, inshuti n’abavandimwe bifatanyije nabo mu byishimo byo gutangiza umushinga w’ubukwe

Ku ruhande rwe, Eric yasezeranyije Denyse ko azamubera inkoramutima mu bihe byiza n’ibikomeye. Yagereranyije ubuzima n’umuhanda ugira ahazamuka, ahamanuka n’ahatambika, amwizeza ko atazigera amutererana.

Yagize ati: “Denyse, mukunzi wanjye, iyi si ni nk’umuhanda tugendamo. Tuzanyura ahamanuka, ahazamuka, aho izuba riva, imvura na yo ikagwa, hakaba n’ahatambika. Aha hose tuzahanyura, ariko ndakwizeza ko nzaba ngufashe ikiganza ntikirekura. Uri urukundo niherewe na Rurema.”

Ku wa 11 Ukwakira 2026, aba bombi bamaze kurangwa imbere y’abakristo bo mu matorero yabo yombi, banakora umuhango wo gufata irembo mu rugo iwabo wa Denyse i Cyarwa.

Eric Kubwimana mu ndirimbo "Namenyeneza" ya Chorale Jehova Shalom, imwe mu zikunzwe

Biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Tumba, naho ku wa 26 Ukuboza 2026 hakaba ibirori by’ubukwe, birimo gusaba no gutanga ikamba ry’uburere bwiza ku babyeyi ndetse no gusezerana imbere y’Imana muri ADEPR Taba, ahari icyicaro cya Paruwasi ya Huye, mu Mujyi wa Butare. Ibindi birori bizabera muri salle y’Ishuri rya HVP Gatagara mu Mujyi wa Huye.

Denyse na Eric, bahuriye mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, ubu bitegura gutangira urundi rugendo rw’ubuzima, biyemeje gukomeza gushyigikirana no gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.