Umuhanzi Uzayisenga Jeremie yavuze ko umusore w’Umukristo adakwiye kurambagiza umukobwa w’umupagani, ashimangira ko umubano nk’uwo ushobora kugira ingaruka ku muhagararo we ndetse ukaba wazima burundu.
Uzayisenga, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko umukristo akwiriye kwitonda mbere yo guhitamo uwo bazabana .Ati"urukundo rw’umukristo rukwiye kureberwa mu ishusho y’umuhamagaro n’imibereho ye mu buryo bw’umwuka.
Ni muri urwo rwego avuga ko umusore ukijijwe akwiye kwitondera amahitamo y’umukobwa bazabana ubuzima bwe bwose dore ko ashobora kugira uruhare mu cyerekezo cy’ubuzima bwe.
Ati: “Oya, kuko byakwangiza umuhamagaro wawe. Nta musore ukijijwe ukwiriye kurambagiza umukobwa w’umupagani.”
Kuki avuga ko bishobora kwica umuhamagaro?
Ku bwa Uzayisenga, umuhamagaro w’umuntu ushingiye ku byo yemera n’ubuzima ahisemo kubamo.
Aha ni ho ahuza urukundo n’umuhamagaro, avuga ko umuntu ukorera Imana adakwiye gufata umwanzuro w’uwo bazabana atitaye ku ngaruka uwo mubano ushobora kugira ku murimo we.
Jeremie avuga ko nta musore ukijijwe ukwiriye kurambagiza Cyangwa ngo akundane n’umukobwa w’umupagani kuko byamukururira ubuhenebere nk’ubw’abakorinto.
Kuri we, ikibazo si ukuba uwo muntu ari umukobwa cyangwa umusore mwiza, ahubwo ni aho imyemerere yabo ihurira n’aho itandukaniye, ndetse n’uko ibyo bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bw’ahazaza.
Yifashishije urugero rwa Aburahamu na Isaka
Ubwo yasobanuraga umupagani Yavuze ko umupagani Atari umuntu mudasengera mu itorero rimwe ahubwo Yavuze ko Ari umuntu utazi Imana ndetse udafite ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu Kristo mu ruhanga rwe.
Yifashishije urugero rwo muri Bibiliya rwa Aburahamu na Isaka, asobanura impamvu Aburahamu yashakaga ko umuhungu we Isaka ajya gushaka umugore i Padanaramu aho guhitamo mu bakobwa b’Abanyakanani.
Ati: “Kuki se Aburahamu yasabye Isaka kujya kurambagiza i Padanaramu? Ese nta bakobwa babaga i Kanani? Bari bahari ariko ari abapagani basenga Baali.”
Kuri we, uru rugero rugaragaza ko guhitamo uwo umuntu azabana na we atari ibintu byo kurebera mu mwambaro w’ ubwiza cyangwa amarangamutima gusa, ahubwo ko n’imyemerere n’indangagaciro bikwiye kwitabwaho.
“Umuhamagaro wawe ushobora kubangamirwa n’uwo mwashakanye”
Uzayisenga avuga ko umuntu ushaka gusohoza umuhamagaro we wo gukorera Imana akwiye no gutekereza ku muntu bazabana, kuko urugo rushobora kuba ahantu umuntu akomeza gukomezwa cyangwa akagira ibimubangamira.
Ni yo mpamvu asaba abakristo kutareba urukundo nk’ikintu cy’amarangamutima gusa, ahubwo bakareba n’icyerekezo rw’iyo nzira rushobora kubajyanamo.
Aha Jeremie aba ari kumwe n’ikipe imufasha mu muziki
Ibi abihuza n’ubuzima bwe bwite bw’umuziki, aho avuga ko afite intego yo gukomeza kuririmba no gukorera Imana kugeza ku mpera y’ubuzima bwe. Ati: “Kuririmba ni mpaka ku mwuka wanyuma.”
Uzayisenga Jeremie ni umuhanzi watangiye gukora umuziki mu 2019, ubu akaba amaze gukora indirimbo 10, harimo “Umucyo Wanjye”, “Umuragwa”, “Mana Tabara”, “Hanagura”, “Hembura” n’iyo aherutse gusohora yise “Nahimbazwe”.
Ku bwe, gukorera Imana ni urugendo rusaba umuntu kurinda ibyo yemera, inshuti agira ndetse n’imibanire ye, kugira ngo ibimubaho mu buzima bidashyira ku kadomo ka nyuma umuhamagaro we.
Ni ukuri kbc kandi akomereze aho