Richard Mus yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Yampagazeho”, aho yayihurijeho ubuhamya bw’urugendo rwe n’ubutumwa bwo guhamagarira abantu kuri Yesu Kristo cyane cyane ababaswe n’inzoga bita “ibyuma”abasaba, kuzireka bakakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
Yampagazeho” ni indirimbo Richard Mus ikubiyemo ubuhamya bw’uko Imana yamubaye hafi mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe, ndetse ikamufasha kuva mu bihe bikomeye akagera ku buzima avuga ko ubu arimo kubamo afite amahoro n’ibyiringiro.
Uyu muramyi avuga ko mbere yo kwakira Kristo yari umuhanzi wa secular, ariko nyuma yo kwakira agakiza ahindura icyerekezo cy’ubuzima n’umuziki we, impano ye ayegurira Imana.
“Kuri ubu ndasinzira nk’aka bebe”
Richard Mus avuga ko kwakira Kristo byahinduye cyane ubuzima bwe, ku buryo ibyo yanyuzemo mbere ubu abibonamo isomo rimushishikariza gukomeza gukunda no kwamamaza Kristo.
Ati: “Kuva umunsi nakiriye Kristo nk’Umwami n’Umukiza wanjye numvise umutwaro undemereye uvuye ku mutwe wanjye urangwa. Ahwii... n’ubu iyo mbitekereje numva ngize ubwoba gusa, nkakomeza gukunda Kristo.”
Avuga ko mu bihe bikomeye yanyuzemo hari n’igihe ibitekerezo byamujyanaga kure. Ati: “Amajoro naraye ni menshi. Hari igihe nitekerezagaho nkumva ndashaka kwiyahura. Ariko kuri ubu ndasinzira nkakabebe, nkaruhuka.”
Richard Mus avuga ko ari bwo buhamya bwe bwite, akaba ari na bwo bumutera gutinyuka kubwira abandi ko ubuzima bushobora guhinduka.
Akebura abakomeje kwiyahuza “ibyuma”
Uretse ubutumwa buri mu ndirimbo, Richard Mus yatanze n’umuburo ukomeye ku bantu bakomeje kunywa inzoga nyinshi bita “ibyuma”, abasaba kuzireka no gushaka ubuzima bushya muri Kristo.
Ati: “Abari mu nzoga z’ibyuma nabagira inama yo kuzireka mukakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ni Karuhura, ni rurangiza rwa burundu.”
Yaboneyeho no gusaba abahanzi bakiri mu muziki wa secular kandi batarakira Kristo gutekereza ku butumwa atanga, abasaba kwakira Kristo.
Ati: “Abahanzi bari mu muziki wa secular badakijijwe ndabingingira kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza wanyu.”
Richard Mus avuga ko atanga ubu butumwa ashingiye ku byo yanyuzemo, aho avuga ko yakiriye Kristo akumva umutwaro wari umuremereye uvuyeho, ndetse ubuzima bwe bukabona amahoro.
“Muriture, Dundubwonko, Rukanyaginshege... nta cyo bizabagezaho”
Nyuma yo kwakira Kristo ,Richard Mus asigaye yamabara ikote ryiza bita" Ikibabi" akicara akagereka ukuguru ku kundi kubera amahoro yo mu mutima.
Richard Mus yanenze abantu bakomeje kwishingikiriza ku nzoga zitandukanye, avuga ko nubwo zishobora kuba zifite amazina atandukanye, zitagomba gufatwa nk’igisubizo cy’ibibazo by’ubuzima.
Ati: “Naho ibyo kunywa inzoga numvise ngo ni za Muriture, Dundubwonko, Rukanyaginshege, Nyirantare... nta cyo bizabagezaho.
Ibyishimo busendereye umutima we
Avuga ko ahubwo abantu bakwiye gutekereza ku ngaruka z’ibyo banywa no gufata icyemezo cyo kubireka.
“Yampagazeho” ni intangiriro y’umushinga w’indirimbo 10
Indirimbo “Yampagazeho” kandi ni imwe mu zizaba zigize album nshya ya Richard Mus izaba ifite indirimbo 10.
Uyu muhanzi avuga ko iyi album izaba ikubiyemo ubuhamya bw’urugendo rwe, ibyo yanyuzemo, ibihe bikomeye yahuye na byo ndetse n’uko yaje kubona impinduka nyuma yo kwakira Kristo.
Bityo, “Yampagazeho” ntabwo ari indirimbo nshya gusa, ahubwo ni igice cy’ubuhamya Richard Mus yahisemo gusangiza abandi, anifashisha umuziki mu gukebura abari mu ngeso avuga ko zamubabaje cyangwa zishobora kubangiriza ubuzima.
Ubu ubutumwa bwe yabushyize mu ndirimbo, ariko akomeza no kubusangiza abantu mu magambo: guhagarika inzoga, kuva mu buzima bumwe ujya mu bundi no kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.