× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nkurikiyinka Venuste wa Korali Ituze yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamana Espérance

Category: Choirs  »  1 week ago »  Pastor Rugamba Erneste

Nkurikiyinka Venuste wa Korali Ituze yasezeranye imbere y'amategeko na Mukamana Espérance

Nkurikiyinka Venuste, umuririmbyi wa Korali Ituze ndetse akaba n’umuvugabutumwa mu itorero Living Word Temple, rizwi cyane nka "Kwa Mana Ivuga", yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Mukamana Espérance.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu biro by’Umurenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, aho bombi bahamije ko bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko y’u Rwanda.

Mu Ntara y’Amajyepfo, izina "Kwa Mana Ivuga ku Munara" rimaze kumenyekana cyane kubera umurimo ukomeye w’ivugabutumwa n’ibitangaza bivugwa ko byahabereye.

Uyu murimo wakozwe cyane n’abavugabutumwa babiri, Ev. Ntigurirwa Anastase na Nkurikiyinka Venuste, basengera muri Living Word Temple.

Uyu musozi uherereye mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye, wakunze gusurwa n’abantu baturukaga impande zitandukanye z’Intara y’Amajyepfo no mu bindi bice by’igihugu, baza gusenga no gushaka Imana.

Benshi bavuga ko bahabonereye impinduka mu buzima bwabo, bamwe bakava mu ngeso mbi, abandi bakakira agakiza.

Nk’uko umwe mu bakurikirana Paradise wari witabiriye uyu muhango yabitangarije iki gitangazamakuru, umuhango wo gusezerana wagenze neza, aho Nkurikiyinka Venuste yasezeye ku buzima bwo kuba ingaragu, yemera kubana na Mukamana Espérance nk’umugore we wemewe n’amategeko.

Nkurikiyinka Venuste ni umwe mu bayobozi ba Korali Ituze, akaba yaramenyekanye cyane binyuze mu murimo w’ivugabutumwa wakorerwaga ku musozi wa Kwa Mana Ivuga ku Munara, aho hagiye habera amateraniro akomeye yitabirwaga n’imbaga y’abaturukaga mu mpande zitandukanye.

Korali Ituze kandi ni imwe mu makorali afitanye ubufatanye na Sauti Hewani Ministries. Mu mwaka wa 2024, yitabiriye igiterane gikomeye cyateguwe n’iyi minisiteri, cyabereye ku kibuga cy’umupira giherereye mu isantere y’ubucuruzi ya Mugogwe, mu Murenge wa Rusatira, Akarere ka Huye. Iki giterane cyabaye muri Werurwe 2024 cyasize amateka ku bitabiriye.

Amakuru twamenye ni uko umuhango wo gusaba no gukwa uzabera i Gasando, mu gihe ifunguro ry’ubukwe rizabera muri Salle ya UCORIBU i Save.

Biteganyijwe kandi ko umuhango wo gusezerana imbere y’Imana uzaba ku wa 22 Kanama 2026, ukabera mu rusengero rwa Living Word Temple (Kwa Mana Ivuga).

Paradise izakomeza gukurikirana imyiteguro n’ibijyanye n’ubu bukwe, ibibereyemo byose ikomeze kubibagezaho.

Nkurikiyinka Venuste wa Korali Ituze yasezeranye imbere y’amategeko na Mukamana Espérance

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.