× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nje kugukuraho iyo migozi: Wema agarukanye indirimbo ’Igihe’ yanditswe na Danny Mutabazi

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nje kugukuraho iyo migozi: Wema agarukanye indirimbo 'Igihe' yanditswe na Danny Mutabazi

Wema yagarukanye ubutumwa bw’ihumure: “Komera Imana ntibeshya izagutabara”.

Umuramyi Wema yashyize hanze indi ndirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana, ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza no gukomeza umuntu unyuze mu bigeragezo, akamwibutsa ko Imana idatererana abayiringira.

Wema avuga ko iyi ndirimbo ifitanye isano n’ibyo yagiye anyuramo mu rugendo rwo kuririmba Imana, ndetse n’ibyo amaze kubona Imana imukorera. Ni indirimbo ashingiramo ubuhamya bwe kugira ngo ahumurize abandi banyura mu bihe bikomeye.

Mu butumwa bwayo, Wema agira ati: “Igihe umaze kuri uwo musozi nje kugukuraho iyo migozi. Ngufitiye urukundo n’imbabazi bitagira ikiguzi. Ndi Uwiteka Imana yawe, sinzigera ngutererana, kuko namenye izina ryawe, manuwe no kugucira inzira.”

Ni amagambo yerekeza ku muntu wumva ko amaze igihe kirekire ari mu bibazo cyangwa mu kigeragezo, akamwibutsa ko ibyo arimo atari iherezo rye, kuko Imana ishobora kumutabara no kumukura mu ngoyi.

Wema ati: “Ooooh, yarabisohoje byinshi cyaneeee.”Akomeza avuga ko iyo ahura n’umuntu uri “ku musozi”, yamugira inama yo gukomera no gukomeza kwizera Imana.

Ati: “Icyo nabwira umuntu uri ku musozi namubwira nti komera, Imana ntibeshya, izagutabara. Wowe yigirere ikize gusa.”

Ubu butumwa ni bwo buri mu mutima w’iyi ndirimbo, aho Wema atari kuririmba gusa, ahubwo ahamagarira umuntu uri mu bihe bikomeye kudacika intege, ahubwo agakomeza kwizera ko Imana ishobora guhindura amateka ye.

Iyi ndirimbo nshya yanditswe na Danny Mutabazi, umwe mu baramyi n’abanditsi bamaze kugira uruhare mu ndirimbo nyinshi zikunzwe mu muziki wa Gospel.

Danny azwiho kwandika indirimbo zirimo ubutumwa bwimbitse bwo kwizera no kwiringira Imana ndetse n’umusaraba.

Mu itunganywa ryayo, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Popieh, ukomeje kugaragara mu bikorwa by’umuziki wa Gospel.

Danny Mutabazi na we yagiye ashyira hanze bimwe mu bihimbano byasigaye mu mitima ya benshi nka Karuvali,Amarira y’ibyishimo n’izindi..

Yanditse indirimbo z’abahanzi bazwi nka Vestine na Dorcas yandikiye umutaka,iriba n’izindi.

Ku ruhande rwa Wema, iyi ni indi ntambwe mu rugendo rwo kugeza ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubutumwa bw’ihumure, cyane cyane ku bantu bashobora kuba bari mu bibazo, mu gahinda cyangwa mu bigeragezo bibaremereye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.