× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niyo Bosco yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gushyira hanze ‘Obrigado’ yakoranye na Basly Roy

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Niyo Bosco yatangaje amagambo akomeye nyuma yo gushyira hanze ‘Obrigado' yakoranye na Basly Roy

Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ubutumwa bugaragaza ibyishimo n’icyizere afite nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Obrigado”, yakoranye n’umuhanzi Basly Roy wo muri The BASLY’s Family

Iyi ndirimbo yibanda ku gushimira Yesu Kristo ku rukundo rwe, igitambo yatanze n’ubuntu agaragariza abantu.

Mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 16 Ukwakira 2026, Niyo Bosco yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze igihe itegerejwe, ariko ko amaherezo yasohotse ku mbuga zose zicururizwaho umuziki. Yagaragaje ko kuri we atari indirimbo isanzwe, ahubwo ko ari uburyo bwo gufasha abantu kwegera Yesu Kristo.

Yagize ati: “Hari ibintu bifata igihe, atari uko byibagiranye, ahubwo ari ukubera ko Imana ifite uburyo bwayo bwo gutuma ibintu biba byiza mu gihe cyabyo. Kandi wenda, wenda, iki ni cyo gihe yahisemo kwandikamo inkuru yayo binyuze muri iyi ndirimbo.”

Niyo Bosco yakomeje agaragaza ko yishimiye ko nyuma yo gutegereza igihe kinini, indirimbo “Obrigado” yakoranye na The BASLY’s Family yasohotse ku mbuga zose zicururizwaho umuziki.

Yagize ati: “Nyuma yo gutegereza igihe kirekire, ‘Obrigado’ ya The BASLY’s Family yakoranye nanjye yamaze gusohoka ku mbuga zose z’umuziki!”

Uyu muhanzi yavuze ko intego y’iyi ndirimbo irenze ibyo kwidagadura, kuko igamije gufasha abantu guhuza imitima yabo na Yesu Kristo, wabanje kubakunda kandi akabitangira byose.

Ati: “Iyi si indirimbo isanzwe gusa; ni ubutumire bwo guhuza imitima yacu na Yesu Kristo, we wadukunze mbere kandi akadutangira byose.”

Ubutumwa buherekeje amashusho y’iyi ndirimbo kuri YouTube busobanura ko “Obrigado”, bisobanura “Murakoze” mu rurimi rw’Igiporutugali, ni indirimbo yo gushimira Imana ku rukundo, igitambo n’ubuntu bwayo. Bugaragaza ko Yesu yagiye gushaka abantu bataramumenya, kandi ko urukundo rwe rukomeza kubaherekeza no mu bigeragezo.

Reba iyi ndirimbo kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.