× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni nk’umwana uvutse: Sauti Hewani Ministries yashyize hanze indirimbo ’Irembo’ nyuma y’igihe itegerejwe

Category: Choirs  »  1 week ago »  Pastor Rugamba Erneste

Ni nk'umwana uvutse: Sauti Hewani Ministries yashyize hanze indirimbo 'Irembo' nyuma y'igihe itegerejwe

Korali Sauti Hewani Ministries yashyize hanze indirimbo nshya yise “Irembo”, nyuma y’igihe kitari gito yari imaze iteguza abakunzi bayo iki gihangano.

Ni indirimbo yari imaze igihe itegerejwe, cyane cyane nyuma y’uko Sauti Hewani Ministries ishyize hanze umusogongero wayo, igatumira abakunzi bayo gutegereza indirimbo yuzuye.

Nk’uko Paradise yari yarabibasezeranyije mu gihe cy’itegurwa ry’uyu mushinga, igihe cyageze maze “Irembo” irasohoka iri kumwe n’amashusho yayo, bityo isezerano Sauti Hewani Ministries yari yarahaye abakunzi bayo rirasohora.

Sauti Hewani Ministries imaze kumenyekana mu muziki wa Gospel kubera ibihangano birangwa n’uburyohe ndetse n’ubutumwa bukora ku mitima.

Mu ndirimbo zayigize izwi cyane harimo “Ijisho ry’Imana” yakiriwe neza n’abakunzi bayo ndetse ikagira uruhare mu kuyishyira ku rwego rwo hejuru mu makorali akunzwe mu karere.

“Twari dutwite inda igihe kirekire, ariko ubu umwana yaravutse”

Mu kiganiro na Paradise, Perezida wa Sauti Hewani Ministries, Apostle Missioneur Emmanuel Uwimana, yavuze bafite akanyamuneza kenshi batewe no kubona indirimbo “Irembo” amaherezo isohotse.

Yagereranyije igihe bamaze bategura iyi ndirimbo n’umubyeyi utwite, avuga ko nyuma y’igihe kirekire cyo gutegereza, ubu “umwana” yamaze kuvuka. Ati: “Twari dutwite inda igihe kinini, ariko ubu yamaze kuvuka. Umwana turamukikiye, ni we ‘Irembo’.”

Apostle Missioneur Emmanuel Uwimana yavuze ko bishimiye cyane gusangiza abakunzi babo iki gihangano, ashimangira ko gifite ubutumwa bw’ihumure kandi kigamije kugira icyo gisigira buri wese uzakumva ndetse akareba amashusho yacyo.

Yifurije kandi abakunzi babo ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwabagera ku mitima ndetse bukababera umugisha. Ati: “Yesu abafungurire amarembo y’imigisha, bantu b’Imana.”

“Irembo” irimo umwihariko w’imbyino gakondo

Uretse ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, “Irembo” ifite n’umwihariko mu mashusho yayo, aho hagaragaramo imbyino gakondo z’Abanyarwanda.

Iyi ndirimbo iri mu njyana irimo umushayayo, imbyino ifite inkomoko mu Kirwa cya Nkombo, ikaba itanga umwihariko w’umuco kandi ikaryohereza ijisho.

Ni uburyo Sauti Hewani Ministries yahuje ubutumwa bwa Gospel n’umuco nyarwanda, ikabishyira mu gihangano kimwe.

Nyuma yo gutegereza igihe, “Irembo” yamaze kujya ahagaragara, Sauti Hewani Ministries ikaba yasabye abakunzi bayo kuyumva, kuyireba no kwakira ubutumwa buri muri yo.

Indirimbo “Irembo” ya Sauti Hewani Ministries iboneka kuri YouTube Channel ya Sauti Hewani Ministries.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.