Nyuma y’imyaka umunani itagaragara mu gitaramo cyayo bwite, New Melody Choir yongeye gutegurira abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo kidasanzwe cyiswe “Selah III.”
Iki gitaramo kizaba ku Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, kibere kuri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00) nk’uko ubuyobozi bwa New Melody bwabihamirije Paradise.
“Selah III” ntabwo ari igitaramo cy’umuziki gusa, ahubwo ni umwanya wo gusubira ku isoko y’ukwizera, binyuze mu ndirimbo zituje kandi zifite ubutumwa bukora ku mutima, zikibutsa abantu urukundo rwa Yesu Kristo.
Ku bakunda umuziki usukuye, amajwi meza n’indirimbo zitanga ubutumwa bwubaka, iki ni igitaramo gishobora kuba umwanya udasanzwe wo kuramya, gutekereza no kongera gusubirana imbaraga mu Mana.
Nyuma y’igihe kinini bategereje, New Melody Choir iragaruka ivuga nk’aho ibwira abakunzi bayo iti: “Selah” hagarara, tekereza, uhumeke, maze usubire ku Mana.
Bika itariki: 8 Ugushyingo 2026.
Ahazabera igitaramo: Camp Kigali.
Igihe: Saa cyenda z’amanywa (15:00).
New Melody Choir “Selah III”: Nyuma y’imyaka 8, umuziki urongera ugahinduka umwanya wo guhura n’Imana.
New Melody Choir igiye gukora igitaramo gikomeye ’Selah III’