× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndaririmba Intsinzi; Umusogongero wa album nshya ya Siloam Choir yitwa ’Ndi Uwa Kristo’

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ndaririmba Intsinzi; Umusogongero wa album nshya ya Siloam Choir yitwa 'Ndi Uwa Kristo'

Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke yasohoye indirimbo “Ndaririmba Intsinzi” iri mu zigize album nshya yise “Ndi Uwa Kristo”.

Siloam Choir yashyize hanze indirimbo nshya “Ndaririmba Intsinzi” ku wa 17 Nzeri 2026 imwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album yayo nshya. Iyi ndirimbo yasohotse nyuma y’igitaramo gikomeye iyi korali yakoze ku wa 12 Nyakanga 2026 cyari cyiswe “Ndi Uwa Kristo”.

“Ndaririmba Intsinzi” igaruka ku ntsinzi ya Yesu Kristo n’umuzuko we, ikibutsa abizera ko urupfu n’izuka bya Kristo bifitanye isano n’ubuzima bushya bw’umukristo. Muri iyi ndirimbo, abaririmbyi bagira bati: “Ndaririmba intsinzi ya Yesu Mucunguzi, ndaririmba umuzuko wa Yesu Kristo...”

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye no ku murongo wo mu Bakolosayi 2:12, ugira uti: “Kuko mwahambanywe na we mu mubatizo kandi ni mo mwazuranywe na we, ku bwo kwizera imbaraga z’Imana yamuzuye mu bapfuye.”

Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul, yasobanuye ubutumwa buri muri iyi ndirimbo agaragaza isano umwizera agirana na Kristo mu rupfu no mu buzima bushya. Ati: “Twapfanye na we, duhambanwa na we, tuzukana na Kristo... Abamwizera twese ubugingo bwacu buhishanywe n’ubwa Kristo.”

Album “Ndi Uwa Kristo” ni umushinga Siloam Choir iri gusangiza abakunzi bayo buhoro buhoro, ikaba ikubiyemo ubutumwa butandukanye bushingiye ku kwizera, ishimwe, agakiza no guhamya ibyo Imana ikorera abayo.

Indirimbo “Ndaririmba Intsinzi” ni yo Siloam Choir yahereyeho muri iyi ntambwe nshya yo gusangiza abakunzi bayo ibihangano bigize album “Ndi Uwa Kristo”, ikomeza ubutumwa bw’iyi korali bwo gukoresha umuziki mu kugeza ku bantu ubutumwa bushingiye ku kwizera Kristo.

Reba indirimbo yabo nshya “Ndaririmba Intsinzi” kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.