Elayono Worship Family yatangaje ko igiye gukora NDI UWE Live Concert Edition 3, igitaramo kigamije gufasha abantu kwegera Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza, kikazaba ku wa 17 Ukwakira 2026 muri New Life Bible Church Kicukiro.
Ni umugisha ku bakunda Imana bose dore ko abaramyi barimo Papi Clever & Dorcas, Elie Bahati na Pastor Ngoga Christophe, bazafatanya na Elayono Worship Family mu kugeza ubutumwa bwiza ku bazacyitabira.
Mu kiganiro na na Paradise, Mucyo Kepher umuyobozi mukuru wa Elayono Worship Family yasobanuye ko NDI UWE atari igitaramo cyo kuririmba gusa, ahubwo ari urubuga rwo kuramya Imana, kuyihimbaza no gufasha abantu kurushaho kwegera Yesu Kristo.
Yavuze ko izina NDI UWE risobanura ko umuntu ari uw’Imana, ko yayiyeguriye kandi ko ubuzima bwe bugomba kuyihesha icyubahiro.
Ni ubutumwa bifuza kugeza ku bantu bose, cyane cyane urubyiruko, kugira ngo bamenye ko ibyishimo, amahoro n’agaciro nyakuri biboneka muri Kristo Yesu.
Ni igitaramo giteguye neza Kandi bigaragara ko abagiteguye bafashe akanya ko kugisengera ndetse no gusaba Imana ngo ibarobanurire abagabura beza bafite Kristo mugari muri bo kugirango abazakitabira bazatahane impamba n’impemburabugingo.
Elayono Worship Family ivuga ko mu kurobanura abo bazataramana itarebye gusa ubwamamare bwabo, ahubwo yanazirikanye impano zabo n’umusanzu bashobora gutanga mu murimo w’Imana.
Iyi ni inshuro ya gatatu ya NDI UWE Live Concert. Abategura iki gitaramo bavuga ko bakoze imyiteguro irimo amasengesho, imyitozo y’abaririmbyi( imyitozo ngororamuhogo) no gushaka abafatanyabikorwa, bagamije kunoza igikorwa no kugeza ubutumwa bwacyo ku bantu benshi.
Ku bijyanye no kwinjira ubuntu, basobanuye ko bashaka ko ubushobozi bw’amafaranga butaba inzitizi ku muntu wifuza kuza kuramya Imana no kumva ubutumwa bwiza. Nubwo gutegura igitaramo bisaba amafaranga n’ubufatanye, bizeye ko Imana izakoresha abafatanyabikorwa n’abaterankunga kugira ngo uyu murimo ugende neza.
Abazitabira iki gitaramo bazabona umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, gukomezwa mu kwizera no kwakira ubutumwa bubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Abategura iki gitaramo bashimangira ko icyifuzo cyabo ari uko abantu batazataha bishimiye umuziki gusa, ahubwo bazatahe bahuye n’Imana kandi imitima yabo ihindutse.
Mu myambaro myiza nkiy’abamarayika bera,mu byishimo bisendereye umutima,elayono worship family bagiye gutaramana n’abera bo mu isi.
NDI UWE Live Concert Edition 3 izaba ku wa 17 Ukwakira 2026, guhera saa cyenda z’amanywa (15:00), muri New Life Bible Church i Kicukiro. Kwinjira ni ubuntu.