× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu rubanza rwo mu muhezo Idrissa yisabiye ko ibyo gupimisha ‘ADN’ byabera muri Canada

Category: Entertainment  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mu rubanza rwo mu muhezo Idrissa yisabiye ko ibyo gupimisha ‘ADN' byabera muri Canada

Idrissa Ouedraogo yasabye gupimisha ADN muri Canada kugira ngo hamenyekane niba ari se w’umwana wa Vestine

Idrissa Ouedraogo na Ishimwe Vestine bongeye guhura n’urukiko mu rubanza rwabo, aho ikibazo cyo kumenya niba Idrissa ari se w’umwana bivugwa ko babyaranye cyabaye imwe mu ngingo z’ingenzi zaganiriweho.

Ku wa 21 Ukwakira 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije ikirego Idrissa yarezemo Vestine, asaba ko ibipimo by’uturemangingo ndangasano (ADN) byakorwa mbere yo gukomeza kuburanisha ibijyanye na gatanya.

Amakuru IGIHE yamenye agaragaza ko uruhande rwa Vestine rwemeye ko ibipimo bikorwa, rusaba ko iby’umwana byoherezwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), bikagereranywa n’ibya Idrissa, kandi ko ari we wakwishyura ikiguzi cyabyo.

Idrissa we yasabye urukiko ko rwamwemerera kujya muri Canada gufatirayo ibipimo bya ADN, bikazagereranywa n’iby’umwana. Yanagaragaje ko yifuza kubona andi mafoto y’umwana, ariko umunyamategeko wa Vestine avuga ko ikibazo cy’amafoto kitari mu ngingo ziri kuburanwa.

Urukiko rwaburanishije iki kibazo mu muhezo, rwanzura ko umwanzuro ku busabe bwa Idrissa bwo gupimisha ADN no kwerekwa umwana uzatangazwa ku wa 28 Ukwakira 2026.

Icyo cyemezo ni cyo kizagaragaza icyerekezo gikurikira kuri iki kibazo, mu gihe ibijyanye na gatanya y’aba bombi na byo bikiri mu nzira z’amategeko.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.