× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu nsengero bicurangira indirimbo ziri Hit kurusha indirimbo zirimo ubutumwa?

Category: Opinion  »  5 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mu nsengero bicurangira indirimbo ziri Hit kurusha indirimbo zirimo ubutumwa?

Jonathan Allen Wright, wakoze ibiganiro mbarankuru byitwa The Untold History of CCM, agaragaza impungenge ku ruhare rw’amafaranga n’ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu muziki wa Gikristo wo muri iki gihe (Contemporary Christian Music – CCM).

Wright avuga ko ibigo bikomeye byandika, bitunganya kandi bikwirakwiza umuziki, harimo n’ibitari ibikora iyobokamana by’umwihariko, bifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uyu muziki. Ibi bituma hibazwa niba inyungu z’ubucuruzi zitangiye guhabwa umwanya uruta ubutumwa bwiza.

Mu byo agarukaho harimo amasezerano abahanzi bagirana n’ibyo bigo, uburenganzira ku ndirimbo zabo n’uburyo amafaranga ava mu bihangano byabo agabanywa. Hari impungenge z’uko bamwe bashobora kutamenya neza uburenganzira bahaye abandi cyangwa uko inyungu z’indirimbo zabo zibarwa.

Ikindi ni uko ibigo bifite ubushobozi bwo kwamamaza bishobora gutuma indirimbo zimwe zimenyekana cyane kurusha iz’abandi bahanzi bigenga.

Iyo indirimbo imenyekanye kuri radiyo, ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo, iba ishobora kugera mu nsengero nyinshi, igatangira kuririmbwa n’amakorali ndetse n’abayobora kuramya.

Nubwo ibi bitavuga ko ibigo by’ubucuruzi ari byo bifatira amatorero ibyemezo, bigaragaza ko ubushobozi bwo kwamamaza bushobora kugira uruhare mu ndirimbo abantu bamenya kandi bagahitamo.

Wright ntiyamagana ko abahanzi bahembwa cyangwa ibigo bibashoramo imari byunguka, ahubwo agaragaza akamaro ko gukorera mu mucyo no kurinda ko inyungu z’amafaranga zisimbura intego y’iyobokamana.

Ibi byongera ikibazo gikomeye ku matorero, abahanzi n’abakristo muri rusange: Ese indirimbo turirimba mu nsengero tuzihitamo kubera ubutumwa zifite, cyangwa ni uko ziba zamamaye, tukazisanga hose tukibwira ko ari zo zikwiriye kurusha izindi?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.