× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu mirima uvubira imvura, n’uwanjye urimo” — Jackiem yatuye Imana indirimbo ’Ibyo nkuziho"

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mu mirima uvubira imvura, n'uwanjye urimo” — Jackiem yatuye Imana indirimbo 'Ibyo nkuziho"

Umuhanzikazi Jackiem araritse abana n’abasaza, abasore, abapapa, abamama n’inkumi ngo baze basangire ibyishimo mu ndirimbo “Ibyo Nkuziho”.

Bana batoya, namwe basaza b’abasangirangendo bafite imvi z’urutarutaru, bagabo b’ibikwerere bafite ibitugu biberwa n’amakoti, namwe basore beza baberwa no gutebeza! Sinibagiwe ababyeyi beza baberwa no gushanana, n’abakobwa bakunda gusokoza neza baberwa n’amakanzu ntiryarema.

Nimwese muze munkikize, nk’uko abakirisitu bategereza igitambo cy’Ukarisitiya bakikiza umusaseridoti, muze mwumve imbabazi za Kristo mu ndirimbo “Ibyo Nkuziho”y’umuramyi Jackiem Official.

Ubu butumire bwuzuyemo ibyishimo buherekejwe n’ubutumwa bwimbitse bujyanye n’urukundo rw’Imana, imbabazi zayo n’ibyiza ikorera abantu, kabone n’iyo baba bafite intege nke cyangwa banyura mu bihe bikomeye.

Mu ndirimbo ye, Jackiem aririmba agaragaza ko nubwo Imana ifite ububasha bwo guca urubanza, ibabarira abantu kandi ntisuzugure abafite intege nke.

Ati: “Nubwo ufite ububasha bwo guca urubanza kubabarira birakubangukira, nubwo ufite imbaraga zisumba amahanga intege zanjye ntuzirengagiza.”

Akomeza agira ati: “Hari intambara nyinshi urwana na mbere y’uko zingeraho, si uko mba ntungana kurusha abandi Mana ni urukundo rwawe rudatoranya.”

Ni ubutumwa buhumuriza umuntu wese wanyuze mu bihe bikomeye, bukamwibutsa ko ineza y’Imana itagendera ku kuba umuntu yarabaye intungane kurusha abandi, ahubwo ko urukundo n’imbabazi byayo bikomeza kumubera isoko y’ibyiringiro.

Jackiem yanditse “Ibyo Nkuziho” atekereza ku byiza Imana yamukoreye

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jackiem yavuze ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyaturutse ku kuzirikana kamere y’Imana, imbaraga zayo, imigambi yayo myiza n’urukundo rwayo rutarondoreka.

Yasobanuye ko gutekereza ku byo Imana yakoze mu buzima bwe kuva akivuka byatumye yuzura amashimwe, akumva agomba kuyasangiza abandi.

Ati: “Kristo ni mwiza, Imana ni igitangaza, imigambi yayo ni myiza. Imbaraga ntawe bazinganya nta muntu uzigera ayiyingayinga.”

Yakomeje avuga ko igihe yandikaga iyi ndirimbo yari mu mwuka w’amashimwe, yumva ashaka gusangiza isi yose ibigwi by’Uwiteka, kuko yemera ko ineza yayo igera kuri buri wese.

Ati: “Natekereje mu mirimo yayo ku buzima bwanjye kuva nkivuka, ntekereza ku muteguro wayo numva amashimwe abaye menshi muri jye.

Umunsi nandikaga iyi ndirimbo nari mu mwuka w’amashimwe numva nifuje gusangiza isi yose ibigwi by’Uwiteka, kandi nzi neza ntashidikanya ko imigirire y’Uwiteka igera kuri buri wese.”

Mu yandi magambo agize iyi ndirimbo, Jackiem aririmba ati: “Mubyeyi w’ishyanga ry’abera sinzahwema kuguhimbaza.”

Akomeza agira ati: “Namenye ko mu mirima uvubira imvura, n’uwanjye urimo.”

Iyi mvugo y’imvura ivubira mu mirima itandukanye igaragaza ko Imana itibagirwa abantu bayo, bityo ko umuntu adakwiye kwiheba igihe abona abandi bageze ku byo yifuza. Ahubwo akwiye gukomeza kwizera no gushimira Imana ibyo yamukoreye.

Jackiem yanavuze ko muri iyi ndirimbo yifuje gusangiza abatuye isi ubutumwa bw’imbabazi z’Imana zitagira akagero.

Ni na yo mpamvu agaragaza ko ibyo azi ku Mana ari ibyiza gusa, ibigwi n’ubutwari bikaba biranga ibikorwa byayo, mu gihe impuhwe n’imbabazi byuzuye mu migirire yayo.

Jackiem ni izina ry’ubuhanzi rya Pastor Jackie Mbabazi Mugabo, Umunyarwandakazi uba mu Bwongereza, uzwi mu kuramya no guhimbaza Imana, ivugabutumwa n’ibikorwa by’urukundo.

Ni we washinze Sisterhood in Christ International Ministries, umuryango ugamije guhuza abagore n’abakobwa mu ivugabutumwa no gufashanya.

Afite kandi aho ahuriye na Change Life Initiative ibikorwa byibanda ku gufasha abatishoboye, cyane cyane abagore n’abana, mu Bwongereza no mu Rwanda.

Pastor Jackie Mbabazi Mugabo akorera umurimo w’Imana muri Liberty Christian Fellowship UK agakoresha n’impano ye yo kuririmba mu kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

Bityo, “kuramya ni imwe mu nzira akoresha mu gusangiza abandi amashimwe ye no kubibutsa ko urukundo rw’Imana rutagira uwo ruheza.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IBYO NKUZIHO" YA JACKIEM

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.