Couple y’abaramyi b’abarundi Djuma Sindimo na Laetitia Nduwakristo, batuye muri Canada, bakomeje urugendo rwabo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo binyuze mu ndirimbo, aho basohoye indirimbo nshya bise “Yesu Ndagukunda Gose”, iri mu mushinga wabo wa album bise Ni Yesu Kristo Ya Bikoze.
Aba bahanzi bavuga ko umuziki wabo atari uwo kwidagadura , ahubwo ari inzira Imana yabahamagariye kunyuzamo ubutumwa bwiza, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zo mu gitabo cy’ikirundi gikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana.
Djuma Sindimo na Laetitia Nduwakristo ni Abarundi bavukiye mu Burundi, bakurira muri Tanzania, nyuma baza kwimukira muri Canada. Bavukiye mu miryango ya Gikristo, bakurira mu Itorero rya Pentecôte, aho bigishijwe gukunda Imana, kuyubaha no kugendera mu mategeko yayo.
Mbere yo gutangira urugendo rwabo nk’abahanzi, bombi baririmbaga mu makorali asanzwe, ariko nta n’umwe wari uzi ko afite impano yo kuririmba izagera ku rwego bagezeho uyu munsi.
Uko iminsi yagendaga ishira, ni ko bakomezaga gutera imbere mu murimo wo kuririmbira Imana, kugeza ubwo batangiye kwandika indirimbo zabo bwite mu mwaka wa 2022.
Indirimbo yabo ya mbere bayise “Ulitufanya Kuwa Huru”, nyuma bakomeza gukora izindi ndirimbo zigera kuri zirindwi, nubwo batashoboye kuzosezarira amashusho.
Icyo gihe bagize nk’akaruhuko gato mu bikorwa byabo by’umuziki, ariko bavuga ko atari uko bari bananiwe, ahubwo ko Imana yari ikibategurira umurimo mushya.
Laetitia avuga ko nyuma y’igihe bamaze basenga cyane mu rugo kandi basoma Ijambo ry’Imana, mu ntangiriro z’uyu mwaka bumvise ubutumwa bwabahamagariraga gukoresha igitabo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Kirundi.
Yagize ati: “Imana yatubwiye ko ishaka kudukoresha muri iki gitabo cy’ikirundi. Byaradugoye kubyakira kuko tutari dusanzwe tumenyereye guhimbaza Imana dukoresheje izo ndirimbo. Ariko Umwuka w’Imana yaraduhumurije, atubwira ko azabana natwe mu byo tuzakora byose.”
Aba bombi bavuga ko icyabashimishije kurushaho ari ukubona n’abana babo batangiye kuririmba izo ndirimbo, nubwo batari bazi neza ururimi rw’ikirundi. Ibyo babifashe nk’ikimenyetso cyabongereye icyizere cyo gukomeza uwo murimo.
Bityo, bemeye gukurikiza ubwo buyobozi batangira kujya muri studio, ari na ho havuye umushinga wa album yabo ya mbere bise “Ni Yesu Kristo Ya Bikoze”.
Mu ndirimbo bamaze gushyira hanze harimo “Yesu Tuguhungireko”, yasohotse ibyumweru bibiri bishize, ndetse na “Yesu Ndagukunda Gose”, bashyize hanze muri iki cyumweru. Bavuga ko bafite gahunda yo kujya basohora indirimbo nshya buri byumweru bibiri, bakazishyira kuri YouTube.
Aba bahanzi bahamya ko intego yabo ari ugusangiza Abarundi n’Abanyarwanda ubutumwa bwiza Imana yabashyize ku mutima, bakabagezaho indirimbo zifasha abantu kurushaho kwegera Imana no kuyihimbaza.
Basabye abakunzi b’umuziki wa Gospel kubashyigikira muri uru rugendo, babakurikirana kuri YouTube ku muyoboro wa DJUMA & LETICIA, aho bakomeza gushyira hanze ibihangano byabo bishya.