Abahanzi Mbonimpa Jean De La Confidence na Thierry NIYO basohoye indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop bise "Garuka", ikaba ihamagarira abantu gusubira ku Mana.
Abahanzi ba Gospel Mbonimpa Jean De La Confidence na Thierry Niyo bashyize hanze indirimbo nshya bise "Garuka", ikubiyemo ubutumwa bwo guhamagarira abantu gusubira ku Mana, yo yakira kandi ikababarira abayigana n’umutima wicishije bugufi.
Iyi ndirimbo ifite umwihariko wo guhuza ubutumwa bwiza n’injyana ya Hip Hop Gospel, ibintu byatumye inyura amatwi y’urubyiruko n’abakunda umuziki ugezweho, mu gihe ikomeje no gutanga ubutumwa bukomeye bwo kwihana no kugarukira Kristo.
Nk’uko Mbonimpa Jean De La Confidence yabitangaje, "Garuka" ni ubutumire bwihariye bugenewe umuntu wese wumva yaragiye kure y’Imana cyangwa aremerewe n’ibibazo by’ubuzima, bumwibutsa ko Imana igitegeye amaboko abayigarukira.
Yagize ati: "Iyi ni indirimbo yitwa Garuka isaba kugaruka ku Muremyi, ukunda abo yacunguye, uhora ateze amaboko yakira abamugana baremerewe bose."
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku magambo yo muri Yesaya 1:18 na Matayo 11:28, agaragaza isezerano ry’Imana ryo kubabarira ibyaha no kuruhura abayigana.
Indirimbo "Garuka" yasohotse ku wa 31 Nyakanga 2026, ikaba yaranditswe na MBONIMPA Jean De La Confidence afatanyije na Thierry NIYO. Amajwi yatunganyijwe na Producer MUSEKURA JEAN muri ISAIES SON PRO STUDIO, mu gihe amashusho yatunganyijwe na Enock M. (NEZA Cut). Mu baririmbye amajwi y’inyuma harimo Mapendo na Solange.
Aba bahanzi bavuga ko intego yabo ari ugukoresha impano Imana yabahaye mu kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bantu benshi, cyane cyane urubyiruko, binyuze mu njyana ya Hip Hop Gospel n’ubundi buryo bugezweho bwo kuramya no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Reba "Garuka" kuri YouTube, wongere gusabana n’Imana
Imana igushigikire mwana wacu