× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbonimpa Jean De La Confidence: Ubuzima n’ihamagarwa ry’umuhanzi uri kuzamuka muri Gospel y’u Rwanda

Category: Biography  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mbonimpa Jean De La Confidence: Ubuzima n'ihamagarwa ry'umuhanzi uri kuzamuka muri Gospel y'u Rwanda

Mbonimpa Jean De La Confidence ni umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba n’umwanditsi w’indirimbo ndetse n’Umufarumasiye (Pharmacist) wabigize umwuga.

Azwi cyane mu njyana ya Gospel Hip Hop, uburyo yemera ko bushobora kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku rubyiruko n’abandi bantu batandukanye mu buryo buborohera kubwakira.

Nubwo yinjiye mu muziki nk’umuhanzi usohoye indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2026, urugendo rwe rwo kuririmba rwatangiye akiri umwana muto mu ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School), aho yakuranye urukundo rw’umuziki, kuramya Imana no kwigishwa Ijambo ry’Imana.

Indirimbo ye ya mbere yise "Garuka", yakoranye na Thierry Niyo, ifite ubutumwa bwo guhamagarira abantu bose gusubira ku Mana, yaba abatarigeze bayimenya cyangwa abayimenye bakayivamo. Iyo ndirimbo ni yo yatangije ku mugaragaro urugendo rwe nk’umuhanzi wa Gospel.

Nubwo ari mushya mu muziki, MBONIMPA Jean De La Confidence agaragaza icyerekezo cyagutse. Yemeza ko umuziki atawubona nk’uburyo bwo gushaka kwamamara cyangwa ubutunzi, ahubwo ko awubona nk’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yagize ati: "Niba hari impano ikomeye naha umuntu nkunda, ni ukumubwira Yesu akagira umugisha wo kumwizera."

Amavuko n’umuryango

Mbonimpa Jean De La Confidence yavukiye mu Rwanda ku wa 29 Werurwe 2001, avukira mu Mudugudu wa Kimanzi, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Nubwo yavukiye i Musanze, ntiyahakuriye honyine. Bitewe n’imirimo y’ababyeyi be ndetse n’inshingano z’amasomo, yakuriye ahantu hatandukanye mu Gihugu, ibintu avuga ko byamwigishije kumenyera abantu b’ingeri zitandukanye no kubana n’ibidukikije bitandukanye.

Yabaye i Shingiro kuva avutse kugeza mu 2007, Mu 2008 yimukira i Busogo, mu Kagari ka Gisesero, ahazwi nko mu Byangabo. Nyuma y’imyaka ibiri yasubiye ku ivuko aho yarangirije amashuri abanza.

Mu mwaka wa 2013 yimukiye mu Karere ka Rubavu aho yize icyiciro rusange muri College de Gisenyi Inyemeramihigo, nyuma asubira i Musanze gukomeza amashuri yisumbuye mu ishami rya Physics, Chemistry and Biology (PCB) muri Ecole des Sciences de Musanze.

Mu mwaka wa 2019 yinjiye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yize Pharmacy, arangiza amasomo ye mu mwaka wa 2025.

Uyu munsi, usibye kuba umuhanzi wa Gospel, ni Umufarumasiye (ukora muri farumasi) wabigize umwuga.

Icyamuranze mu bwana

Jean avuga ko kuva akiri umwana yakundaga umuziki ku rwego rudasanzwe. Mu gihe abandi bana bakundaga gukina, we yashimishwaga no kumva radiyo.

Yagize ati: "Mu byo nasabaga ababyeyi banjye iyo bagendaga, ikintu cya mbere cyari ukunsigira radiyo. Ni yo nakoraga imirimo yo mu rugo nagombaga kureba ko iri hafi yanjye."

Urwo rukundo rwatumye agenda amenya indirimbo nyinshi, injyana zitandukanye ndetse atangira kurota kuzazikora na we umunsi umwe.

Ikindi cyaranze ubwana bwe ni ugukunda kujya mu materaniro y’abana no mu byumba by’amasengesho byaberaga ku rusengero buri wa Gatatu. Aho ni ho avuga ko yatangiriye gukurira mu bumenyi bw’Ijambo ry’Imana ndetse no kumenya byinshi ku murimo wo kuramya.

Abamuzi akiri muto bavuga ko yari umwana ukunda kubaza ibibazo byinshi kandi ugira amatsiko yo kumenya ibintu bishya. We ubwe avuga ko atigeze akunda kwicara wenyine ahubwo ko yakundaga kuganira n’abantu bakuru kugira ngo yunguke ubumenyi.

Uburezi

Urugendo rwe rw’amashuri rwabaye rurerure kandi rwamuhesheje ubumenyi mu by’ubuzima. Yize amashuri abanza muri Nyamulimirwa Primary School ndetse na Busogo I Primary School.

Icyiciro rusange yakigiye muri College de Gisenyi Inyemeramihigo, icyiciro gisoza amashuri yisumbuye agikomereza muri Ecole des Sciences de Musanze, aho yize PCB.

Nyuma yinjiye muri University of Rwanda – Huye Campus, arangiza amasomo ya Bachelor’s Degree with Honors in Pharmacy.

Nubwo yahisemo umwuga wa Pharmacy, avuga ko atigeze areka impano y’umuziki ahubwo ko yategereje igihe Imana izamuhamagarira kuyikoresha ku mugaragaro.

Yagize ati: "Imana ntabwo itanga ubutunzi ibukuye mu ijuru ngo ibuhe umuntu. Ni yo itanga imbaraga n’ubushobozi bwo kubushaka."

Urugendo rwo kwizera no gukura mu by’umwuka

Nubwo Mbonimpa Jean De La Confidence yakuriye mu muryango wari usanzwe ujya mu rusengero, yemera ko gusengera mu itorero no kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe atari ibintu bimwe.

Avuga ko yakuriye muri Sunday School no mu bikorwa bitandukanye by’itorero. Yajyaga yitabira amateraniro, agatanga amaturo ndetse akanitabira amarepetisiyo ya korali. Muri icyo gihe yumvaga gukizwa ari ugukora ibyo bikorwa byose, ariko uko yagendaga akura ni ko yatangiye gusobanukirwa neza icyo kwizera Kristo bisobanuye.

Ku wa 19 Gicurasi 2013, yitabye umuhamagaro wo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe (altar call) muri RAJEPRA. Icyo gihe yari akiri umwana, ariko ni bwo bwa mbere yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu. Nyuma y’aho, yagiye akomeza gukurira mu rusengero no mu bikorwa by’urubyiruko.

Yagize ati: "Alter call ya mbere nayikoze ku wa 19 Gicurasi 2013. Ariko nkiri umwana numvaga gukizwa ari ukudasiba amateraniro, gutanga ituro no kujya muri repetition. Uko nagendaga nkura ni bwo natangiye gusobanukirwa icyo kwakira Yesu bisobanuye koko."

Avuga ko urugendo rwe rwo gusobanukirwa neza agakiza rwakomeje cyane ageze muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2019. Ni bwo yatangiye kubona ko umukristo adahamagarirwa kwakira Yesu gusa, ahubwo ko anahamagarirwa kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.

Uruhare rw’itorero mu buzima bwe

Jean avuga ko itorero ari ryo ryamuhaye umurongo muzima w’ubuzima. Yemeza ko ari ho yamenyeye impano ze, akigishwa Ijambo ry’Imana kandi akahakura inshuti n’abajyanama bamufashije gukura.

Ashingiye ku Migani 22:6, yemera ko uburere bwo mu itorero bwagize uruhare rukomeye mu kumufasha gukomeza inzira yo kwizera.

Aganira na Paradise Yagize ati: "Itorero ryampaye umurongo n’intego y’ubuzima. Ni ho namenyeye impano nahawe, ni ho namenyereye umurimo w’Imana."

Abagize uruhare mu rugendo rwe

Mu bantu avuga ko bamugizeho uruhare rukomeye harimo abarimu ba Sunday School n’abarimu bamwigishaga indirimbo akiri umwana.

Yibuka cyane umwigisha witwaga Niyonzima, wamwigishaga kuririmba no gukoresha rhythm muri korali y’abana yitwaga Tunasafari (Turi mu Rugendo).

Ageze muri Kaminuza, avuga ko ubuzima bwe bwahinduwe cyane n’abayobozi ba Ligue y’Abasomyi ba Bibiliya n’abayobozi ba CEP.

By’umwihariko ashimira: Kwizera Isaac, wari Perezida wa Ligue, Gashugi Yves, wari Perezida wa CEP, Elisa, Mugabo Alex, Umushumba Tharcise, n’abandi bavugabutumwa batandukanye.

Avuga ko ibiganiro bagiranaga buri munsi byamufashije gusobanukirwa Ijambo ry’Imana kurusha uko yari yarigeze kubyumva.

Yagize ati: "Hari iminsi narengaga Saa Sita ntariye kuko numvaga ibyo twigaga byari ibitunga ubugingo kurusha ibyo nari kurya."

Uko yatangiye kuririmba

Urugendo rwa Jean mu muziki rwatangiye akiri umwana muri Sunday School.

Mu mwaka wa 2010, amaze gusubira ku ivuko avuye i Busogo, yahuye n’umusore witwaga Twambazimana Bienvenue, wari usanzwe aririmbana n’umuvandimwe we Tuyisenge Michel.

Jean avuga ko aho ni ho ubuzima bwe bwo kuririmba bwahindukiye.

Buri ku Cyumweru nyuma y’amateraniro bajyaga bicara ku rutare runini bakandika indirimbo maze bakazaziririmba mu rusengero.

Mu ndirimbo bakoze harimo: Umwami Mvuga, Sinzakuvaho, Mbabarira, Ni We Wabiguhaye, Akabando, Wazize Ubusa, Ihangane, Impanda na Dukorere Uwiteka.

Hari n’izindi bafataga bakazihinduramo Gospel (cover versions), bagasimbuza amagambo ubutumwa bwiza.

Jean avuga ko muri iryo tsinda yari asanzwe akunda Hip Hop, mu gihe mugenzi we Bienvenue yakundaga kuririmba mu buryo busanzwe.

Ati: "Muri ibyo byose, ibitero byanjye byinshi byabaga ari Hip Hop. Sinari nabizi neza icyo bisobanuye, ariko ni cyo cyari impano yanjye kuva nkiri umwana."

Ishingwa rya Children Group na Good Vision

Mu mpera za 2012, Jean na bagenzi be bateguye igitaramo cya mbere.

Bashinze itsinda bise Children Group, nyuma baza kurihindura Good Vision, kuko bumvaga bagenda bakura kandi bafite icyerekezo.

Muri icyo gitaramo, abantu babishimiye cyane babaha amafaranga. Ayo mafaranga ni yo bakoresheje bagura disike (CDs) n’ibindi bikoresho byabafashaga gukomeza gukora umuziki.

Icyakora, nyuma y’aho bose batsinze ibizamini bakajya mu mashuri yisumbuye, ibikorwa by’itsinda byaragabanyutse.

Avuga ko icyo gihe nta buyobozi cyangwa management bari bafite yabafasha gukomeza kuzamuka.

Ati: "Twari dufite impano, ariko twabuze abantu badufasha kuyigeza kure. Ababyeyi na bo icyo bashakaga mbere na mbere ni uko twiga."

Mu mwaka wa 2013 ibikorwa by’itsinda byarahagaze, maze Jean ashyira umuziki ku ruhande kugira ngo yibande ku masomo.

Nyamara, yemera ko impano ye itigeze ipfa, ahubwo ko yari itegereje igihe cy’Imana.

Mu mwaka wa 2021, amaze gukura mu buryo bw’umwuka, yavuze ko yongeye kumva umuhamagaro wo gusubira mu muziki.

Ati: "Nasenze Imana ngo yongere ikangure impano nari naratabye. Numvise Umwuka Wera ambwira ko nkiri mu murimo yampamagariye."

Kuki yahisemo Gospel Hip Hop?

Nyuma yo gusubira mu muziki, ikibazo gikomeye Jean yavuze ko yibajije ni uko yari gukora umuziki usanzwe (Secular) cyangwa agakomeza umurongo wa Gospel. Avuga ko uko yagendaga akura mu kwizera no gusoma Ijambo ry’Imana, ari ko yasobanukiwe ko impano ye igomba kuba igikoresho cyo kugeza abantu kuri Kristo.

Ashingiye ku magambo ya Yesu ari muri Matayo 28:19 agira ati: "Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa," Jean yemeza ko Yesu atigeze agaragaza injyana runaka igomba gukoreshwa mu ivugabutumwa, ahubwo ko yahaye Abakristo inshingano yo kugera ku bantu aho bari hose.

Ku bwe, ikibazo si injyana y’indirimbo, ahubwo ni ubutumwa buyirimo. Yagize ati: "Niba ukuyeho amajwi ugasigarana amagambo, ni bwo umenya niba ari Gospel cyangwa atari yo. Ubutumwa ni bwo bugena indirimbo, si injyana."

Yongeraho ko Hip Hop ari imwe mu njyana zifasha gutanga ubutumwa bwinshi mu gihe gito, kandi ikaba ikundwa cyane n’urubyiruko, bityo ikaba inzira nziza yo kubugezaho ubutumwa bwa Yesu Kristo.

Agereranya umurimo we n’uw’umurobyi. Nk’uko abarobyi bakoresha uburyo butandukanye bitewe n’ubwoko bw’amafi bashaka kuroba, ni ko na we ahitamo Hip Hop kugira ngo ageze ubutumwa ku bantu bashobora kutumva indirimbo za Gospel z’uburyo busanzwe.

Ati: "Sinshobora gutsindira umuntu ubugingo ngo mbuzane kuri Kristo ntaramwegera. Hip Hop ni bumwe mu buryo bwo kubageraho."

Nubwo ari yo njyana yahisemo gutangiriramo, ashimangira ko atavuga ko ari yo yonyine ikwiriye gukoreshwa mu ivugabutumwa. Ahubwo yemera ko buri njyana ishobora gukorera Imana igihe ubutumwa buyirimo bwerekeza abantu kuri Kristo.

Kuki yitwa "Jean De La Confidence"?

Bitandukanye n’abahanzi benshi bahitamo amazina y’ubuhanzi, MBONIMPA Jean De La Confidence avuga ko iri zina atari iryo yiyise.

Ni amazina yahawe n’ababyeyi be akivuka.

Yigeze gutekereza kuyagabanya cyangwa kwiyongeraho izina ry’ubuhanzi nk’uko bagenzi be babigenza, ariko aza gufata icyemezo cyo kugumana izina rye.

Ati: "Numvise ko niba Imana yaranyemereye kuvukana iryo zina, nta mpamvu yo kurihindura."

Abahanzi bamubera urugero

Jean avuga ko atarobanura umuhanzi umwe gusa.

Yemeza ko buri muhanzi wa Gospel hari icyo amwigiraho bitewe n’umwihariko we, yaba mu kuririmba, kwandika indirimbo cyangwa kugeza ubutumwa ku bantu.

Ivuka ry’indirimbo "Garuka"

Mu mwaka wa 2026 ni bwo Mbonimpa Jean De La Confidence yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Garuka", yakoranye na Thierry Niyo.

Avuga ko bahuye nyuma y’amateraniro, bakaganira ku Ijambo ry’Imana. Jean yabwiye Thierry ko akunda indirimbo ze, nyuma na Thierry amenya ko Jean na we aririmba.

Ntibyatinze, bafashe umwanzuro wo gukorana. Ati: "Ntabwo byagoranye. Twese twari dufite umutima umwe wo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu."

Kwandika no gutunganya iyo ndirimbo byabatwaye amezi hagati y’atatu n’ane. Jean yizera ko igitekerezo cy’iyo ndirimbo cyaturutse ku Mwuka Wera.

Yagize ati: "Garuka ni imwe mu ndirimbo zitagoranye. Numvaga Umwuka Wera ayishyize mu mutima wanjye, kandi na Thierry twese twayumvise kimwe."

Ubutumwa bukubiye muri "Garuka"

Indirimbo "Garuka" yubakiye ku nsanganyamatsiko imwe rukumbi: gusubira ku Mana. Jean avuga ko ubutumwa bwayo bugabanyijemo ibyiciro bitatu.

Igice cya mbere gihamagarira umuntu utarigeze yakira Yesu Kristo kumusanga. Igice cya kabiri cyibutsa uwigeze kumenya Imana ariko akayivaho, kikamuhamagarira kongera kuyigarukira. Igice cya gatatu kigaragaza imigisha n’ubuzima bwuzuye bubonerwa muri Kristo.

Jean yemera ko buri muntu ushobora kumva iyo ndirimbo hari aho yisanga.

Umuziki nk’umurimo

Ku bwa Jean, umuziki si ubucuruzi gusa cyangwa uburyo bwo gushaka amafaranga. Ni umuhamagaro.

Avuga ko buri ndirimbo azasohora izaba ifite ubutumwa bwihariye, ariko zose hamwe zikubaka urugendo rumwe rwo kugeza abantu kuri Kristo.

Yagize ati: "Ntabwo abantu bakwitega indirimbo imwe ivuga ibintu byose. Buri ndirimbo izaba imeze nk’urupapuro rumwe rw’igitabo, izindi zizakomeza zuzuzanye."

Ubuzima bwe bwite

Usibye umuziki, Jean ni umufarumasiye wabigize umwuga. Akunda gusoma ibitabo, cyane cyane ibyerekeye kwizera n’imicungire y’umutungo. Akunda kandi siporo, kwandika indirimbo nshya, kwiga Bibiliya, gutega amatwi inyigisho z’abigisha batandukanye no gufata igihe cyo gusenga no gutekereza ku Ijambo ry’Imana.

Mu gihe iyi biography yandikiwe, ntarashaka, aracyari ingaragu.

Inzozi n’icyerekezo

Jean avuga ko intego ye ikomeye atari iyo guhinduka icyamamare, ahubwo ko ari ukubaho ubuzima Imana yamuteguriye.

Ashingiye ku Befeso 2:10, yizera ko buri muntu aremanywe umurimo wihariye. Yifuza ko umuziki we wazagera ku bantu benshi, ukabafasha kwakira Kristo no gukura mu kwizera.

Yemeza kandi ko afite izindi ndirimbo nyinshi zanditswe, kandi ko yifuza kuzazisohora uko Imana izagenda imucira inzira.

Ubutumwa aha urubyiruko

Jean ashishikariza urubyiruko kudatinya gukoresha impano rwahawe. Avuga ko impano ari inshingano umuntu azabazwa, kandi ko kuyikoresha ari imwe mu nzira Imana inyuzamo imigisha yayo.

Yibutsa urubyiruko ko Imana itamanura ubutunzi ivanye mu ijuru, ahubwo iha umuntu ubwenge, imbaraga n’amahirwe yo kubushaka.

Ubutumwa aha abataramenya Kristo

Ku bantu bataramenya Yesu Kristo, ubutumwa bwa Jean buroroshye ariko bufite uburemere.

Yagize ati: "Yesu ntabwo yaje gucira abantu urubanza. Yaje kubakiza. Niba urushye, wihebye, uremerewe cyangwa waratandukanyijwe n’Imana, Garuka."

Nubwo MBONIMPA Jean De La Confidence ari mushya mu ruhando rw’umuziki wa Gospel, ubuzima bwe bugaragaza ko urugendo rwe rutatangiriye kuri studio cyangwa kuri album, ahubwo ko rwatangiriye mu ishuri ryo ku Cyumweru, rugakurira mu rusengero no mu kwiga Ijambo ry’Imana.

Ahuza ubumenyi yakuye mu mashuri, umwuga we wa Pharmacy n’umuhamagaro we w’ivugabutumwa kugira ngo akoreshe umuziki nk’igikoresho cyo kugeza abantu kuri Yesu Kristo.

Yinjiye mu muziki abinyujije mu ndirimbo "Garuka", ariko yemeza ko iyo ndirimbo ari intangiriro y’urugendo rurerure rwo kwamamaza ubutumwa bwiza. Mu cyerekezo cye, icy’ingenzi si ukwamamara, ahubwo ni ukubona abantu bahindukira bakagarukira Imana.

Nk’uko akunze kubivuga: "Niba hari impano ikomeye naha umuntu nkunda, ni ukumubwira Yesu akagira umugisha wo kumwizera."

Ni muri urwo rwego yifuza gukomeza kuba ijwi rihamagarira abantu bose kugaruka ku Muremyi, akoresheje impano ye yo kuririmba, kwandika indirimbo no kuvuga ubutumwa bwiza mu njyana ya Gospel Hip Hop.

Reba indirimbo ye ya mbere, Garuka, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.