× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere yo gutaramana na Israel Mbonyi na Shalom Choir, Family of Singers yavuze kuri Vestine na Ouedraogo

Category: Crusades  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mbere yo gutaramana na Israel Mbonyi na Shalom Choir, Family of Singers yavuze kuri Vestine na Ouedraogo

Family of Singers Choir izwiho gutambutsa ubutumwa bwubaka umuryango binyuze mu ndirimbo n’ibikorwa by’umusamariya mwiza, yagarutse ku bibazo bivugwa ku muryango w’umuramyi Ishimwe Vestine washakanye n’Umuherwe Idrissa Ouedraogo.

Family of Singers Choir yabivuzeho mu gihe yitegura igitaramo gikomeye cyiswe “Umuryango Mwiza Live Concert" kizayihuza na Israel Mbonyi ndetse na Shalom Choir.

Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 20 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, guhera saa cyenda, aho Family of Singers izaba ishaka gukomeza ubutumwa imaze imyaka itanga bwo gushishikariza abantu kubaka imiryango ihamye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umunyamakuru wa Paradise yabajije abayobozi ba Family of Singers niba iki gitaramo cyaba gifite gahunda yihariye ijyanye n’umuryango wa Vestine na Ouedraogo, nyuma y’ibivugwa ku bibazo bashobora kuba bafitanye n’amakuru yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga, kugeza aho Vestine asabye Gatanya.

Family of Singers yasobanuye aho ihagaze

Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bwa Family of Singers bwavuze ko kugeza ubu nta migenderanire yihariye iri hagati ya korali n’umuryango wa Vestine na Ouedraogo, bityo ko nta gahunda yihariye bari babateguriye.

Gusa bavuze ko baramutse bitabiriye iki gitaramo, bafite amahirwe yo kwakira ubutumwa bw’umuryango buzanyuzwa mu ndirimbo, mu nyigisho no mu butumwa bw’iki gitaramo.

Ibi byahise bigaragaza umwihariko w’iki gitaramo, kuko Family of Singers idashaka ko “Umuryango Mwiza Live Concert” iba igitaramo cy’indirimbo gusa, ahubwo ishaka ko abazacyitabira bazagira umugisha wo kwigishwa, no guhabwa ubutumwa bugamije kubaka imiryango

Family of Singers: “Umuryango ufite ingorane nyinshi”

Umuyobozi wa komisiyo y’umuryango muri Family of Singers yavuze ko umuryango uhura n’ibibazo bitandukanye, ari yo mpamvu korali yafashe umwanzuro wo kugira umuryango imwe mu nkingi z’ingenzi z’ibikorwa byayo.

Yasobanuye ko bakora amahugurwa ajyanye n’imiryango, abana bagahurwa mu byiciro byabo, urubyiruko rukigishwa, ndetse n’abakuru bagahabwa umwanya wo kuganira ku bibazo bibangamira imibanire myiza.

Amatike arenda gushyira

Mu kumenya amakuru ya buri Family of Singers kandi ikoresha uburyo bwo kugira imiryango itandatu y’abaririmbyi, buri muryango ukagira umubyeyi uwukurikirana. Iyo hagize ikibazo mu muryango w’umwe mu baririmbyi, umubyeyi w’umuryango afatanya n’abawugize gushaka igisubizo.

Abayobozi bayo bavuga ko nta divorce irabaho mu miryango y’abagize Family of Singers, kandi ko bifuza ko imiryango yabo iba intangarugero ndetse ikaba “urumuri” ku yindi miryango.

Yatangijwe n’abantu 7, ubu ifite abaririmbyi 83 bakora ibikorwa bya korali

Family of Singers yatangiye mu 2009, ibarizwa muri EPR Paruwasi ya Kiyovu, itangijwe n’abantu barindwi.

Kugeza ubu, abaririmbyi bakora ibikorwa bya korali ku buryo buhoraho ni 83, mu gihe iyo hiyongereyeho abagiye baririmbamo mbere bakajya gukomeza amasomo cyangwa izindi gahunda, umubare ugera hafi ku 111.

Korali igizwe n’abantu bo mu byiciro bitandukanye, kuva ku bakiri bato kugeza ku bakuze, ibintu abayobozi bavuga ko bituma iyo bateranye bagaragaza ishusho y’umuryango mugari.

Israel Mbonyi na Shalom Choir bazifatanya na Family of Singers

Kuri ubu igitaramo “Umuryango Mwiza Live Concert” cya Family of Singers kigiye kuba ku nshuro ya gatatu. Ni igitaramo kiba rimwe mu myaka ibiri.

Kuri iyi nshuro, izifatanya na Israel Mbonyi na Shalom Choir, mu gitaramo abayobozi bavuga ko kizaba umwanya wo kuririmba no gutanga ubutumwa bugamije kubaka imiryango.

Family of Singers yanatangaje ko izagaragaza umwihariko wo kuririmba mu ndimi z’amahanga, aho harimo indirimbo yo mu Giswahili, mu gihe biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bateganya gutanga ubutumwa mu rurimi rw’ Icyongereza.

Radiant yashimangiye akamaro ko kurinda umuryango

Muri iki gitaramo Radiant niwe mufatanyabikorwa mukuru aho muri iki kiganiro yari ihagarariwe Agaba Emmanuel, ushinzwe Customer Experience.

Yavuze ko kuba Radiant yarafashe umwanya wo gufatanya na Family of Singers bifite aho bihuriye n’umuryango, anibutsa ko uburwayi bushobora gutungurana, bityo abantu bakwiye gutekereza ku bwishingizi bw’ubuzima kugira ngo imiryango yabo itazahura n’ibibazo by’amafaranga mu gihe umwe mu bayigize arwaye.

Family of Singers yasabye abakunzi bayo n’abandi bose bifuza kumva ubutumwa bw’umuryango kugura amatike no kwitabira igitaramo ku bwinshi.

“Umuryango Mwiza Live Concert”ni igitaramo cy’amateka gitegerejwe kuwa 20 Nzeri 2026 muri Camp Kigali, aho Family of Singers izaba ihurira na Israel Mbonyi na Shalom Choir, mu gitaramo cyibanda ku ndirimbo, amasengesho n’ubutumwa bwo kubaka imiryango.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.