× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mami Espe yishimiye impeta ya kabiri yambitswe na Paul, ahishura n’amateka y’indirimbo “Umugisha”

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mami Espe yishimiye impeta ya kabiri yambitswe na Paul, ahishura n'amateka y'indirimbo “Umugisha”

Umuramyi Mami Espe yagaragaje ibyishimo bikomeye nyuma yo kwambikwa impeta ya kabiri n’umugabo we Paul, avuga ko amagambo yamubwiye ubwo yamwambikaga iyo mpeta yakoze ku mutima we kandi amwibutsa urukundo n’ubwiza bw’imyaka bamaze babana.

Mami Espe, umaze imyaka icumi abana na Paul, avuga ko impeta ya kabiri atayibonye nk’umutako gusa, ahubwo yayifashe nk’ikimenyetso cy’ishimwe n’urukundo umugabo we yamweretse nyuma y’imyaka yose bamaze bubaka urugo.

Yagize ati: “Nahaye agaciro amagambo yambwiye uwo munsi anyambika indi mpeta. Yagize ati: ‘Nkwambitse iyi mpeta nk’ikimenyetso cy’ishimwe, ngushimira ko wanyemeye tukibanira, ukambyarira hungu na kobwa, kandi muri iyi myaka yose tumaze tubana wambereye umugore mwiza unkunda, unyubaha kandi unyizera.’”

Paul yakomeje amwizeza ko urukundo amukunda ruzahoraho, ibintu Mami Espe avuga ko byamukoze ku mutima cyane.

Ati: “Yasoje agira ati: ‘Kandi iyi nkwambitse ngusezeranya ko nzakomeza kugukunda iteka ryose.’ Rero nabihaye agaciro ndetse nishimira ayo magambo meza yambwiye, kandi ansezeranya ko azakomeza kunkunda iteka. Byanejeje umutima wanjye rwose.”

Umugisha”, indirimbo yahimbiye Paul mu gihe cyo kwizihiza imyaka 10 babana

Mami Espe kandi yatangaje ko indirimbo ye nshya yise “Umugisha”yayihimbiye mu buryo bwihariye, ayiturutse ku byishimo n’ishimwe afite ku bw’umubano we na Paul.

Avuga ko igitekerezo cyayo cyaje mu mpera za Nyakanga 2026, ubwo yatekerezaga ku myaka icumi yari amaze abana n’umugabo we, kuko tariki ya 13 Kanama bari bujuje imyaka icumi babana.

Mami Espe avuga ko yatekereje ku buryo Paul yamubaniye neza, urukundo yamweretse ndetse n’amahoro yabonye mu rugo rwabo, maze yumva ko agomba kubishyira mu ndirimbo.

Ati: “Umugisha ni indirimbo yanjemo vuba aha mu kwezi gushize kwa karindwi kuri kurangira. Nibukaga ko tariki ya 13/8 tuzaba twujuje imyaka icumi tubanye. Ndeba ukuntu Paul ankunda, ambaniye neza kandi ampaye amahoro, ari na yo nifuzaga mu buzima, ibindi bikazaza nyuma nk’inyongera

.”

Mami Espe avuga ko ari bwo yagize ati: “Reka nkore kano karirimbo ubundi mushimire, nshimire n’Imana yaduhuje.”

Indirimbo yayihimbiye ubwe, atangirira ku magambo yari afite, maze ageze muri studio producer amufasha kubona injyana. Mami Espe avuga ko melody yayishakiye kuri piano ako kanya, maze indirimbo ihita yuzura.

Mami Espe yabyariye Paul Bana beza.

Nubwo indirimbo yari igamije gushimira Paul no gusangiza abantu ibyishimo by’urukundo rwabo, Mami Espe avuga ko Paul yayakiriye neza cyane. Ati: “Ninjye wayihimbiye. Maze nyitunguza Paul aranezerwa cyane, arayikunda kandi arayishimira.”

Nyuma y’imyaka 10 y’urushako, Mami Espe afite byinshi ateganyiriza abakunzi be

Mu gihe yizihiza imyaka icumi amaze abana na Paul, Mami Espe ntabwo ateganya guhagarika gukora umuziki wubaka kandi ukora ku mitima y’abawumva.

Ahubwo avuga ko azakomeza gutegura indirimbo zirimo ubutumwa bwiza, ubuzima n’amavuta y’Imana, akazajya azisohora buhoro buhoro uko azagenda abishoboza.

Ati: “Ndateganyiriza gukomeza gukora indirimbo zifite ubutumwa bwiza, ubuzima, zihembura imitima ya benshi kandi zifite amavuta y’Imana. Nzagenda nzibaha gake gake mu byiciro uko nzagenda nshobozwa n’Imana.”

Ku bwa Mami Espe, imyaka icumi y’urushako si umubare gusa, ahubwo ni urugendo rumukomeza mu kwizera, mu rukundo no mu gushimira Imana ku bw’umuryango we.

Indirimbo “Umugisha” rero iza nk’ubuhamya bw’umutima w’umuramyi ushaka gushimira umugabo we ndetse n’Imana yabahuje, mu gihe akomeje gusangiza abakunzi b’ibihangano bye ubutumwa bubaka ubuzima n’imibanire.

Mami Espe ni muntu ki?

Mami Espe amazina ye akaba Esperance Nyiranzabonimpa, ni umuramyi, umwanditsi w’indirimbo n’umutoza w’amajwi wo mu Rwanda.

Yamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho azwiho gukora indirimbo zirimo ubutumwa bwo gukomeza, guhumuriza no gushimira Imana.

Mami Espe yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo nka “Arabizi”, ndetse afite n’ibindi bihangano birimo “Ikaze Kibondo,” “Mbwira Ni Ryari?,” “Undengere,” “Ahari Kurira na “Narakubonye.”

Mu murimo we wa muzika, Mami Espe yanabaye umutoza w’amajwi muri Horeb Choir ya CEP-UR ishami rya Gikondo, ndetse anaririmba muri Holy Nation Choir ya ADEPR Gatenga.

Mu 2022, Mami Espe yitabiriye Rise and Shine World Gospel Talent Hunt, aho mu cyiciro cy’abahanzi bari basanzwe bafite indirimbo yabaye uwa kabiri, ahabwa igihembo cy’ibihumbi 200,000 Frw

Mu 2023, yongeye kugarukwaho cyane ubwo yasohoraga “Ikaze Kibondo” ku munsi yibarutseho ubuheta bwe. Iyo ndirimbo yayihimbiye guha ikaze umwana w’umukobwa, Impano Nicky Luckyer, we na Paul Igabe bari bamaze imyaka itanu bafite imfura yabo y’umuhungu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.