× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n’imyumvire iri guhinduka ku gushyingiranwa

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Madamu Jeannette Kagame ahangayikishijwe n'imyumvire iri guhinduka ku gushyingiranwa

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahangayikishijwe n’imyumvire iri kugenda ihinduka mu rubyiruko ku bijyanye no gushyingiranwa.

Igihangayikishije, ni uko bamwe bagenda batinda kubaka ingo, abandi bakumva ko gushyingirwa atari ngombwa, ndetse hakaba n’ababona ko kwiyemeza kubaka urugo bishobora gutegerezwa kugeza igihe umuntu azaba amaze kugera ku byo yifuza byose mu buzima.

Yabigarutseho ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Young Leaders Prayer Breakfast, igikorwa cyateguwe na Rwanda Leaders Fellowship (RLF), cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Rwanda begins at home: Raising stable families in a complex world”, bisobanuye ko u Rwanda rutangirira mu rugo, kandi ko hakwiriye kubakwa imiryango ihamye mu isi muri iyi si igoye.

Iki gikorwa cyahurije hamwe abayobozi bakiri bato, baganira ku ruhare rw’imiryango ikomeye mu kurera no kubaka abayobozi bafite inshingano. Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uburyo urubyiruko rubona gushyingiranwa bugenda buhinduka.

Ati: “Ku bayobozi bakiri bato, imyumvire ku gushyingiranwa ubwayo iri kugenda ihinduka. Abantu bake ni bo bakirongora/barongorwe, abenshi baratinda cyangwa ntibashake na gato.”

Yavuze ko hari ababona ko kwiyemeza kubaka urugo ari ikintu kigomba gutegereza kugeza igihe umuntu azaba amaze kurangiza amashuri, kubona akazi gahamye, kwishyura imyenda cyangwa kugera ku zindi ntego yihaye.

Yasobanuye ko ikibazo gishobora kuvuka iyo umuntu akomeje gutegereza ko ibyo byose abanza kubigeraho, kugeza ubwo imyaka igenda, ariko ubushake bwo gushyingirwa na bwo bukagenda buhoro buhoro.

Ati: “Kwiyemeza biragenda bifatwa nk’amahitamo, cyangwa nk’ikintu gishobora gutinzwa kugeza igihe buri kintu kindi cyose kizaba cyarangiye: amashuri, akazi gahamye, kwishyura umwenda n’ibindi. Kandi igihe ibyo byose birangiye, rimwe na rimwe, muri uko gutegereza, ubushake bugenda bugabanuka.”

Madamu Jeannette Kagame yanagarutse ku mibanire y’urubyiruko ishobora kumara igihe kirekire nta cyemezo gihamye cyangwa inshingano zisobanutse. Yavuze ko hari ibyiciro bitandukanye abantu bakunze gukoresha basobanura aho umubano wabo ugeze, birimo looking, talking, dating, exclusive;

Ni ukuvuga gushakisha uwo wakundana na we, kuganira no kumenyana, gukundana, ndetse no kugirana umubano wihariye aho buri wese yiyemeza kuba uwa mugenzi we gusa n’ibindi, ku buryo umubano ushobora gukomeza kuva ku cyiciro kimwe ujya ku kindi ariko ntugere ku kwiyemeza nyakuri.

Ati: “Hari ibyiciro bita ‘looking’, ‘talking’, ‘dating’, ‘exclusive’ ndetse na ‘open marriage’, buri cyiciro kigenda kirushaho kutagira ibisobanuro bisobanutse kurusha ikikibanziriza, kandi buri kimwe gishobora kumara igihe kitagira iherezo nta nshingano gifite.”

Yanavuze ku cyitwa “situationships”, umubano w’abantu ushobora kuba ufite isura y’urukundo ariko udafite intego cyangwa icyerekezo gisobanutse cy’igihe kizaza.

Ati: “Hari abashaka umusaruro w’ibyo urugo rutanga ariko ntibashake isezerano riri inyuma yawo. Hari abashaka abana, ariko ntibashake inshingano za buri munsi, kandi akenshi zitari iz’ubwiza cyangwa ibinezeza, zisabwa mu kurera umwana.”

Yagaragaje ko iyo abantu batangiye kubona gushyingiranwa n’umuryango nk’ibintu bitagomba gufatanwa uburemere, ingaruka zishobora kugera ku bashakanye ndetse no ku bana babo.

Ku bwe, ikibazo cy’umuryango gifitanye isano n’uburyo abayobozi b’ejo hazaza bategurwa. Yavuze ko u Rwanda rumaze guha urubyiruko inshingano zikomeye muri Guverinoma, mu bikorera no mu zindi nzego, ariko hakwiriye no kwibazwa niba uburezi bwabo bwita bihagije ku mico, amarangamutima n’ubushobozi bwo kubaka imibanire myiza.

Ati: “Ese hari ibice bishobora kuba bitaritaweho? Ese twibanze ku bwenge n’ubushobozi, ariko ntitwaha umwanya uhagije wo guteza imbere imico, amarangamutima n’imibanire n’abandi, kandi na byo ari ngombwa kugira ngo umuntu abe umuyobozi mwiza haba mu rugo cyangwa ku kazi?”

Mu gusoza ibiganiro, Pasiteri James Muyango yifashishije amagambo ya Yesu ari muri Matayo 7:24-26, aho Yesu yagereranyaga umuntu wubaka inzu ku rutare n’uwubaka ku musenyi. Yagaragaje ko umuryango na wo ukenera umusingi ukomeye kugira ngo ushobore guhangana n’ibigeragezo n’ibibazo bishobora kuwugeraho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.