× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Love Family Choir yongeye gusubiza amaso ku mateka ya Yesu, iteguza indirimbo ’Turirimbe’

Category: Artists  »  5 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Love Family Choir yongeye gusubiza amaso ku mateka ya Yesu, iteguza indirimbo 'Turirimbe'

Love Family Choir, ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nduba, Paruwasi ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali, iri mu rugendo rushya rwo gusangiza abakunzi bayo ubutumwa bw’agakiza binyuze mu ndirimbo, aho yatangiye gusohora indirimbo zigize umuzingo wayo mushya witwa “AMATEKA YA YESU.”

Muri uyu muzingo w’indirimbo umunani, ugiye kubimburirwa n’indirimbo nshya yiswe “Turirimbe”, izanye ubutumwa bwo guhimbaza Imana no kuyishimira imirimo yayo mu buzima bw’abayizera.

Mu butumwa buri muri iyi ndirimbo, Love Family Choir iravuga iti: “Kubw’imirimo yawe udukorera, turi ubuhamya bugenda,” amagambo agaragaza umutima w’abahimbaza Imana bashaka guhamya ineza yayo binyuze mu ndirimbo.

Aganira na paradise,Elijah Twagirimana umuyobozi wa Love Family Choir yatangaje ko “Turirimbe” ije mu gihe iyi korali iri gukomeza gusangiza abantu umushinga wayo “AMATEKA YA YESU,”umuzingo wakozwe mu buryo bwa Live, ugamije gukomeza kwamamaza ubutumwa bwa Yesu Kristo no kugeza ku bantu inkuru y’agakiza.

Love Family Choir ivuga ko yizeye ko indirimbo zigize uyu muzingo zizaba umusemburo w’ivugabutumwa, zigahumuriza imitima, zigakomeza abizera ndetse zikagera no ku bataramenya Yesu Kristo.

“Nimuze turirimbire Uwiteka…”

Mu gutumira abakunzi bayo gukomeza kwakira izi ndirimbo, Love Family Choir yifashishije amagambo yo muri *Zaburi 95:1, agira ati: “Nimuze turirimbire Uwiteka, tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.”

Ni ubutumwa buhuza neza n’umurongo w’uyu muzingo, kuko korali ivuga ko indirimbo zawo atari umuziki gusa, ahubwo ari uburyo bwo guhamya no kwamamaza ibyo Imana yakoze n’agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo.

Indirimbo " Turirimbe" irasohoka vuba

Iyi korali yatangaje ko indirimbo z’uyu muzingo zitangiye gusangizwa abakunzi bayo binyuze kuri YouTube Channel yayo “Love Family Choir Abanyamugisha,” aho isaba abakunzi bayo gukomeza kuzireba, kuzisangiza inshuti n’abavandimwe no kuzikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Love family Choir ni korali itegerejwe n’abakunzi benshi ba muzika

Mu gihe umuzingo AMATEKA YA YESU” ukomeje gutunganywa indirimbo ku yindi, abakunzi b’umuziki wa Gospel bategerezanyije amatsiko “Turirimbe”, indirimbo izaba ikubiyemo ubutumwa bwo gutera abantu imbaraga zo guhimbaza Imana no kuba abahamya b’imirimo yayo. Iyi ndirimbo irasohoka vuba cyane.

Love Family Choir irahamagarira abakunzi bayo gufatanya na yo kugeza ubu butumwa kuri benshi, cyane cyane binyuze kuri WhatsApp, Facebook, Instagram, Status n’izindi mbuga nkoranyambaga.

“AMATEKA YA YESU” ni urugendo rw’indirimbo, ariko ku bakora uyu mushinga, ni n’urugendo rwo guhamya uwo Yesu ari we n’ibyo yakoreye abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ivugururamategeko 28:7
"Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukira banyagirirwa imbere yawe, bazagusanganira banyuze mu nzira imwe, ariko bazaguhunga banyuze mu nzira ndwi."

Zaburi 95:1
"Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu."

Cyanditswe na: Mweneso   »   Kuwa 01/09/2026 08:03

Ivugururamategeko 28:7
"Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukira banyagirirwa imbere yawe, bazagusanganira banyuze mu nzira imwe, ariko bazaguhunga banyuze mu nzira ndwi."

Zaburi 95:1
"Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu."

Cyanditswe na: Mweneso   »   Kuwa 01/09/2026 08:03