Umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yagize umwanya wihariye mu muhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi wabereye i Kinigi mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Gatanu.
Israel Mbonyi, wari umwe mu batoranyijwe kwita amazina abana b’ingagi, yahisemo kwita umwe muri bo “Impeta.” Ni izina ryihariye ryahise rikurura amarangamutima y’abari bitabiriye uyu muhango.
Kuba Israel Mbonyi yahawe uyu mwanya byongeye kugaragaza uruhare rw’abahanzi mu guteza imbere ubutumwa bwo kubungabunga ingagi n’ibidukikije, mu gihe Kwita Izina ikomeje guhuza umuco nyarwanda no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Uyu mwaka, abantu 22 ni bo bahawe inshingano zo kwita amazina abana b’ingagi, mu muhango wabaye kuri uyu wa 4 Nzeri 2026. Kwita Izina ni umuhango ngarukamwaka ukaba ubaye ku nshuro ya 21.
Israel Mbonyi wise izina umwana w’ingagi ni umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere. Yamamaye mu ndirimbo "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 96 kuri Youtube.
Uyu muhanzi afite abakurikura umuziki we barenga Miliyoni ebyiri kuri Youtube [Subscribers], akaba amaze kuzuza BK Arena inshuro enye zikurikiranya mu bitaramo akora buri mwaka kuri Noheli byitwa "Icyambu".