× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki kwemeza ko Ubukristo ari ikinyoma byoroshye kurusha ku yandi madini?

Category: Opinion  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kuki kwemeza ko Ubukristo ari ikinyoma byoroshye kurusha ku yandi madini?

Abanditsi John Stonestreet na Timothy Padget bavuze ko kimwe mu bintu bitandukanya Ubukristo n’andi madini ari uko ukwizera kwa Gikristo gushingiye ku bintu bivugwa ko byabaye mu mateka kandi bishobora kugenzurwa.

Batanze urugero rw’ubushakashatsi bw’abacukuzi mu byataburuwe mu matongo buherutse gukorwa i Yerusalemu, aho havumbuwe ibisigazwa by’ibiti byahiye bikekwa ko byangijwe mu gihe cyegereye umwaka wa 600 mbere ya Kristo.

Abanditsi bavuga ko ibi bihura n’ibivugwa mu 2 Abami 25 ku isenywa rya Yerusalemu n’ingabo za Nebukadinezari ahagana mu 586 mbere ya Kristo.

Bavuga ko Bibiliya idatanga inyigisho zo mu buryo bw’umwuka gusa, ahubwo ko ivuga ku bantu, ahantu n’ibyabaye mu gihe runaka. Ni yo mpamvu, iyo ibyo bintu by’ingenzi bigaragajwe ko bitabayeho, bishobora kugira ingaruka ku kuri kw’inyigisho zishingiye kuri byo.

Abanditsi bavuga ko ibi bitandukanye n’imyemerere myinshi ishingiye ku migani, amabwiriza cyangwa ibitekerezo by’umwuka bidashobora kugenzurwa mu buryo bumwe. Bityo, ibirego byinshi by’ayo madini ntibiba byoroshye gushyirwa mu kigeragezo cy’ibimenyetso by’amateka.

Ku rundi ruhande, bavuga ko intandaro y’Ubukristo ari amateka. Pawulo, mu 1 Abakorinto 15, yerekeje ku bantu benshi bavugaga ko babonye Yesu amaze kuzuka. Petero na we yashimangiye ko ibyo Abakristo bigishijwe atari imigani, ahubwo ko byari ibintu byabaye kandi byabonywe n’abahamya.

Ndetse n’igihe Tomasi yashidikanyaga ku izuka rya Yesu, aba banditsi bavuga ko Yesu yamweretse umubiri we kugira ngo arebe ibimenyetso by’uko koko yari yarapfuye hanyuma akazuka.

Ni yo mpamvu Stonestreet na Padget bavuga ko Ubukristo budashingiye ku magambo rusange yo kuvuga ko Imana ibaho cyangwa ko umuntu akwiriye kuba mwiza.

Bushingiye ku byabaye ahantu runaka, mu gihe runaka, ku bantu bazwi. Iyo utushije gato ukavuga ko ayo mateka atabayeho, ubukristo bugwa mu mazi bukarohama.

Ku bwabo, Ubukristo busaba ko amateka yabwo asuzumwa, kuko buvuga ko ibyo bizera byabaye koko mu isi isanzwe, mu gihe abandi bo bizerera mu migani no mu bindi bintu bitagenzurwa.

Ni yo mpamvu bavuga ko iyo ibyabaye by’ingenzi bigaragajwe ko atari ukuri, bigira ingaruka zikomeye ku musingi w’ukwizera kwa Gikristo.

Gusa, si ngombwa ko gutinya abantu banenga Ubukristo bavuga ko ibyabaye bitabaye, ahubwo dukwiriye gutinya kuba tutaramenye neza impamvu zituma twizera. Kuko niba Ubukristo ari ukuri, ntibukwiriye gutinya ibibazo, ubushakashatsi cyangwa abashidikanya.

Ibyo bibazo bishobora gutuma abantu basubira ku bimenyetso, bagasuzuma amateka, Bibiliya n’ibyo Abakristo bemera. Icy’ingenzi si ugutinya ukunengwa, ahubwo ni ukumenya niba ibyo twizera bifite ishingiro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.