Bishop Agabus Mfitubwoba aribaza ati: “Niba umujura atinya gutema igitoki mu murima w’umukonikoni kugira ngo adafatwa n’uruhereko, kuki adatinya gufatwa na Mwuka Wera igihe yagiye kwiba mu rusengero ? Nonese kuki batinya kujya kwiba muri Banki zirinzwe n’abana b’abantu bakajya kwiba mu nsengero, ese umwana w’umuntu arusha imbaraga Mwuka Wera?.
Ni ikibazo Bishop Agabus Mfitubwoba yibajije, agihuza n’ikibazo kirenze ubujura bukomeje kuba akasamutwe mu nsengero. Ati: "Ese Umwuka Wera uvugwa mu nsengero z’iki gihe ntakigaragaza mu buzima bw’abaziteraniramo?
Umukonikoni atinywa kurusha Umwuka Wera
Bishop Agabus yifashishije urugero rw’amashusho akunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abantu bivugwa ko bagiye kwiba ibitoki mu mirima y’abakonikoni cyangwa abarozi bagafatwa bitendetse.
Ahereye kuri izo nkuru, aribaza ati: "Niba abantu batinya kwiba mu murima w’umukonikoni kubera gutinya ingaruka, kuki bamwe badatinya kwiba mu rusengero? Ese ubundi ni nde wiba mu nsengero?
Yagereranyije urusengero n’Isanduku y’Imana yateye ibyago Abafilisitiya
Uyu mushumba yifashishije urugero rwo muri Bibiliya, aho yagarutse ku nkuru y’Abafilisitiya banyaze isanduku y’Uwiteka mu Ntambara.
Muri iyi nkuru, bwa mbere hagaragaramo uburyo icyubahiro cy’Imana cyashize muri isiraeli bitewe n’ibyaha bwa bene Eli byakorerwaga mu nzu y’Imana.
Imana yatanze umuburo ariko Eli ntiyacyaha abahungu be ahubwo bakomeza gusambanira mu rusengero. Ibi byabaviriyemo urupfu bituma n’Isanduku y’Uwiteka inyagwa n’abafirisitia, umukazana wa Eli apfa amaze kubyara,
1 Samweli 4:21 "Yita uwo mwana izina Ikabodi ati “Icyubahiro gishize kuri Isirayeli.” Abivugishwa n’uko isanduku y’Imana yanyazwe, kandi n’ibya sebukwe n’umugabo we.
Bayishyize mu nzu y’ikigirwamana cyabo Dagoni. Bukeye, basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’Isanduku. Bukeye bwaho yongeye kugwa, icyo gihe umutwe n’ibiganza byawo byari byacitse."
1 Samweli 5:3 "Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri."
1 Samweli 5:4 "Bukeye bwaho babyuka kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, kandi igihanga n’ibiganza bya Dagoni byaguye ukubiri n’umubyimba ku gitabo, hasigara umubyimba wayo gusa.
Byatumye abanyashidosi bashya ubwoba biyemeza gusubiza isanduku y’uwiteka muri Israeli."
Bibiliya ikomeza ivuga ko Abafilisitiya bagizweho ingaruka zikomeye, barwara ibibyimba.
1 Samweli 5:3 "Maze Abanyashidodi babyutse kare basanga Dagoni yaguye yubamye imbere y’isanduku y’Uwiteka, barayegura bayisubiza aho yari iri."
Bishop Agabus yahereye kuri iyi nkuru yibaza niba icyubahiro cyahabwaga ibintu byeguriwe Imana mu gihe cya kera kitakagombye gutuma abantu bubaha urusengero rw’iki gihe
Ubujura bukomeje kuvugwa mu nsengero
Hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana amakuru y’abantu binjira mu nsengero bagatwara ibyuma bya muzika, ibyuma by’amajwi, ibitabo n’ibindi bikoresho.
Iyo bibwe, hatangwa amatangazo asaba abantu gutanga amakuru ku muntu uzagaragara afite cyangwa acuruza ibikoresho bikekwa ko byibwe. Nyamara hakenshi ugasanga uwabijyanye atamenyekana.
Hari n’abagiye bavuga ko baburiye telefoni zabo mu nsengero, bigatuma ikibazo cy’umutekano n’uburyo bwo kurinda umutungo w’abateranye kirushaho kuvugwa.
Mu rugero yatanzemo, Bishop Agabus yavuze ku muririmbyi wo muri Korali Rehoboth ADEPR Remera, yahoze ari ADEPR Rukiri II, bivugwa ko yibwe telefoni n’umuntu wari wigize umuterankunga wa korali.
Urwo rugero rugaragaza ko umuntu ashobora kwinjira mu rusengero agaragara nk’uwaje kubwiriza,guhanura cyangwa gusenga, nyamara yazanywe no kwiba no kunyaga Kandi ntihagire ubirabukwa nyamara umumaro wa mwuka wera harimo no guhishura ibihishwe.
Mu gihe cya Pawulo byari bimeze bite?”
Bishop Agabus yifashishije ijambo ry’Imana agaragaza ko igihe cy’intumwa abantu batingaga ahari Paulo n’izindi ntumwa kugeza ku rwego abakonikoni bahageraga bahitaga bafatwa n’umwuka w’ubwoba bitewe na mwuka wera bigatuma bihana. Ibyakozwe n’Intumwa 19:18-19;
Aho abantu benshi bari bateraniye aho iyi ntumwa Paulo yabwirije ubutumwa bwiza bemeye ibyaha byabo, maze bamwe mu bari bafite ibitabo by’ubupfumu bakabizana hamwe bakabitwika.
Ni ho ahera abaza ati: "None se uyu munsi byagenze gute?”
Ese umuntu ashobora kwiba mu rusengero, gusambanira mu rusengero cyangwa ibindi bikorwa bidakwiye, ntihagire ubimenya?
Urundi urugero yatanze,ati" uzasanga hari inyubako ziberamo ibikorwa by’ubucuruzi bukomeye zifite abarinzi badafite imbunda ariko nta mujura wapfa kuhahinyuka ngo agiye kwiba kubwo gutinya inkoni ariko gutera gatarina urugi rw’urusengero bakiba ibirimo nta bwoba. Nonese ko mwuka wera ari umuriro,ni gute abantu basigaye batinya mwuka inkoni kuruta mwuka wera? Imana iturengere.
Ikibazo aha si ukumenya niba umushumba ashobora kumenya buri kintu kiba mu buzima bw’umukirisitu. Ahubwo ni ukureba niba itorero rifite umuco n’uburyo buhagije bwo gukumira ibyaha no kurinda abantu n’umutungo warwo.
Abashumba n’abahanuzi na bo bakwiye kwisuzuma
Bishop Agabus yagejeje ikibazo no ku bayobozi b’amatorero ndetse n’abavuga ko bafite impano z’ubuhanuzi.
Yibajije niba impano zivugwa mu itorero zikoreshwa koko mu kubaka, gukumira,gukebura no kurinda abantu, cyangwa niba zaba zarahindutse ahava akaryo aho Yavuze ko akenshi kuri ubu zikoreshwa mu buryo bw’ubucuruzi hakaba n’abahanuzi bazikoresha bagacucura abari baje ku ashakiraho ubwiza bw’Imana.
Yavuze ko mu gihe abahanuzi bazibuka kugera ikirenge mu cya Paulo bagakizwa neza ,bakirinda ibyaha ndetse bagasenga cyane aribwo mwuka wera azajya abahishurira imigambi y’abajura, abasambanira mu nsengero nk’Uko Imana yajyaga yereka Elisa Imigambi y’umwami w’I Siriya akayibwira umwami w’abisiraeli.
Ati: "Mwuka wera arahari ,ikibazo yabuze imitima imenetse aturamo,arareba akavuga ati,nindamuka ntuye muri runaka nkamuha ubushobozi nk’ubwa Elisa bizatuma yishyira hejuru atangire kwigereranya na Perezida wa Repubulika Cyangwa n’Imana".
Yakomeje ati: "Niba se umuhanuzi ahabwa umugabane umwe wa mwuka wari muri Eliya agatangira guca abaramyi amafaranga,bizagenda gute nahabwa umwuka wo kumanura umuriro? Azatwika abanzi be bose uhereye kubo yambuye amafaranga. Yavuze ko mwuka wera akeneye abahanuzi bafite umutima uboneye Kandi bicisha bugufi.
Yasabye kandi abashumba kwisuzuma ku buryo bayobora amatorero yabo: uko barinda amaturo, ibikoresho, abakirisitu ndetse n’uko bakemura ibibazo bibera mu nsengero.
Ese Umwuka Wera agaragarira mu ki?
Bishop Agabus asoza yibaza ati: "Niba Umwuka Wera akiri mu rusengero, kuki abantu biba ibyuma, amaturo n’ibindi bikoresho Kandi bakabikora badafite ubwoba bwo gufatwa?
Ahubwo ikibazo gikwiye gutuma amatorero yongera kwibaza ku bunyangamugayo, ubuyobozi, umutekano, kurinda umutungo n’ubuzima bw’abayoboke bayo.
Kandi wenda ikibazo gikomeye kurusha ibindi ni iki: “Kuki hari umuntu utinya kwiba igitoki ku mukonikoni, ariko ntatinye kwiba mu rusengero?”
Ese ni urusengero rwatakaje icyubahiro, cyangwa ni abantu bamwe batakigira ubwoba bwo gukora icyaha aho ari ho hose?