× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kudacira abandi imanza: Amagambo yahindura ubuzima bwa buri wese yavuzwe na Aline Gahongayire

Category: Words of Wisdom  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kudacira abandi imanza: Amagambo yahindura ubuzima bwa buri wese yavuzwe na Aline Gahongayire

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, uzwi kandi nka Dr. Alga ku mbuga nkoranyambaga, akomeje gusangiza abamukurikira amagambo y’ubwenge agamije kubafasha kubona ubuzima bwabo n’ubw’abandi bantu mu buryo bwagutse

Mu butumwa aherutse gutangaza muri izi mpera za Nzeri 2026, Dr. Alga yibukije abantu ko bidakwiriye gucira umuntu urubanza rushingiye ku gice kimwe gusa cy’ubuzima bwe babonye, kuko hari byinshi bashobora kuba batazi ku nkuru ye.

Yagize ati: “Ntugacire umuntu urubanza kubera igice kimwe cy’ubuzima bwe wabonye; hari ibice byinshi utigeze usoma.”

Yakomeje avuga ko ibyo umuntu abona ku wundi biba bidahagije, bityo ko mbere yo kuvuga ku muntu, ukwiriye kubanza kwibaza niba amagambo ugiye kuvuga ashobora kumukiza cyangwa akamukomeretsa.

Dr. Alga kandi yaravuze ati “Biroroshye gucira urubanza umuntu uri mu rugamba utigeze urwana.” Yaboneyeho gusaba abantu kudaseka uwaguye kuko ejo bashobora kunyura mu nzira yamugushije.

Yagaragaje kandi ko umuntu w’umunyabwenge adahubukira guca urubanza, ahubwo ko abanza kumva. Yagize ati: “Hari ibikomere umuntu aseka afite, ariko umutima we uri kurira.”

Mu yindi nyandiko, Dr. Alga yibukije abantu kutagira ubwoba bw’ibintu bishya mbere y’uko bamenya icyo bizazana. Yagize ati: “Ntugatinye igihinduka mbere y’uko umenya icyo kizanye.”

Yasobanuye ko hari ibintu bishobora kuza bisa n’umuyaga, ariko bikaza gusukura inzira y’umuntu, ndetse n’ibihe bishobora gusa n’iherezo nyamara bikaba ari intangiriro nshya. Ati: “Tuza. Ntukihutire gusubiza ibyo ubuzima buzanye.”

Dr. Alga kandi yagarutse ku buryo abantu bashobora kurebera abandi ku ruhande rumwe gusa, bikabatera gufata imyanzuro ituzuye.

Yagize ati: “Gucira umuntu urubanza akenshi biterwa n’agasongero uhagazeho. Iyo uri hejuru, ubona ibikorwa bye gusa. Ariko iyo umanutse gato, ukegera aho umutima we wicaye, utangira kumva impamvu y’amahitamo ye, ibikomere yihishemo, n’intambara arwana atabwira abantu.”

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora kwitwa abanyantege nke nyamara abandi batazi uburemere bamaze igihe batwaye. Asaba abantu “kumanuka ku gasongero” bahagazemo, bakegera abandi, bakabatega amatwi kandi bakagerageza kumva imitima yabo mbere yo gupima imyitwarire yabo.

Mu butumwa bwe bwahindura ubuzima, Dr. Alga yasoje avuga ati: “Ubwenge si ukumenya uwo wagaya; ni ukumenya impamvu ushobora kumugirira impuhwe.”

Aya magambo ya Aline Gahongayire (Dr. Alga) ashingiye ku butumwa bwo kugira impuhwe, kwirinda guca imanza zihuse no kumva inkuru y’umuntu mbere yo kumufataho umwanzuro.

Andi magambo akomeye yahindura ubuzima yahisemo kuyaririmba mu ndirimbo zirimo “Ndanyuzwe”, “Izindi Mbaraga” yakoranye na Niyo Bosco, “Ubu Ndashima”, “Ntabanga”, “Zahabu”, utibagiwe izo aheruka gusohora vuna nka “Bado”, “Talitha Khoumi” “Ndabona” n’iya vuba cyane yise “Humura”

Aline Gahongayire — “Humura” yirebe kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.