× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kubatizwa si ugukina ngo ubikore kuko ubyutse ukumva ubishaka

Category: Pastors  »  4 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kubatizwa si ugukina ngo ubikore kuko ubyutse ukumva ubishaka

Umwanditsi Dale Moreau, mu nyandiko yatangajwe na The Christian Post ku wa 10 Nzeri 2026, asobanura ko umubatizo wa Gikristo udakwiye gufatwa nk’umukino.

Kubatizwa, si ikimenyetso cyo hanze cyangwa nk’umuhango bavugiramo amagambo y’ubumaji cyangwa atongera, ahubwo ko ni indahiro yo kwiyegurira Imana no kuva ku butegetsi bwa Satani.

Moreau yibanda ku magambo ya Yesu yo muri Matayo 28:19, aho ategeka kubatiza “mu izina rya Data n’Umwana n’Umwuka Wera.”

Avuga ko mu rurimi rwa Bibiliya, “izina” rishobora gusobanura ububasha, ubuyobozi n’ubutware bw’umuntu, bityo kubatizwa “mu izina” bikaba bisobanura kwinjira mu butware n’ubuyobozi bw’Imana.

Akomeza avuga ko ibyo bihura n’uko bamwe mu Bakristo ba mbere babanzaga kwanga Satani n’ibikorwa bye mbere yo kubatizwa. Ku bwe, umubatizo wari nko guhindura uruhande umuntu yari ahagazeho: kuva ku butware bw’isi y’icyaha akiyegurira Kristo.

Yifashisha kandi 1 Petero 3:21, aho Bibiliya ivuga ko “umubatizo ari wo ukiza,” ariko akibutsa ko atari ukuvuga ko amazi ubwayo afite imbaraga z’ubumaji, ku buryo umuntu yabatizwa yizeye ko harakoreka ibitangaza.

Ahubwo awusobanura nk’indahiro y’umuntu yo kuba indahemuka kuri Kristo, nta mikino abizanyemo.

Moreau asaba Abakristo kutabona umubatizo nk’umuhango ukorwa kubera umuco, umuryango cyangwa imihango y’idini gusa, ahubwo bakawubona nk’umwanya ukomeye wo kugaragaza ko bahisemo Kristo kandi ko biyemeje kumubera indahemuka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.