Korali ukuboko kw’iburyo yashinzwe mu 1989 itangira ari korali y’abana, ikaba imaze kuba imwe mu makorali akomeye mu itorero rya ADEPR, yashyize hanze indirimbo nshya "Rukundo ni Yesu" inateguza album nshya.
Korali Ukuboko kw’Iburyo ibarizwa mu itorero rya ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo "Urukundo ni Yesu", ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu urukundo rutagereranywa Yesu Kristo yakunze inyokomuntu ubwo yemeraga kubambwa ku musaraba azira ibyaha atakoze.
Aba baririmbyi batangaje ko mu mpera z’uyu mwaka izashyira hanze Album nshya izamurikirwa mu gitaramo gishobora kuzakusanyurizaamo inkunga yo kongera ibikoresho byayo by’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Seth Kwizera yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bushingiye ku rukundo rw’igitambo cy’umubiri wa Kristo.
Yagize ati: "Twashakaga kwibutsa abantu urukundo Kristo yadukunze. Bibiliya itwereka ko bishoboka ko umuntu yakwitangira umukiranutsi, ariko Kristo we yaradupfiriye turi abanyabyaha.
Yemeye kubambwa kandi nta cyaha yakoze. Uru rukundo ntirugira uko rugereranywa." Yakomeje avuga ko urukundo rw’abantu rushobora guhinduka, ariko urwa Yesu rwo rudashira.
"Umuntu ashobora kugukunda uyu munsi ejo akaguhemukira, ariko Yesu we urukundo rwe ntirugira umupaka. Nta kindi agusaba uretse kurwakira no kumwizera. Urukundo nyakuri ni Yesu."
Intego ni ukugeza ubutumwa bwiza kuri benshi
Seth Kwizera yavuze ko intego ya Korali Ukuboko kw’Iburyo ari ugukomeza inshingano Yesu yasigiye Itorero yo kwamamaza ubutumwa bwiza.
"Mission yacu ni ukubwiriza ubutumwa bwiza kugira ngo abantu bahindukirire Kristo."
Avuga ko nubwo badafite imibare y’abantu bakijijwe binyuze mu ndirimbo zabo, hari ubuhamya bwinshi bagenda bahabwa.
"Hari abantu benshi bagiye bemera Kristo nk’Umwami n’Umukiza bitewe n’indirimbo zacu.
Hari n’abajya mu butumwa hanze y’u Rwanda batubwira ko indirimbo zacu zibafasha cyane."
Yongeyeho ko gukomeza kwiyongera kw’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga ari ikimenyetso cy’uko ubutumwa batanga bukora ku mitima y’abantu.
Kwishyuza ku bitaramo si ubucuruzi
Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga yishyurwa ku bitaramo by’ivugabutumwa adakwiye gufatwa nk’ubucuruzi, ahubwo ari umusanzu wo gufasha ibikorwa by’ivugabutumwa.
"Uyu munsi gutegura igitaramo bisaba amikoro menshi. Kwishyuza amafaranga make ni uburyo bwo gufasha umurimo gukomeza."
Yibukije ko mu mwaka wa 2019 bakoze igitaramo muri Dove Hotel, aho amafaranga yakusanyijwe yafashije mu gukomeza ibikorwa by’ivugabutumwa.
Album nshya iteganyijwe mu Ukuboza
Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangaje ko mu kwezi k’Ukuboza izashyira hanze Album nshya, izamurikirwe mu gitaramo kizaba kigamije no gukusanya inkunga yo kongera ibikoresho by’umuziki bya korali.
Mu butumwa yatanze, Seth Kwizera yasabye abakunda umuziki wa Gospel gukomeza gushyigikira ivugabutumwa banyuze mu masengesho, gusangiza abandi ubutumwa no gukurikirana ibikorwa bya korali.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA KORALI UKUBOKO KW’IBURYO