Knowless Butera yizihije imyaka 10 amaze ashyingiranwe na Clement Ishimwe, amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.
Umuhanzikazi Knowless Butera yizihije imyaka 10 amaze ashyingiranwe n’umugabo we Clement Ishimwe, anibutsa ko bamaze imyaka 15 bakundana.
Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Knowless yavuze ko imyaka ishize yababereye impano ikomeye, atari uko byose byagenze neza, ahubwo ko mu bihe byose banyuzemo bakomeje kubakana, gukurana, kurota ejo hazaza no guhitamo gukomezanya.
Yagize ati: "Imyaka 15 turi kumwe, imyaka 10 dushyingiranywe. Mbega impano iyi myaka yabaye! Si uko byose byari bitunganye, ahubwo ni uko muri buri gihe twakomeje kubaka, gukura, kurota no guhitamo kubana uko byagenda kose."
Knowless yavuze ko iyo arebye inyuma abona ukuboko kw’Imana muri buri gice cy’urugendo rwabo, ashimira Imana yabahuje ndetse ikamuha inshuti ye magara.
Yavuze ko Clement ari umuntu uhora amuba hafi, bakarirana, bagasekerana kandi akaba n’umuntu akunda gusetsa no gutera urwenya.
Yagize ati: "Ndamushimira kuba ari inshuti yanjye magara. Ni umuntu uhora ampagaze iruhande, turirana amarira, tugasekerana, kandi akaba ari umuntu nkunda gukinaho uko niboneye."
Yakomeje avuga ko hari igihe bahuza amaso bari mu bantu benshi bagahita bumvikana ku cyo batekereza, bagatangira guseka batiriwe bavuga byinshi.
Uyu muhanzikazi yanashimiye Imana yabahaye abana babo b’abakobwa, avuga ko ari umugisha kuba barabaye ababyeyi, anashimira uburyo yakomeje kubarinda no kubayobora mu rugendo rwabo rw’urushako.
Yagaragaje ko umutima we wuzuye ishimwe ku rugendo bamaze gukora ndetse ko ategereje n’ibyiza Imana ikibateganyiriza.
Mu gusoza ubutumwa bwe, yavuze ko hari amagambo menshi yashoboraga kuvuga, ariko ko indirimbo y’umuhanzi Nel Ngabo ari yo isobanura neza ibyo yiyumvamo.
Yashimiye umugabo we ku byo yamukoreye byose, amusubiriramo urukundo amukunda.
Yagize ati: "Ngukunda uyu munsi kurusha ejo, kandi ejo nzagukunda kurusha uyu munsi. Isabukuru nziza y’urushako, rukundo rwanjye."
Knowless Butera na Clement Ishimwe ni umwe mu miryango izwi cyane mu muziki nyarwanda, bakaba bakomeje kubera benshi urugero rw’urushako rumaze imyaka myinshi rurangwa n’urukundo, ubwubahane no gufatanya mu rugendo rw’ubuzima.
Bamaze imyaka irenga 15 bari mu munyenga udashira w’urukundo ruzira uburyarya