Kingdom Stars Singing Competition 2026, irushanwa ryo kuririmba ryahuje abana n’urubyiruko bafite impano mu muziki wa Gospel, ryasojwe neza nyuma yo guca mu byiciro bitandukanye no guhatana gukomeye kw’abitabiriye.
Iri rushanwa ryateguwe na Radio& TVO ku bufatanye na BNG Music Industry aho abitabiriye batangiriye ku mubare munini w’abana bagera kuri 112, maze abagera kuri 26 bakomeza muri final mu byiciro bitatu.
Mu cyiciro cy’abana bato Riza Samuella, ufite imyaka 8 akaba yari wambaye nimero 1, ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 80%. Yaririmbye indirimbo “Nyemerera Mana”, agaragaza ijwi ryiza ryashimishije cyane abitabiriye. Yegukanye umudari wa zahabu, n’ibindi bihembo.
Riza Samuella yagaragaje ubuhanga buhanitse mu kuririmba.
Mama Samuella kwihangana byamunaniye ararira
Umwanya wa kabiri muri iki cyiciro wegukanywe na Irisa Ngirinshuti Berua ufite imyaka 6, wagize 79.1%, uyu akaba umwana wa Girinshuti Venant umuririmbyi wa Goshen Choir ADEPR Muhoza,mu gihe Irakoze Estella yabaye uwa gatatu n’amanota 66.6%.
Mu cyiciro cy’abana bafite imyaka 10–14, Mugisha Besalel, wari wambaye nimero 11, ni we wabaye uwa mbere n’amanota 86.6%. Yahawe umudari wa zahabu, tablet, ibikoresho by’ishuri ndetse n’andi mahirwe arimo kwiga muri BNG.
Mugisha Besalel yabaye uwa 1 mu ngimbi. Benshi bati: "Uyu nativumbura azatungwa n’umuziki". Cyuzuzo Milly yabaye uwa kabiri n’amanota 78.3%, naho Mahoro Fiston aba uwa gatatu n’amanota 68.3%.
Mu cyiciro cy’abakuru, Iradukunda Celine ufite imyaka 18, ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 87.1%. Uyu mukobwa wo muri ADEPR Kamuhoza yagaragaje ubuhanga mu kuririmba, cyane cyane ubwo yaririmbaga indirimbo “Wonderful”. Yahawe umudari wa zahabu ndetse na laptop yatanzwe na Saltel.
Iradukunda Celine wegukanye umwanya wa 1 mu batarengeje imyaka 18.
Uwizeye Jehovahniss yabaye uwa kabiri, naho Ntakitakoze Felicien aba uwa gatatu n’amanota 76.6%.Iriza Laissa Nadine we yabaye uwa kane n’amanota 70.8%.
Muri iri rushanwa, abahatanaga bagaragaje ubuhanga buhanitse, barimo Cyuzuzo Milly , Felicien ndetse n’abandi bana n’urubyiruko bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere muzika ya Gospel mu Rwanda.
Abagize akanama nkemuramaka bashimiwe ubunyamwuga bagaragaje mu gutoranya inkwakuzi mu bihangange.
Nyuma y’isozwa ry’irushanwa, bamwe mu bana n’ababyeyi bagaragaje ibyishimo no gushimira abateguye amarushanwa. Riza Samuella yashimiye umubyeyi we wamuteye ingabo mu bitugu akanamuherekeza, avuga ko yiteguye kugera ku nzozi ze zo gukorera Imana binyuze mu muziki.
Umuyobozi wa BNG Music Industry, Bosco, yashimye ubwitabire bw’abana bwabaye hejuru y’uko bari babyiteze, avuga ko iri rushanwa rizakomeza kwagurwa mu bihe bizakurikiraho.
Ku ruhande rwa Radio & TV O, DJ Spin, yashimiye Imana yabafashije kuva ku ntangiriro kugeza kuri final, anashimira abana n’ababyeyi babashyigikiye.
Yavuze ko Radio & TV O yiyemeje gukomeza gushyigikira ubutumwa bwiza no gufasha impano nshya kuzamuka.
Mu gihe yarategereje amanota,Iradukunda Celine yubitse umutwe abaza Imana ati"Mana harya ni wowe wavuganye nanjye? Uyu munsi ugaragare ko Ari wowe Mana.
Abana Bose bahawe ibihembo.
Ababyeyi bifatanyije n’abana babo mu byishimo
Dj Spin umuyobozi wa Radio&TvO ,Samuella na Mama Samuella.
Umukobwa wa Ngirinshuti Venant umwe mu bana batanze ibyishimo.
Kingdom Stars Singing Competition 2026 yasojwe mu byishimo, isiga ubutumwa ko impano z’abana zikwiye kurerwa no gushyigikirwa hakiri kare, kugira ngo bazabashe kuzagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki wa Gospel n’ubutumwa bwiza mu Rwanda.
Ubutahaturifuza ko ntakuvangira abajaji bizabamo mujye mureka abajaji babe aribo bakosora hativanzemo undi muntu kdi abe aribo batangaza ibyavuye mumarushanwa kuko ibi nibya gikristo kdi kristo niwe wukuli rero abajaji kuko aribo baba bagenzuye ibintu birasabwa ko mwabareka bagatangaza ibyavuye mumatora
Ubutahaturifuza ko ntakuvangira abajaji bizabamo mujye mureka abajaji babe aribo bakosora hativanzemo undi muntu kdi abe aribo batangaza ibyavuye mumarushanwa kuko ibi nibya gikristo kdi kristo niwe wukuli rero abajaji kuko aribo baba bagenzuye ibintu birasabwa ko mwabareka bagatangaza ibyavuye mumatora