Kingdom Stars Singing Competition 2026, irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na BNG Music Industry ku bufatanye na Radio & TV O, ryasize isomo ku bana, ababyeyi ndetse n’abakurikira umuziki wa Gospel.
Irushanwa ryatangiye ryitabiriwe n’abana n’urubyiruko 112, byiza kurangira havuyemo ibihangange 26 bigera ku cyiciro cya nyuma. Abahize abandi bamuritswe mu birori byabereye kuri Ora Center ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026.
Muri abo haje kurangira habonetsemo inkwakuzi 12 zambikwa imidari, ni ukuvuga bane muri buri cyiciro. Aba bakaba baratoranijwe hashingiwe ku manota bahawe n’akanama nkemurampaka.
Kugeza ku musozo, akazi k’abacamanza bahuye n’akazi katoroshye dore ko imbere yabo hari abana benshi bafite impano zitari intoragurano bituma baragaragazaga urwego rwegereye cyane.
Elissa: “Byasabaga kureba kuri buri kantu”
Elisa Dufitumukiza, umwe mu bagize akanama nkemurampaka, yabwiye Paradise ko guhitamo abahize abandi bitari byoroshye, cyane cyane mu cyiciro cy’abakuru.
Yavuze ko hari abana benshi bakoze neza ku buryo rimwe na rimwe amanota yabaga yegeranye abaririmbyi bakarushanwa ibice bike cyane. Ibyo byabasabaga kwitonda no kureba kuri buri kantu.
Mu gusuzuma umwana, harebwaga ubwiza n’ubushobozi bw’ijwi, imikoreshereze yaryo, uko aririmbira mu manota no mu njyana uburyo agaragaza amarangamutima mu ndirimbo, ubutumwa buri mu ndirimbo, uko yitwara imbere y’abamureba ndetse no kubahiriza amabwiriza y’irushanwa.
Elissa yavuze ko ibyo byatumaga rimwe na rimwe umwana ufite ijwi ryiza adahita aba uwambere, kuko undi ashobora kuba yamurushije mu buryo akoresha ijwi cyangwa mu bindi bipimo by’irushanwa.
DJ Spin: “Bagaragaje ubunyamwuga!”
Umuyobozi wa Radio & TV O, DJ Spin, yashimiye abagize akanama nkemurampaka avuga ko bari bafite akazi gakomeye ariko bakakora neza.
Ati: “Bagaragaje ubunyamwuga! Jye hari aho byageze nkavuga nti: ese ubu aha hagatsinda nde ko mbona bose barimo kubikora neza?”
DJ Spin yavuze ko kuba bari bafite abantu bafite uburambe mu muziki byafashije cyane mu gusuzuma abana.
Yagaragaje Elissa Dufitumukiza, umucuranzi ufite uburambe, umuramyi ndetse akaba yarize umuziki, nk’umwe mu bantu bagize uruhare mu gutuma abana basuzumwa mu buryo bwimbitse. Ubu buhanga akaba abusangiye na bagenzi be bafatanyaga gukemura impaka.
Ngirinshuti Venant: Umwanya wa kabiri si mubi
Ngirinshuti Venant, Umukristo wo mu Itorero ADEPR akaba n’umuririmbyi muri Goshen Family Choir ADEPR Muhoza, yari afite umwana witwa Irisa Ngirinshuti Berua, ufite imyaka 8, witabiriye irushanwa mu cyiciro cy’imyaka 6–9.
Irisa yegukanye umwanya wa kabiri n’amanota 79.1%, mu gihe uwabaye uwa mbere muri iki kiciro yagize amanota 80% .
Venant yavuze ko yashimiye Imana ku byo yamukoreye kandi ko kuba umwana we yarabaye uwa kabiri atari ibintu byo kwicuza.
Ati: “Umwanya wa kabiri si mubi. Uwambere yagize 80, yarushije uwakabiri ibice 9. Urumva rwose n’uko abambere batari kuba babiri.”
Uyu mubyeyi yavuze ko azakomeza kuba hafi y’umwana we, akamufasha gukomeza guteza imbere impano ye, kuko iri rushanwa ryamweretse aho agomba kongera imbaraga.
Yagize ati "Azakomeza kumushyigikira, ku buryo ubutaha yizeye ko igikombe azacyegukana".
Venant kandi yashimiye akanama nkemurampaka avuga ko, nubwo kari gafite akazi katoroshye, kabikoze kinyamwuga.
Ati: "Akanama nkemurampaka rwose babikoze kinyamwuga, nubwo bahuye n’akazi katoroshye kuko wabonaga abana bose babikora neza ugasigara wibaza uri bube uwambere.”
Yashimiye kandi BNG Music Industry n’ubuyobozi bwa Radio & TV O ku bw’iri rushanwa, avuga ko ryagenze neza.
Ashimwe Iradukunda Lysette utuye bweramvura. Uyu mubyeyi wakurikiranye irushanwa ku mbuga nkoranyambaga nawe ari mu bishimye iri rushanwa anashimira akama nkemurampaka kahuye nakazi katoroshye.
Ubwo yabazwaga uko yabonye irushanwa yagize ati" ni irushanwa ryiza ryigisha abana ukwigirira icyizere no kugaragaza icyo bashoboye .
Ubwo yabazwaga niba mu batsinze Haruwo yabonye utarubikwiye,yagize ati" Hoya pe buri wese yatsinze irushanwa kubw’ubushobozi bwe.
Ati: "Akanama nkemurampaka kakoze akazi neza, ahubwo mujye mugera nahandi mu ntara kuko hari abana bafite impano ariko kuko ntajwi ribavugira bigatuma zitamurikwa. Ati: Chantal n’ubwo ataje muri bane ba mbere, yashimye irushanwa
Chantal Turayishimiye, waturutse ADEPR Rugobagoba mu Karere ka Kamonyi, na we ni umwe mu bitabiriye iri rushanwa ariko ntiyabashije kujya mu bana bane ba mbere.
Nubwo atabashije kwegukana umudari, yavuze ko yishimiye uburyo irushanwa ryagenze kandi ko uwatsinze ari we wari ubikwiriye.
Chantal yashimye kandi BNG ku mahirwe yo gufasha abitabiriye kwiga umuziki, avuga ko amahirwe yo kwiga ahabwa abitabiriye atazayapfusha ubusa.
Yavuze ko yiteguye gukomeza guteza imbere impano ye ndetse akazagaruka guhatana mu irushanwa ritaha.
Abana 12 ni bo bambitswe imidari
Mu bana 26 bageze ku cyiciro cya nyuma, 12 ni bo bambitswe imidari, bane muri buri cyiciro.
Mu bana bato, Riza Samuella ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 80%
Mu cyiciro cy’imyaka 10–14, Mugisha Besalel yabaye uwa mbere n’amanota 86.6%.
Mu cyiciro cy’abakuru, Iradukunda Celine ni we wegukanye umwanya wa mbere n’amanota 87.1%.
Abandi bana bari muri 12 ba mbere na bo bahawe imidari n’ibindi bihembo bitandukanye, mu gihe abagera muri final bose basigaranye ubunararibonye n’amahirwe yo gukomeza guteza imbere impano zabo banahabwa ibihembo birimo amakaroni no kuziga mu ishuli rya Muzika rya BNG Music.
Kingdom Stars Singing Competition 2026 rero ntiyari amarushanwa yoroshye ku bana cyangwa ku bacamanza. Ku ruhande rw’abana, bari bahanganye n’abandi bafite impano zikomeye; ku ruhande rw’abacamanza, bari bafite inshingano yo guhitamo abahize abandi mu gihe abenshi babaga bakoze neza.
Ni yo mpamvu akazi kabo gashobora kugereranywa no kugendesha inda mu mahwa ntagutobore.
Ariko ubuhamya bw’ababyeyi nka Ngirinshuti Venant na Chantal Turayishimiye, n’ibyatangajwe na Elissa Dufitumukiza na DJ Spin, Ashimwe Lysette bigaragaza ko akanama nkemurampaka kagaragaje ubunyamwuga, nubwo kari gahuye n’akazi gakomeye ko gutandukanya impano.