Mu masaha atandukanye yo kuri uyu wa 14 Kanama 2026, Abanyarwanda bakurikirana imyidagaduro n’ubuzima bw’ibyamamare babonye inkuru ebyiri zitandukanye ariko zatumye benshi batekereza ku rugo, urukundo n’ibihe isi igezemo.
Mu gitondo, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bageze ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo batangira ku mugaragaro inzira yo gutandukana byemewe n’amategeko, nyuma y’imyaka ibiri gusa basezeranye kubana akaramata imbere y’amategeko.
Muri ayo masaha kandi, amakuru yavugaga ko Murindahabi Iréné na Nikuze Liliane bari bamaze gusezerana imbere y’amategeko, bitegura ubukwe bwabo bw’imbere y’Imana n’imihango yo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 15 Kanama 2026 muri Intare Arena.
Inkuru imwe ivuga urugo ruri gusenyuka, indi ikavuga urugo ruri kubakwa.
Urukundo rwa Kimenyi na Muyango rwari rwarabaye icyitegererezo
Kimenyi Yves na Muyango Claudine batangiye gukundana mu 2019. Mu 2021 Kimenyi yamwambitse impeta y’urukundo, babyarana umuhungu bamwita Miguel Yanis.
Nyuma yo kubana imyaka itari mike, basezeranye imbere y’amategeko ku wa 4 Mutarama 2024, hanyuma ku wa 6 Mutarama 2024 bakora ubukwe bwitabiriwe n’inshuti n’imiryango yabo.
Icyo gihe benshi babifurije urugo ruhire, ariko nyuma y’amezi make hatangira kuvugwa umwuka mubi mu rugo rwabo kugeza ubwo kuri uyu wa 14 Kanama 2026 bageze mu rukiko bagatangira inzira ya gatanya.
Murindahabi we yahisemo gutangira ubuzima bushya
Ku rundi ruhande, umunyamakuru Murindahabi Iréné, wari umaze iminsi agaragaza umukunzi we Nikuze Liliane ndetse anamwambika impeta, yasezeranye na we imbere y’amategeko ku wa 11 Kanama 2026.
Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare birimo Bruce Melodie, Rocky Kimomo, Junior Rumaga na Chriss Eazy.
Nyuma yo gusezerana, bombi biteguye kwakira inshuti n’imiryango yabo mu muhango wo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana uraba ku wa 15 Kanama 2026.
Mu gihe urugo rumwe rurimo gusenyuka, urundi rwo ruri kubakwa.
Ese ibi byaba ari byo Pawulo yaburiye Timoteyo?
Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo, yavuze amagambo amaze imyaka ibihumbi asomwa n’Abakristo.
Yagize ati: "Umenye yuko mu minsi y’imperuka (ya nyuma) hazabaho ibihe biruhije bigoye kwihanganira." (2 Timoteyo 3:1)
Yakomeje asobanura ko abantu bazarangwa no kwikunda, gukunda amafaranga, ubwibone, kutumvira, kutihangana, kutagira urukundo nyakuri ndetse bagakunda ibinezeza kuruta Imana.
Na Yesu Kristo ubwe yaravuze ati: "…. urukundo rwa benshi ruzakonja." (Matayo 24:12)
Aya magambo akunze kwifashishwa n’abigisha Bibiliya bagaragaza ko uko isi igenda isatira iherezo, hazagenda hagaragara ibibazo byinshi mu mibanire y’abantu, harimo n’ingo.
Ariko se buri gatanya, ibi byaba ari ikimenyetso cy’imperuka? Igisubizo ni oya. Bibiliya nta bwo ivuga ko buri rugo rusenyutse ruba rusohoye ubuhanuzi. Ahubwo yerekana ko muri rusange isi izagenda irushaho kugira ibibazo by’urukundo, kubabarirana no gukiranuka.
Ni yo mpamvu hari ingo zisenyuka, hakaba n’izindi zubakwa zigakomera.
Intambara ikomeje kuba iyo kurinda urugo
Mu gihe bamwe bari kuririra isezerano rigeze ku musozo, abandi baba bari kurahirira gutangira urugendo rushya. Ni ishusho igaragaza ko kugeza uyu munsi, urushako rugikomeje kugeragezwa.
Abakristo benshi babona ko urugo ari imwe mu ntambara zikomeye z’umwuka muri iki gihe, ari na yo mpamvu Bibiliya ihora ishishikariza abagabo n’abagore gukundana, kubabarirana no kubana nk’uko Kristo yakunze Itorero.
Ibyabaye kuri Kimenyi na Muyango n’ibyishimo bya Murindahabi na Liliane ni inkuru ebyiri zitandukanye, ariko zose zigaragaza ukuri kumwe: hari abubaka, hakaba abasenya, kandi urugo rukomeza kuba kimwe mu bice ubuzima bw’umuntu bugaragazamo intsinzi cyangwa ibigeragezo.
Mu ndorerwamo ya Bibiliya, Umubwiriza atwibutsa ko ubuzima bugira ibihe bitandukanye. Mu Mubwiriza 3:1-8, handitswe ko: "Buri kintu kigira igihe cyacyo... Hariho igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka."
Nubwo abantu bishimira kubona urugo rushya rwubakwa, banababazwa no kubona urundi rusenyuka. Ibi bitwibutsa ko ubuzima bw’umuntu bugira ibihe bitandukanye, kandi ko ari ngombwa gukomeza kwishingikiriza ku Mana kugira ngo yubake imiryango ikomeye kandi irambye.
Ni yo mpamvu, nk’uko Pawulo yaburiye Timoteyo, Abakristo bahamagarirwa gukomeza kuba maso, gusenga no gukomeza kubaka imiryango yabo ku rufatiro rw’Ijambo ry’Imana.
N.B: Iyi nkuru ishingiye ku busesenguzi bw’umwanditsi, Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)
Murindahabi ari kwitegura gusezerana mu itorero
Muyango na Kimenyi batangiye inzira ya gatanya