Ku wa 27 Ukwakira 2026, hari hashize imyaka 80 Umwami Mutara III Rudahigwa aturiye u Rwanda Kristu Umwami
Mu rwego rwo kwizihiza iyi myaka, Paruwasi ya Nyanza, ari na ho iki gikorwa cyabereye mu 1946, iri gutegura ibirori bizahurizwamo kwizihiza Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zitigeze ziba nk’uko byari biteganyijwe.
Ibi birori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026, bikazaba umwanya wo kongera kuzirikana amateka y’icyo gikorwa n’ubutumwa gifite ku Banyarwanda.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Eugene Hakizayezu, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyanza, yavuze ko imyiteguro y’ibi birori irimbanyije, asobanura ko Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zitigeze zizihizwa kubera ibihe Igihugu n’isi byagiye binyuramo.
Yagize ati: “Turimo kwitegura kwizihiza imyaka 80 u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami. Mu by’ukuri, imyiteguro irarimbanyije. Twasubije amaso inyuma dusanga mu 1946 u Rwanda ari bwo rwatuwe Kristu Umwami, ariko kugeza ubu nta Yubile yigeze yizihizwa ku buryo bukwiriye.”
Padiri Eugene yasobanuye ko Yubile y’imyaka 25 yagombaga kwizihizwa mu 1971, ariko icyo gihe u Rwanda rukaba rwari mu bihe by’imvururu, bituma itaba nk’uko byari biteganyijwe.
Yubile y’imyaka 50 na yo yagombaga kuba mu 1996, nyuma y’umwaka wa 1994 waranzwe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibihe Igihugu cyari kirimo byatumye kuyitegura no kuyizihiza bitaba.
Mu 2021, ubwo hagombaga kwizihizwa Yubile y’imyaka 75, isi yari ihanganye n’icyorezo cya Koronavirusi, cyahungabanyije ubuzima n’imibereho y’abantu benshi, bituma na yo itizihizwa nk’uko byari byitezwe.
Padiri Eugene yavuze ko ibi bihe ari byo byatumye kuri iyi nshuro bategura ibirori byo kwizihiza imyaka 80, bakazabihuza no kuzirikana izo Yubile zabanje zitabashije kwizihizwa.
Yagize ati: “Yubile y’imyaka 25 yagombaga kwizihizwa mu 1971. Icyo gihe u Rwanda rwari ruri mu bihe bitoroshye by’imvururu. Yubile y’imyaka 50 yari kwizihizwa mu 1996, hari hashize igihe gito mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu mwaka wa 2021, hagombaga kwizihizwa Yubile y’imyaka 75, ariko hari mu bihe twari twugarijwe na Koronavirusi.”
Paruwasi ya Nyanza irahamagarira Abakirisitu, Abanyarwanda n’abandi bose bifuza kuzirikana iki gikorwa cy’amateka kuzitabira ibirori biteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2026.
Padiri Eugene yasabye n’ababa hanze y’u Rwanda kuzaza kwifatanya n’abandi muri ibi birori, kugira ngo bazirikane ku mateka y’igihe Umwami Mutara III Rudahigwa yaturaga u Rwanda Kristu Umwami.
Yagize ati: “Abari hirya no hino, yewe no hanze y’u Rwanda, na bo turabashishikariza kuza kwifatanya natwe kugira ngo tuzafatanye kuzirikana kuri iyo tariki ya 27 Ukwakira, igihe Umwami wa III yaturaga u Rwanda Kristu Umwami.”
Yagaragaje ko kwizihiza Kristu Umwami w’ibiremwa byose bifite akamaro gakomeye, cyane cyane muri iki gihe isi ihanganye n’ibibazo bitandukanye, birimo kugabanuka kw’indangagaciro hakiyongera amakimbirane.
Iyi foto yafashwe mu 2024, imbaga y’abakiristu baje kwizihiza no kwamamaza ingoma ya kristu umwami w’ibiremwa byose
Tariki ya 27 Ukwakira mu mateka y’u Rwanda: umunsi u Rwanda rweguriwe Kristu Umwami