× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kathy Kiuna yabwirije yifashishije umugabo wateruye ibyuma none abantu bacitse ururondogoro

Category: Pastors  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kathy Kiuna yabwirije yifashishije umugabo wateruye ibyuma none abantu bacitse ururondogoro

Umushumba Kathy Kiuna wo mu Itorero Jubilee Christian Church muri Kenya yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yafashwe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2026 akwirakwiriye kuri internet, abantu bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku mugabo w’imitsi wagaragaye ahagaze iruhande rwe ku ruhimbi.

Muri ayo mafoto yashyizwe hanze n’itorero, Kathy Kiuna agaragara yambaye ikanzu ndende y’ubururu irimo amashusho y’indabyo z’amabara atandukanye, afite mikoro mu ntoki. Iruhande rwe hari umugabo ufite imitsi igaragara cyane, wambaye umupira w’umukara udafite amaboko, ipantalo y’umukara n’amataratara y’umweru.

Nubwo ubutumwa bw’itorero bwari bugamije gushishikariza abantu gukoresha neza igihe, impano n’ubushobozi bahawe n’Imana, benshi mu barebye ayo mafoto bashishikajwe cyane n’ukuntu uwo mugabo w’imitsi yari ahagaze iruhande rw’umushumba.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Instagram, Jubilee Christian Church yagize iti: “Kugira ngo utange umusaruro, ugomba kuba witeguye kwigomwa, gukora cyane no kwihangana. Ni iki uri gukora ukoresheje igihe, impano n’ubushobozi Imana yaguhaye? Ufite intego cyangwa urimo kubaho gusa?”

Ubu butumwa bwakuruye ibitekerezo bitandukanye mu Banya-Kenya, bamwe basubiza bakoresheje urwenya, abandi bagaragaza ibitekerezo byabo ku isura y’uyu mugabo n’ukuntu yari ahagaze ku rubyiniro, bavuga bati ati: “Gukorera imana birasaba kurega imitsi, bene data bacu bari mu bibazo.”

Ibyo bitekerezo byatumye ayo mafoto akomeza kuvugwaho, nubwo ubutumwa bw’itorero ubwabwo bwari bushingiye ku kwigomwa, gukora cyane no gukoresha neza impano umuntu afite, kimwe n’uko umugabo amara iminsi ari guterura ibyuma kugira ngo abashe kugera ku rwego rwiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.