Adonai Ministry Global, itsinda rigizwe n’abanyeshuli bize muri Gatagara High School i Huye, batangiye urugendo rushya rwo kwamamaza Kristo binyuze mu muziki, basohora indirimbo yabo ya mbere yise “Ku bw’Ubuntu.”
Iyi ndirimbo ni umusaruro w’urugendo rwatangiriye aba bahurira mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana . nyuma yo kurangiza amashuri banze gutandukanya imbaraga ahubwo bahitamo kuba agati gakubiranyije nka Dawidi na Yonatani.
Bitewe nuko abishyize hamwe Imana ibasanga, ubu bumwe bwabo bukomeje kuvamo uburyohe dore ko kuri ubu bakomeje gukorera Imana mu rukundo binyuze mu nganzo.
Nubwo nyuma yo gusoza amashuri buri wese yagiye mu buzima bwe, bamwe bagashyingirwa, bakabyara, bagakomeza amashuri cyangwa bagatangira imirimo, ntibaretse umubano bari barubatse.
Ahubwo bakomeje guhura, gusenga, kuramya Imana no gutegura uburyo bwo kugeza ubutumwa bwa Kristo ku bandi.
“Ku bw’Ubuntu” ni indirimbo y’umutima
“Ku bw’Ubuntu” ni indirimbo yo gushimira Imana ku bw’ineza n’ubuntu bwayo, ndetse no ku bw’amahirwe yahaye aba bavandimwe yo gukomeza kuyikorera n’ubwo ubuzima bwabo bwagiye mu byerekezo bitandukanye.
Adonai Ministry Global igizwe n’abantu bafite amateka n’ubuzima bitandukanye, harimo n’abavandimwe bafite ubumuga. Ibi ntibyababereye imbogamizi, ahubwo byabaye igice cy’ubuhamya bwabo bw’ubumwe, urukundo no gushyigikirana.
Iri tsinda ntirikiri iry’abize mu Gatagara gusa
Nubwo ryakomotse ku banyeshuri bigaga muri Gatagara High School, Adonai Ministry Global ubu ryakiriye n’abandi banyamuryango batize muri iryo shuri, ariko bahuje icyifuzo cyo gukorera Imana no kwamamaza Ubutumwa Bwiza.
Abagize iri tsinda bakomeza guhura buri wa Mbere aho bahisemo kujya bahurira ku Muhima, aho bakora imyitozo, bakaririmba, bakaramya ndetse bakagasenga.
“Ku bw’Ubuntu” ni intangiriro y’umunezero wabo
Nyuma yo gusohora indirimbo yabo ya mbere, Adonai Ministry Global irateganya gukomeza gusohora izindi ndirimbo zigamije kwamamaza Kristo, gutera abantu ibyiringiro no guhamya ineza y’Imana.
Aba bavandimwe bavuga ko icyo bashaka atari ukuzamura izina ryabo , ahubwo ari ugukoresha impano bahawe n’Imana nk’umuyoboro wo kugeza Ubutumwa Bwiza kuri benshi.
“Ku bw’Ubuntu” ni indirimbo ya mbere ya Adonai Ministry Global yasohotse ku mugaragaro, ariko ni intangiriro y’urugendo bavuga ko rugamije kugeza ubutumwa bwa Kristo kure hashoboka.
Indirimbo: Ku bw’Ubuntu
Itsinda: Adonai Ministry Global
Genre: Gospel/Worship
YouTube: AdonaiMinistriesGlobal
Facebook: AdonaiMinistriesGlobal
Instagram: AdonaiMinistriesGlobal
Telefone: 0788942853
Email: [[email protected]] (mailto:[email protected])
Iyi ministeri nikomeze ihabwe umugisha kdi bemerere umuka w’Imana ukomeze kubayobora kugirango bokereshwe ibyubutwari.
Iyi ndirimbo irimo imbaraga zimana kandi ninziza peeeee1500% 👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏👏
ADONAI MINISTRIES GLOBAL ndabakunda cyaneeeeeee💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕💕