× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe na Emmy Vox mu bashyikirije ibihembo abana bahize abandi muri Urugero Music Talent

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Josh Ishimwe na Emmy Vox mu bashyikirije ibihembo abana bahize abandi muri Urugero Music Talent

Abaramyi Josh Ishimwe na Emmy Vox bari mu byamamare byagize uruhare mu gusoza icyiciro cya mbere cya Urugero Music Talent, aho bashyikirije ibihembo abana batatu bahize abandi mu bana 10 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Igikorwa cyo gutanga ibihembo cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, kibera kuri Ora Center i Kicukiro, cyitabirwa n’ababyeyi b’abana bitabiriye iri rushanwa, bamwe mu banyuze muri Urugero Music Talent ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki.

Josh Ishimwe na Emmy Vox bari mu bitabiriye iki gikorwa, banagira uruhare mu gushyikiriza ibihembo abana bitwaye neza kurusha abandi.

Mariam yegukanye umwanya wa mbere

Umwana witwaye neza kurusha abandi ni Mariam Sayed Maharous Mohamed Zayan, ufite imyaka 14.

Mariam yahawe igikombe ndetse anemererwa kwishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihe cy’umwaka umwe.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na Uwase Gihozo Queen, ahabwa amahirwe yo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri mu bihembwe bibiri.

Uwishimwe Fabiola ni we wabaye uwa gatatu, ahabwa amahirwe yo kwishyurirwa amafaranga y’ishuri mu gihembwe kimwe.

Josh Ishimwe na Arnauld ntamvutsa umuyobozi wa urugero media grp bashimiye ababyeyi n’abana

Aba bana uko ari batatu ni bo babashije kuza ku myanya y’imbere nyuma y’isuzuma ryakozwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Rachel Uwineza, Nelson Mucyo na Munyakuri Prosper.

Mariam, wegukanye umwanya wa mbere, yavuze ko yashimye Imana cyane nyuma yo kubona igihembo, avuga ko ari cyo gikombe cya mbere atwaye mu buzima bwe.

Yagaragaje ko atigeze atekereza ko impano yo kuririmba Imana yamuhaye yari kuzamugeza kuri iyi ntambwe.

Abana bose 10 bakomeje urugendo rubaganisha aheza haruta ahandi

Nubwo ibihembo bikomeye byahawe abana batatu ba mbere, abandi bana bageze ku cyiciro cya nyuma ntibatashye amara masa.

Abana 10 bose bemerewe gukomeza urugendo muri Urugero Music Academy*, aho bazahabwa amasomo agamije kubafasha gukomeza guteza imbere impano zabo.

Umuyobozi wa Urugero Media Group Ltd, Arnauld Ntamvutsa, yavuze ko ababyeyi badakwiye kumva ko abana babo batsinzwe kubera gusa ko batabonye imyanya itatu ya mbere.

Yabasabye gukomeza kubashyigikira no kubaha umwanya wo guteza imbere impano bafite.

Ati: “Ababyeyi twabasabye ko mu biruhuko muzaduha abana. Muzatwemerere mubaduhe, muzagaruka hano umwaka utaha mubona impinduka nyinshi kuri bose.

Turabibijeje kuko Imana yabiduhamagariye kandi bizakorwa kuko ni isezerano dufitanye n’Imana.”

Arnauld Ntamvutsa yavuze ko impano aba bana bafite zikwiye gushyigikirwa no gutyazwa, kugira ngo zitazapfa ubusa.

Yongeyeho ko abana bazakomeza guherekezwa mu rugendo rwabo rw’umuziki, bagakorerwa indirimbo n’amashusho ndetse bagafashwa kugera ku rwego rushimishije.

Emmy Vox na Josh Ishimwe bahaye impanuro barumuna babo

Emmy Vox, umwe mu banyuze muri Urugero Music Academy, yahaye aba bana inama zibafasha gukomeza gukura no gusesa impano zabo.

Yabasabye kugira inyota yo gutera imbere, gushyiraho intego no kumvira abarimu babafasha kubaka impano zabo.

Yabibukije kandi ko gukunda gusenga no gusoma Ijambo ry’Imana ari ingenzi ku bana bahisemo gukoresha impano zabo mu kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iki gikorwa kandi hagarutswe ku rugendo rwa bamwe mu banyuze muri Urugero Music Academy, hanerekanwa icyegeranyo cyagaragazaga imiririmbire yabo, amateka yabo ndetse n’impinduka bagiye bagiramo binyuze muri iyi gahunda.

Josh Ishimwe na we yari mu bantu bitabiriye igikorwa, mu gihe we na Emmy Vox bagize uruhare mu gushyikiriza ibihembo abana bahize abandi.

Kuba aba bahanzi bagaragara muri gahunda nk’iyi bigaragaza uruhare rw’abahanzi bamaze kumenyekana mu gukomeza gutera inkunga no gutanga urugero ku mpano z’abakiri bato.

Urugero Music Talent igiye gukomeza kubaka impano z’abana

Urugero Music Talent ni gahunda ya Urugero Media Group Ltd igamije kuvumbura, gutoza no guteza imbere abana bafite impano yo kuririmba indirimbo za Gospel, cyane cyane abafite hagati y’imyaka 10 na 15.

Abana 10 bageze ku cyiciro cya nyuma bagiye kumara umwaka umwe mu ishuli rya Urugero Music Academy, aho bazahabwa ubumenyi butandukanye burimo kunoza imiririmbire, kwiga ubumenyi bw’umuziki, kwandika indirimbo, imyitwarire yo ku rubyiniro, kuyobora kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gutunganya indirimbo muri studio.

Bazanafashwa mu bijyanye n’ubuyobozi, imikurire yabo n’ubuzima bw’umwuka.

Kuri Urugero Music Talent, intego si ugutanga ibkombe ku bitwaye neza gusa, ahubwo ni ugukomeza urugendo rwo kubaka abahanzi n’abaramyi bakiri bato bafite impano, ubumenyi n’indangagaciro, bazagira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Gospel no mu Itorero.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.