Umutoza mushya wa Portugal, Jorge Jesus, yafashe umwanzuro wo kudakinisha Cristiano Ronaldo mu mukino wa Portugal na Norway, ibintu byakurikiwe n’amakuru y’uko uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ndetse ashobora no gusezera burundu.
Jesus yasobanuye ko ari we wafashe umwanzuro wo kutamukinisha. Ati: “Ndi umutoza. Ni njye wabwiye umukinyi ko atari bukine umukino.” Yavuze ko Ronaldo yari kuba ari ku ntebe ategereje gusimbura, kandi ko yari guteganya kumwinjiza mu gihe yari kuba amukeneye.
Nyuma y’ibyo, Ronaldo yavuye mu mwiherero wa Portugal ajya mu rugo, mu gihe amakuru akomeje kuvuga ku bwumvikane buke hagati ye n’umutoza mushya.
Ibi byatumye Ronaldo ku wa 1 Ukwakira 2026 ajya kuri Instagram arandika ati: “Nyuma y’inama n’abanyamakuru umutoza w’ikipe y’igihugu yagiranye na bo, na nyuma y’ikiganiro nagiranye na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, nafashe icyemezo cyo kuva mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
Mu gihe gikwiriye, nzabwira Abanya-Portugal bose ukuri ku mpamvu zatumye mfata icyemezo cyo kuva mu ikipe y’igihugu, ikipe nitangiye bidasanzwe. Ubu igihe ni icyo kwifuriza amahirwe masa Portugal na bagenzi banjye bose twakinanaga, nta n’umwe nsigaje.”
Cristiano yatangaje ko asezeye ikipe y’igihugu ya Purotigali, abitewe na Jesus